Ku bufatanye n’Akarere ka Burera, ku ya 9 Mutarama 2024 Caritas Rwanda yafunguye ku mugaragaro irerero rya Rwabageni, ryubatswe ku nkunga y’Umuryango wa Dennis na Jane Reese, mu Kagari ka Kiringa, Umurenge wa Kagogo, Akarere ka Burera mu Ntara y’Uburengerazuba. Iri rerero rizafasha abana 80 bari munsi y’imyaka 7 kubona uburere ku rwego rw’umudugudu.
Usibye guteza imbere uburezi bw’abana bato, irerero rya Rwabageni rizaba ihuriro ryigishirizwamo kunoza imirire ku barituriye, iki gikorwa bakazajya bagifashwamo na gahunda ya USAID Gikuriro Kuri Bose, hagamijwe kurwanya igwingira ry’abana bato.
Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro irerero rya Rwabageni, abashyitsi basuye ibyumba bibiri byigiramo abana bafite imyaka iri hagati ya 3-4 na 5-6, maze birebera uburyo abaturage babitewemo inkunga na USAID Gikuriro Kuri Bose bagira uruhare mu myigire y’abana bato, Uburere buboneye, imikino y’abana no gukangura ubwonko bw’umwana, no kudaheza abafite ubumuga.
Nyuma yo gusobanura ko ibikorwa bya Caritas Rwanda bikubiye mu byiciro bitatu ari byo gufasha abatishoboye, ubuzima n’iterambere, Padiri Oscar Kagimbura, Mmunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda yashimiye Umuryango wa Dennis na Jane Reese kuba waratanze inkunga yo kubaka irerero rya Rwabageni anasaba ababyeyi ko bagira iki gikorwa icyabo kugira ngo kizakomeze gukora neza.
Umuyobozi w’akarere ka Burera, Madamu Mukamana Soline, yavuze ko irerero rya Rwabageni rihuje na gahunda y’igihugu y’imbonezamikurire y’abana bato, igamije kwita ku mikurire y’abana kuva bagisamwa kugeza ku myaka itandatu. Madamu Mukamana Soline yagize ati: “Twe abayobozi tuba twifuza igikorwa nk’iki kirambye tugasigara dukora igenzura, aho kugira ngo ibikorwa birangirane n’umushinga ntumenye ko wahigeze”.
Aron James wari uhagarariye Umuryango wa Dennis na Jane Reese muri uyu muhango, yashimiye ubuyobozi bw’ibanze ku bufatanye bagaragaje mu kubaka iri rerero, anavuga ko yishimiye kubona ababyeyi bitabira cyane ibikorwa by’irerero. Aron yijeje ko umuryango wa Dennis na Jane Reese yaje ahagarariye uzakomeza ubufatanye mu gushyigikira iki gikorwa.
Ibi birori kandi byabaye umwanya mwiza wo gukangurira abantu kurwanya ingwingira mu bana bato. Mu ijambo rye, Dr. Umurungi Serubibi Yvonne, umuyobozi wa gahunda ya USAID Gikuriro Kuri Bose ku rwego rw’igihugu, yibukije ababyeyi bitabiriye iki gikorwa ko bagomba kwipimisha inshuro 8 mu gihe batwite, konsa abana babo amezi 6 nta kindi babavangiye, nyuma y’amezi 6 bagatangira kubaha indyo yuzuye nk’uko babyigishijwe.
Mu gufungura ku mugaragaro iri rerero, habayeho igikorwa cyo kugaburira abana ifunguro ryujuje intungamubiri.