Hi, How Can We Help You?

Blog

September 9, 2024

Abakozi ba Caritas Cyangugu na Caritas Rwanda basuzumye ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Inama Rusange ya Caritas Rwanda 2023

Muri gahunda yo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Inteko Rusange ya Caritas Rwanda ya 2023 no kungurana ibitekerezo, bamwe mu bakozi ba Caritas Rwanda bakoranye inama n’abakozi ba Caritas Cyangugu bakuriye amashami (Départements) uku itariki 5 Nzeli 2024, ku biro bya Caritas Cyangugu.

Mu birebana n’ubukangurambaga bw’ukwezi k’urukundo n’impuhwe, Caritas Cyangugu yakoranye inama n’abapadiri Aumôniers, hagamijwe kubashishikariza gukora ubukangurambaga kuri uku kwezi k’urukundo n’impuhwe. Batanze kandi ubutumwa bwanditse k’ukwezi k’urukundo n’impuhwe buhamagarira buri wese kwitabira gutanga inkunga. Ubwo butumwa buherekejwe n’ibaruwa isaba ubufasha bwatanzwe hirya hirya no hino aho abantu bakorera, mu bigo by’imari, mu nzu z’ubucuruzi n’ahandi.

Muri iyi nama, abakozi ba Caritas Cyangugu baboneyeho kugaragaza ibikorwa Caritas Cyangugu ikora, birimo: kwishyurira abana amafaranga y’ishuri, kwita ku bafite ubumuga, kubakira abatishoboye, imishinga yo kubakira ubushobozi abatishoboye, imishinga y’urubyiruko no gukurikirana ingo mbonezamikurire.

Muri ibi bikorwa byose Caritas Cyangugu ikangurira abagenerwabikorwa nabo gufasha abandi, urubyiruko by’umwihariko rukaba rwitabira gukora ibikorwa by’urukundo ndetse n’ubukorerabushake. Urugero batanze ni ihuriro ry’urubyiruko riba buri mwaka, aho urubyiruko rwitabiriye rwigomwa ku mafaranga y’urugendo rwahawe rukagura amabati, rugatanga n’umusanzu mu kubakira amazu abatishoboye. Hari kandi n’ibikorwa byo gusura abarwayi bikorwa n’urubyiruko.

Iyi nama yanabaye umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo ku bikorwa bya Caritas Cyangugu.

Mu rwego rwo kugaragaza ibikorwa bya Caritas, ushinzwe gukusanya amakuru no kuyatangaza muri Caritas Rwanda, nk’uko yabikoze no mu zindi Caritas za Diyosezi, yahuguye abakozi ba Caritas Cyangugu ku buryo bwiza bwo gukora inkuru yanditse. Ibi bizafasha aba bakozi bo mu mashami yose gukora inkuru zizakoreshwa muri Caritas Contact / Ihuriro rya Caritas.

Buri mwaka, Caritas Cyangugu itegura icyumweru cya Caritas, ku munsi wacyo wa nyuma hakabaho kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umukene n’umunsi wa Caritas, abakorerabushake ba Caritas bagashimirwa, hakabaho Misa, gusangira n’abakene no kuremera abakene batoranijwe. Muri iki cyumweru kandi habaho no kuzuza komite za Caritas no gukangurira urubyiruko kwitabira ibikorwa byo kwita ku batishoboye.

Nyuma y’inama, aba bakozi basuye ikigo kita ku bana bafite ubumuga kitwa Centre Saint François d’Assise de Rusizi, kiyobowe n’ababikira b’abapenitente ba Mutagatifu Fransisiko wa Asizi.

Centre de Centre Saint François d’Assise de Rusizi ikora igororangingo ku bana bavukanye ubumuga, kugira ngo babashe kwikorera iby’ibanze mu buzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.