Hi, How Can We Help You?

Blog

May 12, 2026

Ishami ryita ku Batishoboye n’Ubutabazi muri Caritas rikomeje gushimangira ingamba zo gufasha abatishoboye

Abayobozi b’Ishami ryita ku Batishoboye n’Ubutabazi (Oeuvres Socio Caritatives) muri Caritas Rwanda ndetse no muri Caritas 10 za Diyosezi bahuriye muri Centre Saint Paul i Kigali tariki ya 8 Gicurasi 2026, mu nama yari igamije gushimangira ubufatanye no kurushaho gushyira imbaraga mu gufasha abatishoboye.

Mu ijambo rifungura iyo nama, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda, Padiri Oscar Kagimbura, yibukije ko ubutumwa bwa Caritas ari ugushyira Ivanjili mu bikorwa: “Tugerageza gushyira mu bikorwa Ivanjili kugira ngo itaguma mu magambo gusa, ahubwo igaragarire mu bikorwa bifatika cyane cyane bigera ku banyantege nke, abaciye bugufi n’abafite ibibazo bitandukanye. Duharanira ko bafashwa kugira ngo basubirane agaciro Imana yabaremanye.”

Padiri Oscar Kagimbura, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda.

Padiri Oscar Kagimbura yanagaragaje akamaro k’Ishami ryita ku Batishoboye n’Ubutabazi mu butumwa bwa Caritas, asaba abitabiriye inama guhora bazirikana ko iri shami ari umutima wa Caritas. Yabashishikarije kurushaho gukora ubukangurambaga kugira ngo abitangira abatishoboye barusheho kuba benshi: “Ubutumwa bwo kwita ku batishoboye, si twe twenyine tubikora. Hari imiryango y’abihayimana, amashyirahamwe, imiryango itegamiye kuri Leta, amatsinda y’abakristu n’abandi babikora. Ndabashishikariza gukomeza gukangurira abantu benshi kurushaho kwita ku batishoboye no kugira umutima wo kwitangira abandi.”

Yongeyeho ko gushimangira uwo muco wo gufashanya ari imwe mu nzira zifatika zo gusohoza neza ubutumwa bwa Caritas.

Abitabiriye inama barebeye hamwe ibikorwa byagezweho mu mwaka wa 2025 ndetse baganira ku mbogamizi zagaragaye n’ingamba zakongerera imbaraga ibikorwa bizakorwa mu gihe kiri imbere.

Binyuze mu kungurana ibitekerezo no gusangizanya ubunararibonye kandi, banaganiriye ku ngamba zo gutegura no gukangurira abantu kugira uruhare mu kwezi kw’Urukundo n’Impuhwe kwa 2026. Batanze ibitekerezo bitandukanye byafasha kongera umusanzu/inkunga itangwa muri uko kwezi no gushishikariza abantu benshi kurushaho kubigira ibyabo no kubigiramo uruhare mu bikorwa by’urukundo.

Umwanya wo kungurana ibitekerezo no gusangizanya ubunararibonye – Antoine Murara, umuyobozi w’Ishami ryita ku Batishoboye muri Caritas Gikongoro.

Indi ngingo yaganiriweho ni ukuvugurura no kongera imbaraga mu micungire y’ububiko bw’amakuru bw’umuryango mugari wa Caritas. Abitabiriye inama bagaragaje ko kunoza imicungire y’amakuru ari ingenzi mu kongera imikorere myiza no gutuma ibikorwa byo gufasha abatishoboye birushaho kugera ku ntego zabyo.

Habayeho umwanya wo kwihugura ku gukoresha sisitemu y’ububiko bw’amakuru ya Caritas.

Gukangurira abantu kugira umutima wa Caritas nabyo byaganiriweho, cyane cyane hakoreshejwe ibitangazamakuru (bisanzwe cyangwa imbuga nkoranyambaga) ndetse no gusura abantu aho bateraniye cyangwa batuye mu bice bitandukanye mu rwego rwo kubakangurira ibikorwa by’urukundo.

Mu gusoza, abari mu nama baganiriye ku yindi minsi ihimbazwa,  nk’umunsi mpuzamahanga w’Abakene (Ugushyingo) ndetse n’Umunsi wahariwe Abantu bafite Ubumuga (Ukuboza). Aba bayobozi bashimangiye ko ari ngombwa gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa bifasha abatishoboye: mu buryo bufatika ndetse n’ubundi nko gutega amatwi, muri byose bamurikiwe n’Ivanjiri ndetse n’Inyandiko z’Abayobozi ba Kiriziya zifasha mu kwimakaza iterambere ryuzuye rya muntu.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.