Kuva tariki ya 12 kugeza ku ya 14 Gicurasi 2026, Caritas Rwanda ibinyujije mu mushinga ECD uterwa inkunga na Plan International Rwanda, yatanze ifu y’igikoma cya SOSOMA n’isukari ku ngo mbonezamikurire uyu mushinga usanzwe ufasha n’amarerero yo mu mashuri byo mu turere twa Bugesera, Gatsibo na Nyaruguru.
Iyi nkunga igamije guteza imbere imirire myiza y’abana no kunoza uburyo bwo kwiga mu ngo mbonezamikurire y’abana bato, yunganira uruhare rw’ababyeyi n’abarezi mu byo basanzwe batanga kugira ngo abana bitabweho.
Mu Karere ka Nyaruguru, Caritas Rwanda yatanze iyi nkunga mu ngo mbonezamikurire n’amarerero yo ku mashuri tariki ya 12 Gicurasi 2026. Inkunga kuri aya marerero yo ku mashuri (adasanzwe afashwa n’umushinga wa ECD) yatanzwe nyuma y’uko amashuri amwe n’amwe agaragaje ko abana bo mu mashuri y’inshuke bakenera guhabwa igikoma gifite intungamubiri, cyane cyane mu masaha yo kwiga aho bamwe mu bana bagira inzara mbere y’igihe cy’amafunguro. Muri aka karere hatanzwe kg 3.225 by’ifu ya SOSOMA ndetse na kg 1.505 by’isukari.
Mu Karere ka Bugesera, iki gikorwa cyabaye tariki ya 13 Gicurasi 2026 mu mirenge ya Ngeruka na Kamabuye, aho ingo mbonezamikurire 49 zahawe kg 3.675 by’ifu y’igikoma na kg 1.715 by’isukari. Iki gikorwa cyitabiriwe n’abahagarariye ubuyobozi bw’akarere n’imirenge, Plan International Rwanda, Caritas Rwanda ndetse n’abandi bafatanyabikorwa. Abarezi basabwe gukoresha neza iyi nkunga, kubungabunga isuku mu ngo mbonezamikurire no gukomeza gukorana bya hafi n’ababyeyi kugira ngo imibereho myiza y’abana irusheho gutezwa imbere.
Mu Karere ka Gatsibo, iki gikorwa cyabereye mu mirenge ya Kabarore, Kiziguro, Murambi na Rwimbogo tariki ya 14 Gicurasi 2026, aho ingo mbonezamikurire 61 zahawe kg 4.575 by’ifu y’igikoma na kg 2,135 by’isukari. Abarezi b’amarerero bibukijwe gukurikirana imikoreshereze myiza y’iyi nkunga no gukomeza gukorana n’ababyeyi kugira ngo abana bakomeze kubona imirire n’uburere bikwiye.
Binyuze muri iki gikorwa, Caritas Rwanda na Plan International Rwanda bakomeje guteza imbere imirire, imyigire n’imibereho myiza by’abana bato bari mu ngo mbonezamikurire muri utu turere umushinga wa ECD ukoreramo.


