Mu rwego rwo gusuzuma uko Gahunda ya Igire-Gimbuka irimo gushyirwa mu bikorwa, ku ya 21 na 22 Gicurasi 2024, itsinda riturutse muri USAID Rwanda iri kumwe n’abayobozi bashinzwe uburezi bo mu Karere ka Rubavu basuye ibikorwa bya Igire-Gimbuka mu karere ka Rubavu, harimo abana bafashwa kwiga imyuga mu kigo cya Vision Jeunesse Nouvelle hamwe n’abana bari muri club ya Mugabo Ukwiye mu Rwunge rw’amashuri rwa Shwemu II.
Ubwo yaganirizaga abana biga imyuga muri Vision Jeunesse Nouvelle babifashijwemo na Igire-Gimbuka, Mupenzi Pacifique, umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Rubavu, yavuze ko kwiga imyuga ari ingenzi cyane nyuma yo gusoza uba udakeneye gushakisha akazi, ko ahubwo ushobora ushobora kwihangira umurimo ukaba waha abanda akazi. Yanabashishikarije gukomeza amasomo yabo kuko byongera amahirwe ku isoko ry’umurimo.
Umunsi ubanza wo kuri 20 Gicurasi 2024, itsinda rya USAID Rwanda ryakoze igenzura rigamije gutera imbaraga ibikorwa bya gahunda (Site Improvement through Monitoring System – SIMS), rinasuzuma ubuziranenge bw’amakuru atangwa (Data Quality Assessment – DQA) mu bikorwa bya Igire-Gimbuka biri mu Karere ka Rubavu. Muri SIMS, Igire-Gimbuka yatsinze ku 100% mu murenge wa Rubavu aho SIMS yakorewe.

Hagamijwe kuzamura imibereho y’abagenerwabikorwa kugira ngo bigire, Igire-Gimbuka yashyizeho inashyigikira amatsinda yo kuzigama no kugurizanya. Rimwe muri aya matsinda ryitwa Duharaniramahoro ryorora rikanagurisha imishwi y’ukwezi kumwe, kuri 22 Gicurasi 2024 ryasuwe n’abashyitsi bavuzwe haruguru. Abagize Duharaniramahoro bashimiwe kuba barashyizeho iki gikorwa cyibinjiriza amafaranga, kandi bashishikarizwa gushinga koperative.
Abashyitsi kandi bahuye n’abakorerabushake ba Igire-Gimbuka, kugira ngo basobanukirwe byimbitse neza uko bita ku bagenererwabikorwa b’iyi gahunda, uko babasura mu ngo no gukurikirana abari ku miti kugira no imibiri yabo isubirane ubudahangarwa. Aba bashyitsi banahuye n’abana b’imfubyi n’abatishoboye (OVC) baterwa inkunga na na Gahunda ya Igire-Gimbuka kimwe n’abayobozi b’ikigo nderabuzima cya Kigufi kugira ngo bamenye ibijyanye n’ubufatanye hagati ya Igire-Gimbuka n’iki kigo nderabuzima, kubohereza kwa muganda no guhuza abakeneye ubufasha n’aho babukura.
Umwe mu bana batanze ubuhamya ubwo abashyitsi bahuraga nabo bari kumwe n’aba CMV naba linkage facilitators, yavuze ko yatangiye gufata imiti virusi ari nyinshi mu mubiri we. Yafataga imiti y’ukwezi, agahabwa itike ya Frw 1000 na Gahunda ya Igire-Gimbuka. Yongeyeho ko yaje kubona hari abandi bagenzi be bahabwa itike ya Frw 3000, abajije impamvu bamubwira ko bo virusi zagabanutse mu mubiri, bakaba baza gufata imiti nyuma y’amezi atatu. Ati: “Kuva ubwo naguze isaha, saa mbiri zagera nkanywa umuti, ntibyatinda nanjye njya muri ba bandi bafata imiti mu mezi atatu, kandi ndacyakomeje kuyinywa neza”.

Uyu mwana kandi yashimye cyane Gahunda ya Igire-Gimbuka kuko uretse kumufasha kugarura ubuzima bwiza, yanamufashije kwiga umwuga wo kudoda, inamuha imashini idoda none ubu arikorera.
Mu biganiro byagiranye, abashyitsi bagiriye inama abakorerabushake gukomeza kwita ku bagenerwabikorwa ba gahunda babishyize ku mutima, ndetse na nyuma y’ubwo gahunda ya Igire-Gimbuka izaba yarasojwe bakazabikomeza.

Basabwe kandi gutanga imibare nyayo muri raporo zabo, kuko itanga amakuru ku buzima bw’abagenerwabikorwa ba gahunda, bityo bakabaha guhabwa ubufasha bakeneye.