Hagamijwe gusangira ibitekerezo ku gutangaza ibikorwa bya Caritas, gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Inteko Rusange ya Caritas Rwanda (ku birebana n’Ishami ry’imibereho myiza n’ubutabazi) n’ibikorwa byari biteganijwe muri Mutarama-Kamena 2024, abakozi ba Caritas Rwanda na Caritas Ruhengeri bakoze inama kuri 25/07/2024.
Iyi nama yari igamije no kwibutsa gutangira gutekereza ku bikorwa bizashyirwa muri gahunda ya Caritas Rwanda ya 2025-2030.
Nyuma y’isengesho ryayobowe na Padiri Narcisse Ngirimana, umuyobozi wa Caritas Ruhengeri, Caritas Ruhengeri yatanze ishusho y’ibikorwa ikora binyuze mu mashami 4 ari yo Ubuyobozi n’icungamutungo, Ishami ryita ku batishoboye, iry’ubuzima n’iry’amajyambere.
Soeur Gaudiose Nyiraneza umuyobozi w’agateganyo w’ishami ryo gufasha abatishoboye n’ubutabazi muri Caritas Rwanda, mu ijambo rye yavuze ko ubuyobozi bwa Caritas Rwanda bushimira Caritas Ruhengeli, kubera ibikorwa byiza ikora birimo kuba iya mbere mu gukusanya inkunga y’ukwezi k’urukundo n’impuhwe 2023, gutangira amaraporo ku gihe n’ibindi.
Muri iyi nama, Caritas Ruhengeri yashimiwe na none gutanga inkuru n’ibiganiro bivuga ku bikorwa ikora uko bikwiriye (binyura kuri Radio Maria Rwanda, n’inkuzu za Caritas Contact). Aha, abari mu nama bahise baganira mu ncamake uburyo bwiza bwo gukora inkuru yanditse, kugira ngo amashami yose ajye aturukamo inkuru zijya muri Kinyamateka no mu kanyamakuru ka Caritas Rwanda kitwa Caritas Contact.
Mu birebana no gukomeza kongera umusaruro w’Ukwezi k’urukundo n’impuhwe, abari mu nama basanze ari ngombwa gukomeza gukora ubukangurambaga hirya no hino.
Iyi nama yanaganiriye ku kwizihiza umunsi wa Caritas n’uw’umukene, aho yasanze iyi minsi yizihizwa muri Diyoseze ya Ruhengeri.
Abari mu nama banaganiriye ku mwanzuro w’Inteko Rusange ya Caritas Rwanda ya 2023, uvuga ku gushyira imbaraga mu bukangurambaga burebana n’iterambere ryuzuye rya muntu, hibandwa cyane cyane ku rubyiruko, aho Caritas ya Ruhengeri ijya mu mashuri gukora ubukangurambaga. Inama yanzuye ko ibi bikorwa bigomba gukomeza gushyirwamo imbaraga.
Mu birebana n’ibikorwa byari biteganijwe muri Mutarama-Kamena 2024, ibitarakozwe ni ingendoshuri hagati ya Caritas z’amaparuwasi, ariko Caritas Ruhengeri irateganya kuzazikora.
Kureba ibikorwa bizajya muri gahunda ya Caritas Rwanda ya 2025-2030, abari mu nama banzuye ko bizigwaho mu nama ya 12 na 13/07/2024.
Mu tuntu n’utundi, inama yanenze umuco utari mwiza w’abafashwa mu bikorwa runaka ntibabigire ibyabo bagakomeza kuvuga ko ari ibya Caritas, hagira icyo bakenera bakumva ko ari yo igomba kukibaha. Aha abari mu nama bavuze ko hagomba gukorwa ubukangurambaga kugira ngo imyumvire nk’iyi ihinduke.
Mu ijambo yavuze asoza iyi nama, Padiri Narcisse Ngirimana, uyobora Caritas Ruhengeri, yavuze ko cyera umukene yabaga ari umuntu udafite icyo kurya, icyo kwambara se, n’ibindi bigaragara inyuma. Kuri ubu nk’uko yakomeje abisobanura, hari n’abakene batabigaragaza inyuma, bugarijwe n’ibindi bibazo bibaremereye, urubyiruko rwize rukabura akazi, n’ibindi bitagaragara inyuma. Yongeyeho ko ibi bisaba gushishoza, umuntu agafashwa ku cyo akeneye, umubiri na roho bikamera neza.
Nyuma y’inama, abari mu nama basuye Centre Saint Vincent Ruhengeri, yita ku bana b’imfubyi bafite ubumuga.