Ku wa kabiri tariki 24/09/2024, bamwe mu bakozi ba Caritas Rwanda mu ishami ryo gufasha abatishoboye n’ubutabazi, bakoranye inama n’abayobozi b’amashami ya Caritas Kibungo, barebera hamwe aho imyanzuro y’Inteko Rusange ya Caritas Rwanda 2023 igeze ishyirwa mu bikorwa, ndetse n’ingamba zafashwe mu bukangurambaga bwo kuzamura umusaruro w’ukwezi k’urukundo n’impuhwe. Iyi nama yabereye ku cyicaro cya Caritas Kibungo.
Nyuma y’isengesho ritangiza iyi nama, Padiri Shyaka Jérémie umuyobozi wa Caritas Kibungo yafunguye inama, aha ikaze abashyitsi baturutse muri Caritas Rwanda.
Abari mu nama barebeye hamwe uburyo bwo kugaragaza ibikorwa bya Caritas binyuze mu bitangazamakuru bya Kiliziya Gatorika no ku mbuga nkoranyambaga, banahabwa amahugurwa magufi ku buryo bwo kwandika inkuru, ibi bikazafasha abakozi bo mu mashami yose kwandika inkuru zizanyuzwa muri Kinyamateka no mu Kanyamakuru ka Caritas Rwanda kitwa Caritas Contact/Ihuriro rya Caritas.
Muri iyi nama habayeho kwibukiranya ibikorwa by’ingenzi mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Abakene ari byo gusangira Igitambo cya Misa, gusangira n’abakene no kubaremera. Ku munsi wa Caritas wo habaho kuvuga kuri Caritas, gushima abakoreye Caritas, abafashijwe na Caritas bakaba batanga ubuhamya n’ubufasha ku batishoboye.
Kuri iyi ngingo, abakozi ba Caritas Kibungo bavuze ko umunsi mpuzamahanga w’Abakene n’umunsi wa Caritas byizihirizwa rimwe muri paruwasi zose, uretse Paruwasi ya Rukoma ifite umwihariko wo kuyizihiza ku rwego rwa santarali. Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umukene, abantu bo mu madini atandukanye batanga ubufasha bugenewe abakene kuko iyo Caritas igiye gufasha abantu itarobanura. Abari mu nama bibukiranije kandi ko uretse ubufasha bw’ibifatika abakene bahabwa, bakeneye cyane urukundo, ibi bikaba bikwiye kwigishwa.
Ubukangurambaga bw’ukwezi k’urukundo n’impuhwe
Hagamijwe kuzamura umusaruro w’ukwezi k’urukundo n’impuhwe, muri Gicurasi na Kamena 2024, abakorerabushake ba Caritas bakoze ubukangurambaga hirya no hino muri za paruwasi. Caritas Kibungo kandi irateganya gukora ubukangurambaga mu mashuri, kuko mu gihe bwakorwaga muri za paruwasi, abanyeshuri bari bari mu biruhuko.
Indi ngamba Caritas ya Kibungo iteganya ni ugukora urubuga rw’abarihiwe amashuri na Caritas, ikabahamagarira kujya batanga umusanzu wo gufasha abatishoboye.
Nk’uko abakozi ba Caritas Kibungo babivuze, muri za paruwasi batangira gukusanya umusaruro w’ukwezi k’urukundo n’impuhwe muri Gicurasi na Kamena, ahatanzwe ibiribwa bipfa bagahita babiha abatishoboye, ibitangirika bikabikwa bikazahabwa abakene batoranijwe ku munsi mpuzamahanga w’umukene mu Ugushingo.
Abari mu nama kandi banaganiriye ku zindi ngamba zakoreshwa kugira ngo bakangurire abantu benshi kwitabira gutanga umusanzu w’ukwezi k’urukundo n’impuhwe, zirimo gukora ubukangurambaga ahateraniye abantu hakoreshejwe indangururamajwi, kunyuza ubutumwa mu bagize amatsinda yo kubitsa no kugurizanya afashwa n’imishinga itandukanye ya Caritas Kibungo. Hari kandi no gukora ubukangurambaga mu bagenerwabikorwa b’imishinga. Kugira ngo ibi byorohe, abari mu nama bavuze ko abakora muri iyo mishinga bajya bakorana n’abakozi bo mu ishami ryo gufasha abatishoboye n’ubutabazi, bakabafasha gukora ubukangurambaga.
Ku birebana no gutanga umurongo umwe, guhuza no gushimangira gahunda y’abakorerabushake mu muryango mugari wa Caritas, hibandwa ku gukangurira urubyiruko kuyitabira; ndetse no gushyira imbaraga mu bukangurambaga burebana n’iterambere ryuzuye rya muntu, hibandwa cyane cyane ku rubyiruko, abari mu nama bavuze ko ubukangurambaga bukorwa kugira ngo urubyiruko rumenye Caritas, rumenye indangagaciro zayo, ndetse runitabire ibikorwa by’ubukorerabushake. Ubu bukangurambaga bukorwa mu mashuri, za Kaminuza na Seminari Nkuru, hagamijwe kugira ngo abana n’urubyiruko bakurane umutima w’urukundo no gufasha abandi.
Ku musozo w’iyi nama, abakozi ba Caritas Kibungo bashimye inama nk’iyi, bavuga ko ibitekerezo byaganiriwemo bazagerageza kubishyira mu bikorwa, kugira ngo banoze imikorere.
Nyuma y’inama, habayeho igikorwa cyo gusura ibigo byita ku batishoboye, ari byo Home of Joy (Akarere ka Ngoma ifashwa n’Ababikira b’Abakalikuta (Missionnaires de la Charite), n’Urugo rw’Amahoro rwa Kabarondo rufashwa na Paruwasi n’abakorerabushake. Abakozi ba Caritas Kibungo na Caritas Rwanda baganirije abitabwaho muri ibi bigo, babashimira ukwihangana bagaragaza mu bubabare baba bafite.