Umunsi mpuzamahanga wo kwizigama, usanzwe wizihizwa ku rwego mpuzamahanga ku wa 31 Ukwakira, ushimangira akamaro ko kwizigama mu baturage na sosiyete muri rusange. Mu bice by’icyaro by’u Rwanda nka Nyabihu, Burera na Rulindo, aho serivisi z’imari zikiri nke, amatsinda yo kwizigama (Saving and Internal Lending Communities = SILC groups) ni ingenzi cyane mu guteza imbere imirire myiza no kuzamura ubushobozi bw’abaturage. Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kwizigama, Umushinga USAID Gikuriro Kuri Bose watanze inkunga y’amafaranga n’ibitekerezo mu kugaragaza uruhare rukomeye SILC zigira mu guteza imbere imirire myiza n’imibereho myiza muri rusange.
SILC zabaye umusemburo w’imirire myiza n’iterambere, bizigama make make, ariko umusaruro uratangaje
Mu bice by’icyaro, SILC zashinzwe ku nkunga ya USAID GKB ni ingenzi mu kwegereza imari abaturage bituma bashora guhanga imishinga mito ibyara inyungu “Nshore nunguke” ariko izana impinduka ku mirire n’ubuzima byabo. Kwizigama bifasha abanyamuryango b’amatsinda kubona inguzanyo, bagashora mu bikorwa bizamura ubushobozi bwo kubona indyo yuzuye na serivisi z’ubuzima no kwita ku bana. SILC zabaye umusemburo wo kwigira, bituma abanyamuryango bashobora kubona ibiribwa igihe cyose cyane cyane igihe habaye ibibazo by’ubukungu.
Ibikorwa byagezweho ku nkunga ya USAID Gikuriro Kuri Bose birivugira
Ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abandi bafatanyabikorwa, USAID Gikuriro Kuri Bose itanga inkunga mu kubaka ubushobozi bw’abayobozi b’amatsinda n’abanyamuryango bayo mu bijyanye no kuzigama, igenamigambi n’ishoramari ndetse ikanagira uruhare mu kubahuza n’ibigo by’imari ndetse n’amasoko. Guhuriza hamwe inkunga y’amafaranga no kongera ubumenyi bizamura ku buryo bufatika uruhare rw’amatsinda mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, kongera umusaruro no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Turizihiza tunashimangira ejo heza: “Zigama, Shora Imari Witeze imbere”
Uyu mwaka, uruhare rwa USAID Gikuriro Kuri Bose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kwizigama rushimangira ibyagezweho n’amatsinda ya SILC mu guhindura ubuzima bw’abanyamuryango bayo na sosiyete binyuze mu kuzamura iterambere n’imirire myiza. Mu gihe twizihiza ibyagezweho, turaharanira kuba umusemburo w’iterambere rirambye mu kubona ibiribwa, kwigira, ubuzima bwiza bw’abana n’udushya mu iterambere. USAID Gikuriro Kuri Bose izakomeza gushyigikira aya matsinda binyuze mu bikorwa bitandukanye harimo amahugurwa, kuyakurikirana, kuyafasha guhanga no gushyira mu bikorwa imishinga mito ibyara inyungu, kuyafasha kuzamura urwego rw’imikoranire n’ibigo by’imari ndetse no kuyagezaho inkunga y’amafanga mu gihe bizaba bishoboka mu rwego rwo gukomeza gusigasira uruhare rwayo ku mirere myiza n’ubuzima. Uyu mwaka, turizihiza impinduka zihambaye zazanywe n’amatsinda ya SILC kandi USAID GKB izakomeza ubufatanye bwiza mu gushimangira ejo heza tumurikiwe n’insanganyamatsiko yashyizweho ariyo: “Zigama, Shora Imari witeze imbere”.