Muri gahunda Caritas Rwanda imaze iminsi ikora yo gusura Caritas za Diyosezi hagasuzumwa ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Inteko Rusange ya Caritas Rwanda ya 2023, ku itariki 9 Nzeli 2024, bamwe mu bakozi ba Caritas Rwanda bakoranye inama n’abayobozi b’amashami ya Caritas Gikongoro ku cyicaro cyayo, baganira ku ngingo zavuzwe hejuru, banasangira ibitekerezo ku bikorwa n’ingamba binyuranye.
Mu gutangira, abayobozi b’amashami yose ya Caritas Gikongoro bagaragaje ibikorwa binyuranye irimo gukora. Mu ishami ryo kwita ku batishoboye n’ubutabazi, hakorwa ubukangurambaga kuri Caritas, kurihira abanyeshuri batishoboye amafaranga y’ishuri no kubakurikirana, gufasha abarwayi bakennye kugera kwa muganga, kwita ku bafite ubumuga, gufasha imiryango ikennye kwiteza imbere, kwita ku bakuze batishoboye bahabwa ibiribwa, imyambaro no kubashakira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.
Muri Caritas Gikongoro kandi, hatangiye igikorwa cyo kubarura abagororwa baturuka mu maparuwasi, hagakusanywa inkunga bagasurwa n’abantu babiri bahagarariye abandi. Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Myr Celestin Hakizimana, yasabye ko iyi gahunda yakwira muri Diyosezi ya Gikongoro yose. Abagororwa bo mu igororero rya Nyamagabe kandi basomerwa Misa buri cyumweru, bagahabwa n’ibyo kurya kuri Noheli.
Bitewe n’uko ubushobozi bwo kugera ku bakeneye ubufasha ari buke, muri Caritas Gikongoro batangiye gahunda bise “Menya Mugenzi wawe”, aho abafashijwe na Caritas baganirizwa, ababyemeye bakagira uruhare mu gutanga umusanzu muto uhoraho wafasha mu kwita ku bandi bakeneye ubufasha.
Mu birebana n’ubuzima, Caritas Gikongoro icunga ibigo nderabuzima 11, aho abakennye cyane bafashwa kwivuza, hakaba n’abishyurirwa umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, gutanga inyunganiramirire, gukangurira no gutanga serivisi zo kuringaniza imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere (PFN), na serivisi z’ubusugire bw’ingo.
Mu ishami ry’amajyambere, hari imishinga inyuranye y’ubuhinzi, ariko yibanda ku guteza imbere abahinzi bahereye ku baciriritse. Hari kandi umushinga wo kongerera ubushobozi abahinzi no kunoza imirire ukorera muri Nyaruguru, gutanga imbuto z’indobanure n’amafumbire no guteza imbere ibiti bivangwa n’imyaka bahereye ku biboneka aho batuye.
Muri iri shami kandi hari umushinga wo gutanga amatungo ku batishoboye bakabona ifumbire, no gukora amaziko azigama ibicanwa hagashyirwaho na komite zishobora kuyageza kure.
Mu ishami ry’ubuyobozi n’icungamutungo, Caritas ifite gahunda yo gushaka imishinga iyongerera ubushobozi. Havuzwe kandi ku gutenganya amafaranga ajyanye no kumenyekanisha ibikorwa bya Caritas byanyuzwa mu bitangazamakuru bya Kiriziya Gatorika.
Kuri iyi ngingo, muri iyi nama abakozi ba Caritas Gikongoro bahawe amahugurwa magufi ku buryo bwo kwandika inkuru, ibi bikazabafasha kwandika inkuru zivuye mu bikorwa bya Caritas mu mashami yose, zikanyuzwa mu kanyamakuru ka Caritas Contact / Ihuriro rya Caritas no muri Kinyamateka.
Muri Caritas Gikongoro, kwizihiza umunsi wa Caritas n’umunsi mpuzamahanga w’abakene ntibyajyaga bikorwa muri paruwasi zose 19, ariko uyu mwaka bizakorwa kuko n’Inteko Rusange ya Caritas Gikongoro y’uyu mwaka yabifasheho umwanzuro.
Ubukangurambaga ku kwezi k’urukundo n’impuhwe
Hagamijwe kuzamura umusaruro w’ukwezi k’urukundo n’impuhwe, kugirango haboneke ubufasha bwo kugoboka abafite ubushobozi buke, abakozi ba Caritas Gikongoro bageze mu maparuwasi yose 19 bakora ubukangurambaga. Abagize komite za Caritas kandi bakora ubukangurambaga mu miryangoremezo urugo ku rundi, bahamagarira abantu kwitabira gutanga inkunga y’ukwezi k’urukundo n’impuhwe badatoranije amadini, kuko Caritas nayo ifasha bose nta kuvangura. Muri buri gitambo cya Misa ku cyumweru kandi ubu butumwa buratambuka nyuma y’aho baboneye ibaruwa ya Musenyeri Anaclet Mwumvaneza akaba na Perezida wa Caritas Rwanda.
Hari na gahunda yo gukora ubukangurambaga ku kwezi k’urukundo n’impuhwe mu mashuri ndetse agakangurirwa kuvugurura inzego za Caritas no kuzishyiraho aho zitarashyirwaho. Indi ngamba ni uko mu nama y’umuryango remezo hazajya hatoranywa abafite ibibazo kurusha abandi bagafashwa, ku buryo abandi bazabareberaho, mu gihe cy’ubukangurambaga bikoroha gutanga ubutumwa.
Ku musozo w’iyi nama, abakozi ba Caritas Gikongoro bashimiye inama nk’izi Caritas Rwanda irimo gukorera muri Caritas za Diyosezi, kuko ibitekerezo bivamo bizazifasha kunoza imikorere n’imikoranire.
Nyuma y’inama, abakozi ba Caritas Rwanda na Caritas Gikongoro basuye ikigo kita ku bana bafite ubumuga kitwa Centre Saint François d’Assise Kitabi, kiyobowe n’ababikira b’abapenitente ba Mutagatifu Fransisiko wa Asizi.