Hagamijwe guteza imbere imibereho y’impunzi n’abashakisha ubuhunzi mu Rwanda bagera kuri 50, muri Nzeli 2024, Caritas Rwanda yatangije umushinga w’amezi 4 uzakorera mu nkambi y’impunzi ya Mahama, watewe inkunga n’ikigo cy’Abanyakanada MasterCard Foundation binyujijwe mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi HCR mu Rwanda.
Uyu mushinga uzafasha ingo z’Abanyasudani 46, rumwe rw’Abanyetiyopiya, rumwe rw’Abanyafuganisitani, rumwe rw’Abanyapakisitani, na rumwe rw’Abanyacadi. Ibikorwa by’uyu mushinga bizakurikiza inkingi enye zikurikizwa muri gahunda yo gucutsa abafashwaga (Graduation approach) ari zo kuzamura ubushobozi, kurengera imibereho, iterambere mu bukungu no kuzahura imibereho.
Ku itariki 09/09/2024, abakozi 8 ba Caritas Rwanda bazakora muri uyu mushinga bakoze inama yo kubasobanurira uko umushinga uteye, kugira ngo bazabashe kuwushyira mu bikorwa bawumva neza. Ku munsi wakurikiye (10/09/2024), Caritas Rwanda yahuye n’abafatanyabikorwa bakorera mu nkambi, abahagarariye ibyiciro by’impunzi zizafashwa muri uyu mushinga n’ubuyobozi bw’inkambi ya Mahama.
Muri iyi nama, ibiganiro byibanze ku gusobanura ibikorwa by’uyu mushinga no ku bizagenderwaho mu gutoranya abafatanyabikorwa. Baba abafatanyabikorwa, abahagarariye impunzi ndetse n’ubuyobozi bw’inkambi ya Mahama bijeje ubufatanye mu ishyirwa mu bikorwa by’uyu mushinga, kugira ngo uzagirire akamaro abo ugenewe guteza imbere.
Abahagarariye ibyiciro by’impunzi zizaterwa inkunga bashimye uyu mushinga ariko bavuga ko umubare ari muto cyane ukurikije abakeneye ubufasha. Abakozi ba Caritas Rwanda babasubije ko muri uyu mushinga w’igerageza hateganijwe gufasha abafatanyabikorwa 50, mu ntangiriro ukaba waragombaga gufasha Abanyasudani bonyine kuko bafite umubare munini mu nkambi (basaga 800) ariko haza kuza igitekerezo cyo kuza gushyiramo n’abandi baturutse mu bindi bihugu, ariko kuko imiryango yabo ari micye, hashyirwamo umubare muto.
Kuva tariki 11 kugeza kuri 12 Nzeli 2024, abakozi ba Caritas Rwanda bafatanyije n’abahagarariye ibyiciro by’impunzi zizafashwa batoranije imiryango 50 izafashwa muri uyu mushinga, bakurikije ibyateganijwe kugenderwaho bazitoranya.
Nyuma yo gutoranywa, abafatanyabikorwa baturutse muri buri muryango bazahugurwa ku gukora amatsinda yo kubitsa no kugurizanya, ibijyanye no gucunga imari, gushinga no gucunga imishinga mito ibyara inyungu, ndetse no kwiga imishinga. Nyuma yaho bazashinga amatsinda yo kubitsa no kugurizanya, bahabwe Frw 800.000 buri wese kugira ngo batangire imishinga mito ibyara inyungu.