Ibyo dukora

IBYO DUKORA

Ibikorwa byose bya Caritas Rwanda bigamije guteza imbere agaciro ka muntu, nta vangura. Hagamijwe guteza imbere imibereho myiza, ubuzima n’ibikorwa by’iterambere, Caritas Rwanda ibinyujije mu muyoboro wayo kugera hasi, ifasha abatishoboye kugira imibereho myiza no kwiteza imbere. Bahabwa ubushobozi butandukanye bwaba uburi tekiniki, imibereho myiza n’ubukungu bwifashishwa mu guhangana n’ibibazo bitandukanye. Muri rusange, ibikorwa bya Caritas Rwanda biri mu byiciro dusanga aha hakurikira.
  • Ibikorwa birebana n’imibereho myiza

Yifashishije inkunga itangwa n’abakristu n’abantu b’umutima mwiza mu gihugu no hanze yacyo, Caritas Rwanda hamwe n’inzego zayo kugera mu muryangoremezo hasi, ifasha abatishoboye kurusha abandi (abageze mu zabukuru, abafite ubumuga, abatishoboye bababaye kurusha abandi, abarwaye indwara zidakira, imfungwa n’abagororwa) kugira ngo babone ibyo bakeneye by’ibanze: kubona aho kuba, kubasha kwiga, imyambaro, serivisi z’ubuzima, ibiribwa n’ibindi bitari ibyo kurya. Caritas Rwanda yifatanya na Caritas Internationalis mu bikorwa by’ubutabazi (EA) kugira ngo abagizweho ingaruka n’ibiza bo mu mahanga bahabwe ubufasha.

  • Ibikorwa by’iterambere

Caritas Rwanda ishyigikira abahinzi bato bahagurukiye gukora ngo biteze imbere uretse ko atari bo bonyine, ahubwi ifasha n’amakoperative ndetse n’amatsinda atandukanye agamije kwiteza imbere. Iteza imbere kandi byo kwihaza mu biribwa bitangiza ibidukikije, bikabungabunga iyi si dutuyeho, bijyanye n’ibyo Papa Francis yanditse mu nyandiko “Laudato Si” na Politiki ya Guverinoma y’u Rwanda mu birebana n’ubuhinzi. Abahinzi boroherezwa kubona inyongeramusaruro z’ubuhinzi, igishoro, no kubona isoko kugira ngo bagurishe umusaruro wabo. Bahabwa amahugurwa kandi bagashyigikirwa mu bikorwa byabo byo hanze y’ubuhinzi (amahugurwa ya tekiniki, imyuga, ubukorikori, gutanga serivisi zitandukanye n’ibindi) kugira ngo bongere amafaranga binjiza.

  • Ibikorwa birebana n’Ubuzima, Imirire, Isuku n’Isukura

Caritas Rwanda ikora ibikorwa birebana n’ubuzima ndetse n’imirire bigenewe abaturage, hagamijwe kubungabunga ubuzima n’imirire by’Abanyarwanda, hibandwa cyane cyane ku bana mu minsi 1000 ya mbere, abagore n’abantu bafite indwara zidakira. Caritas Rwanda ifatanije na Minisiteri y’ubuzima, ihuza ibikorwa by’ibigo nderabuzima 119 bya Kiliziya Gatolika (bingana na 30% by’ibikorwa remezo byose by’ubuzima mu Rwanda), harimo n’ibitaro 3 bikuru.