Hagamijwe gufasha urubyiruko rugera kuri 200 kwiga amashuri y’imyuga, ku wa 6 Kanama 2024 Fondasiyo ya BK (BKF) n’abafatanyabikorwa bashyira mu bikorwa gahunda ya Igire bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, iki gikorwa kikaba cyarabereye mu Ubumwe Grande Hotel i Kigali.
Urubyiruko 200 ruzafashwa ni urwitabwaho na gahunda za OVC (imfubyi n’abana bo mu miryango yugarijwe n’ibibazo na DREAMS (abangavu n’urubyiruko rw’abakobwa).
Iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa mu turere dutanu ari two Muhanga, Kayonza, Kicukiro, Rwamagana na Nyamasheke. Utu turere twatoranijwe kuko dufite umubare munini w’urubyiruko rukeneye kwiga imyuga (TVET), kandi benshi ni abangavu n’urubyiruko rw’abakobwa.
Guhitamo abaziga imyuga bizakorwa na Fondasiyo ya BK ifatanije n’abayobozi b’inzego z’ibanze kugira ngo ababikwiriye abe ari bo bahabwa amahirwe kandi ntibahurirweho n’abafanyabikorwa benshi.
Igihe cyo kwiga imyuga kizaba kingana n’amezi 12 arimo 6 yo kwiga, 3 yo kwimenyereza umwuga n’andi 3 yo kugenzura ibyakozwe no gutanga raporo.
Igire ni gahunda y’imyaka 5 (2022-2027) iterwa inkunga na Gahunda ya Perezida wa Amerika yo kurwanya SIDA (PEPFAR), binyuze mu kigega cy’Abanyamerika gitsura amajyambere (USAID). Igire ishyirwa mu bikowa n’abafatanyabikorwa batanu ari bo FXB, Duhamic ADRI, YWCA, AEE na Caritas Rwanda.