Ihuriro ry’Urubyiruko Gatolika (Forum des Jeunes) ribaye ku nshuro ya 21 ryabereye muri Diyosezi ya Ruhengeri kuva ku ya 21 kugeza ku ya 25 Kanama 2024, rihuza urubyiruko rusaga 5.000 ruturutse mu Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Insanganyamatsiko y’ihuriro ry’uyu mwaka yagiraga iti: “Kwishimira mu Kwemera”. Uyu mwaka, iri huriro ryabaye akarusho kuko ryahuriranye no kwizihiza yubile y’impurirane, irimo Yubile y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa bene muntu na Yubile y’imyaka 125 Inkuru nziza imaze igeze mu Rwanda.
Ihuriro ry’Urubyiruko Gatolika 2024 ryabaye urubuga rwo gukuza ukwemera, uburere bw’inyigisho ku mahame y’ukwemera kwa Kiliziya Gatolika, no kongerera ubushobozi urubyiruko. Ubwo iri huriro ryabaga, buri munsi habayeho igitambo cya Misa, habaho umwanya wo gusenga, no gusangira ibitekerezo, byose bigamije kwegereza Yezu Kristu urubyiruko rwitabiriye.
Kwigisha hagamijwe ubuzima bufite intego no gusabana n’abandi
Inyigisho ku mahame y’ukwemera kwa Kiliziya Gatolika n’inyigisho mbonezamubano ni byo iri huriro ryibanzeho. Binyuze mu mahugurwa n’ibiganiro nyunguranabitekerezo, urubyiruko rwahawe ubumenyi bukenewe kugira ngo rubashe kugendana n’igihe mu buryo bwiza. Izi nyigisho zashimangiye akamaro ko kugira indangagaciro Gatolika, hagamijwe kurera igisekuru kidashinze imizi mu kwemera gusa, ahubwo gifite n’inshingano zo gusigasira imyitwarire n’umuco byiza.
Usibye inyigisho z’ukwemera n’inyigisho mbonezamubano, ihuriro ryabaye umwanya wo gusabana no guhuza ibikorwa. Urubyiruko rwo muri Diyosezi zitandukanye rwagize amahirwe yo gusabana, kungurana ibitekerezo, no kubaka umubano. Ubu busabane bwatumye habaho ubumwe no kwisanga mu muryango wa Kiliziya, bishimangira igitekerezo cy’uko Kiliziya ari umuryango ushyigikira ukanita ku bana bayo.
Kongerera imbaraga urubyiruko binyuze mu bikorwa byo kwiteza imbere
Binyuze muri Gahunda yayo y’Urubyiruko, Caritas Rwanda yateguye imurikabikorwa rito aho abitabiriye imishinga ya Gera ku Ntego na Youth For Youth berekanye imishinga mito bakora ibyara inyungu. Iyi mishinga yagaragaje uburyo urubyiruko rushobora gukoresha amahirwe ahari rukagira imibereho myiza. Uretse gukangura ibitekerezo by’urubyiruko rwitabiriye, iri murikabikorwa ryatanze amakuru ku gutangiza no gucunga imishinga mito ibyara inyungu, mu rwego rwo gukangurira urubyiruko gutera intambwe mu kwigira.
Ihuriro ry’ejo hazaza
Ihuriro ry’Urubyiruko Gatolika rya 21 ryabaye uruhurirane rwo kwiga, kwidagadura no gukangura ibitekerezo, rikaba ryaragaragayemo n’ibindi bikorwa birimo kungurana ibitekerezo ku bijyanye n’umuco, imikino ngororamubiri, ibiganiro nyunguranabitekerezo n’ibindi.
Mu muhango wo gusoza iri huriro, witabiriwe n’Abepiskopi Gatolika, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, n’abandi banyacyubahiro; Myr Papias Musengamana Umushumba wa Diyosezi ya Byumba akaba na Perezida wa CEPJ, bashimiye CRS Rwanda na Caritas Rwanda ku ruhare bagize mu gutegura iri huriro ry’urubyiruko ndetse n’inkunga bakomeje gutera muri Gahunda y’urubyiruko. Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, wari umushyitsi mukuru mu ijambo rye yashimye CRS Rwanda na Caritas Rwanda nk’abafatanyabikorwa b’ingenzi mu bikorwa byo kongerera ubushobozi urubyiruko.
Ihuriro ry’Urubyiruko Gatolika rya 21 ntiryari ibirori gusa; ahubwo ryabaye umusemburo w’impinduka ku bantu bose baryitabiriye. Binyuze mu gukuza iterambere mu kwemera n’ubushobozi bufatika, ihuriro ryashyizeho urufatiro rukomeye rw’ejo hazaza h’urubyiruko Gatolika mu Rwanda.
NDAMUKUNDA Olivier
Umuhuzabikorwa wa Gahunda y’Urubyiruko
Caritas Rwanda