September 28, 2026

Ku wa 25 Nzeri 2026, Caritas Rwanda yifatanyije na PACT/ACHIEVE, AEE Rwanda na FXB Rwanda mu nama yo gusangira ibyavuye mu bikorwa, amasomo yakuwe mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ndetse no kurebera hamwe uko ibikorwa byagezweho byakomerezwa, yateguwe ku bafatanyabikorwa bashyira mu bikorwa gahunda za PACT/ACHIEVE na IGIRE. Iyi nama yabereye kuri Kigali Marriott Hotel, ikaba yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Gukomeza umusaruro mu kurwanya SIDA binyuze mu kugira uruhare kw’Abanyarwanda.”

Iyi nama yahuje abahagarariye Guverinoma y’u Rwanda n’iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abafatanyabikorwa bashyira mu bikorwa imishinga, abahagarariye abaturage ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, hagamijwe kwishimira ibyagezweho, gusangira amasomo yakuwe mu bikorwa no kuganira ku buryo serivisi zo kurwanya SIDA zitangirwa mu baturage zakomeza gutangwa ku buyobozi bwa Guverinoma.

Gahunda za ACHIEVE na IGIRE, zashyigikiwe n’inkunga ya PEPFAR ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zagize uruhare mu bikorwa byo gukumira SIDA, kwita ku bayifite no kubaha imiti, uburezi, kurengera abana n’abandi baturage ndetse no kubongerera ubushobozi mu bukungu, mu turere 11. Izi gahunda zagize uruhare mu gufasha abana, ingimbi n’abangavu, ababitaho ndetse n’imiryango itishoboye.

Abafatanyabikorwa n’abayobozi b’inzego zitandukanye bari bitabiriye iki gikorwa.

Umusaruro ukomeye mu bijyanye n’ubuzima

Binyuze mu gice cya Health, abana n’ababitaho 193,794 bagezweho na serivisi zirimo ubuzima, uburezi, kurengera umwana no kubongerera ubushobozi mu bukungu.

Mu bantu babana na virusi itera SIDA, 90,879 barimo abana, ingimbi n’abangavu ndetse n’ababitaho, bahawe ubufasha bwo gukomeza gufata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA (ARV), mu gihe 87,072 bageze ku rwego rwo kuba virusi itera SIDA itagaragara cyane mu maraso (viral load suppression).

Gufasha abana n’ingimbi n’abangavu batishoboye gukomeza amashuri

Igice cya Schooled cyafashije 81,386 b’abana n’ingimbi n’abangavu batishoboye kwinjira mu ishuri, gukomeza kurigamo no gutera imbere mu myigire yabo.

Muri bo, 55,562 bari abanyeshuri bo mu mashuri abanza, naho 25,824 bari abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye.

Padiri Oscar Kagimbura, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda, ni we wavuze ijambo ry’umushyitsi mukuru.

Gukomeza kurengera abana no gukumira ihohoterwa

Igice cya Safe cyagize uruhare mu kongera ibikorwa byo kurengera no gukumira ihohoterwa. Abangavu n’abakobwa bakiri bato 172,428 bagezweho na serivisi zijyanye n’ubuzima n’uburenganzira bw’imyororokere n’imibonano mpuzabitsina.

Nanone, abaturage 116,372 bagezweho n’ibikorwa byo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guhindura imyumvire n’imyitwarire ishobora guteza ihohoterwa.

Byongeye kandi, hashyizweho ahantu 447 hizewe (safe spaces), aho abangavu n’abakobwa bakiri bato bahabwa ubujyanama, amakuru n’ubufasha hagati yabo.

Guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bwo kwiteza imbere

Binyuze mu gice cya Stable, urubyiruko 5,942 rwahawe ubumenyi ngiro binyuze mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET), ndetse ruhabwa ubufasha bwo gutangiza ibikorwa bibyara inyungu.

Izi gahunda kandi zashyigikiye amatsinda 2,427 yo kwizigama no kugurizanya (ISLG), mu gihe ingo 13,737 z’abatishoboye zahawe inkunga y’amafaranga kugira ngo zibashe gukemura ibibazo by’ibanze no kongera ubushobozi bwo kwiteza imbere.

Bwana Esron Niyonsaba ni we wavuze ijambo ahagarariye Guverinoma ya Amerika.

Gukomeza ibyagezweho binyuze mu kugira uruhare kw’Abanyarwanda

Mu gihe gahunda za ACHIEVE na IGIRE zisoza ibikorwa byo gutanga serivisi zo kurwanya SIDA muri Nzeri 2026, iyi nama yabaye umwanya wo gusuzuma ibyagezweho, gusangira amasomo yavuye mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa no kuganira ku buryo ibikorwa byo kurwanya SIDA bishingiye ku baturage byakomeza bikorwa ku buyobozi bwa Guverinoma.

Kuri Caritas Rwanda, iyi nama yabaye umwanya wo gusuzuma uruhare rwayo muri gahunda ya IGIRE, gusangira ubunararibonye bwabonetse mu ishyirwa mu bikorwa ryayo no kongera gushimangira ubushake bwo gukorana n’abandi bafatanyabikorwa ndetse no guteza imbere kugira uruhare kw’Abanyarwanda mu bikorwa bigamije kurwanya SIDA.

Ibiganiro byagaragaje ko ubushobozi bukomeye bw’inzego z’abaturage, ubufatanye hagati y’abafatanyabikorwa ndetse n’ubuyobozi bwa Guverinoma ari ingenzi mu gukomeza serivisi zo kurwanya SIDA no kurinda umusaruro umaze kugerwaho binyuze mu bikorwa bishingiye ku baturage.

Bityo, iyi nama ntiyabaye gusa umwanya wo kurebera hamwe ibyagezweho, ahubwo yabaye n’umwanya wo kongera ubufatanye n’ubwitange bw’abafatanyabikorwa bose mu gukomeza umusaruro w’ibikorwa byo kurwanya SIDA binyuze mu kugira uruhare no kubigira iby’Abanyarwanda.

 

 

September 23, 2026

Kuri 15, 16, na 18 Nzeri 2026, umushinga wa Igire-Gimbuka wa Caritas Rwanda wahuje abafatanyabikorwa bawo mu turere twa Rubavu, Nyamasheke, Karongi na Rutsiro, bishimira ibyagezweho, ariko banarebera hamwe uko ibyo uyu mushinga wagezeho bitasubira inyuma, cyane ko ugiye gusozwa muri uku kwezi. Iki gikorwa cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Gukomeza umusaruro mu kurwanya SIDA binyuze mu buyobozi bw’inzego z’ibanze.”

Igikorwa cya mbere cyabereye mu Karere ka Rubavu ku wa 15 Nzeri 2026, gikurikirwa n’igikorwa cyabereye mu Karere ka Nyamasheke ku wa 16 Nzeri, ndetse n’ibyabereye mu Turere twa Karongi na Rutsiro ku wa 18 Nzeri.

Umushinga wa Igire-Gimbuka washyizwe mu bikorwa kuva mu Ukwakira 2022 kugeza muri Nzeri 2026, igera ku bana n’ababyeyi cyangwa ababarera 68.299, ibaha serivisi zitandukanye zigamije gukemura ibibazo bijyanye n’ubuzima, uburezi, kwiteza imbere mu bukungu no kurengera umwana.

Ibyagezweho mu rwego rwo kwita ku buzima

Mu rwego rw’ubuzima, abantu 14.775 bahawe ubumenyi ku bijyanye n’agakoko gatera SIDA ndetse bahuzwa na serivisi zo kuyirinda, zirimo no kwipimisha.

Igire-Gimbuka kandi yafashije abantu 11.912 babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, barimo abana n’ingimbi n’abangavu 1.206 bafite imyaka kuva kuri 0 kugeza kuri 20, binyuze mu nama zibafasha gufata imiti neza, kubakurikirana buri gihe no kubaha serivisi zo kwita ku buzima bwo mu mutwe n’imibanire n’abandi.

Igire-Gimbuka kandi yatanze kandi serivisi zo kwita ku buzima bwo mu mutwe n’imibanire n’abandi ku bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Hanashinzwe kandi amatsinda 25 y’urungano afasha abantu gukomeza gufata imiti neza.

Kimwe mu byagezweho by’ingenzi mu rwego rw’ubuzima ni uko 98.5% by’abakurikiranywe bageze ku rwego rwo kudasigarana virusi nyinshi mu maraso (viral load suppression), bigaragaza akamaro ko gukomeza gufasha abantu babana na virusi itera SIDA gukurikiza imiti no kubakurikirana.

Gufasha abana gukomeza amashuri

Uburezi nabwo bwari mu byibandwagaho na Igire-Gimbuka. Abana 6.550 b’imfubyi n’abatishoboye bari mu kigero cyo kwiga bafashijwe kwiga no gukurikirana imitsindire yabo, aho 100% bagaragaje ubwitabire busanzwe ku ishuri.

Uyu mushinga wishyuriye amafaranga y’ishuri abanyeshuri 1.121, mu gihe abanyeshuri bose bafashijwe bahawe ibikoresho by’ingenzi by’ishuri birimo amakayi, amakaramu n’ibikapu by’ishuri. Abakobwa kandi bahawe ibikoresho by’isuku bibafasha mu gihe cy’imihango.

Izi serivisi zagize uruhare mu kugabanya zimwe mu mbogamizi zishobora gutuma abana batitabira neza ishuri cyangwa batajya ku ishuri uko bikwiye.

Kongera ubushobozi bw’imiryango mu bijyanye n’ubukungu

Hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’umuryango, Igire-Gimbuka yahaye inkunga ingo 899 kugira ngo zongere ubushobozi bwo gukora imishinga ibyara inyungu.

Abantu 260 bahawe ubufasha bwo kwiga imyuga n’ubumenyingiro (TVET), burimo kwishyurirwa aya mahugurwa mu gihe cy’amezi atandatu, kwimenyereza umwuga mu gihe cy’amezi atatu ndetse no guhabwa ibikoresho byo gutangiza umurimo.

Byongeye kandi, amatsinda 218 yo kwizigama no kugurizanya, agizwe n’abanyamuryango barenga 6.275, bahawe ubumenyi ku micungire y’imari kandi bahuzwa n’ibigo by’imari birimo amabanki n’ibigo by’imari iciriritse.

Mu rubyiruko rwari rwugarijwe n’ibibazo, harimo abangavu babyaye, 327 bahawe amatungo magufi afite agaciro ka Frw 50.000 kuri buri muntu, mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere mu bukungu.

Kubaka imiryango itekanye

Igire-Gimbuka kandi yashyize imbaraga mu guteza imbere umutekano w’abana, ingimbi n’abangavu ndetse n’imiryango.

Abantu 890 bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV) bahawe serivisi yo kwita ku buzima bwo mu mutwe n’imibanire n’abandi, mu gihe abangavu babyaye 153 n’ababyeyi babo bitabiriye serivisi zitangirwa muri GBV mobile clinics (ubuvuzi bukomatanije buhabwa abahuye n’ihohoterwa n’imiryango yabo).

Uyu mushinga kandi wagejeje ku babana n’abana 1.453 ubutumwa ku burere buboneye, bugamije kunoza imibanire no kuganira hagati y’abana n’ababyeyi cyangwa ababakurikirana. Muri bo, 100 bagezweho binyuze muri gahunda y’Umuryango ni Ingenzi (Family Matters! Program).

Hagati aho, abana 6.385 bafite imyaka 10-17 bitabiriye gahunda zo gukumira ibibazo zitandukanye, zirimo izerekeye ubuzima bw’imyororokere n’imibonano mpuzabitsina (SRHR), CBIM na FMP.

Gusigasire ibyagezweho

Abayobozi b’Uturere bitabiriye ibi bikorwa bashimiye Caritas Rwanda ku byo Igire-Gimbuka yagezeho, banasaba ko mu gutegura imishinga mishya, Caritas Rwanda yakomeza kuzirikana abaturage bo mu Turere bakoreramo.

Mu gihe Igire-Gimbuka igeze ku musozo, inama nk’izi zishimangira akamaro k’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, ubufatanye n’ibikorwa biyobowe kandi bigashyirwa mu bikorwa n’abari hafi y’abaturage, mu rwego rwo gukomeza umusaruro umaze kugerwaho mu kurwanya SIDA.

Izi nama zabaye umwanya wo kwishimira imyaka ine y’intambwe imaze guterwa, ndetse no gutegura inzira yo gukomeza kubungabunga ibyagezweho mu gufasha abana, ingimbi n’abangavu, abantu babana n’agakoko gatera SIDA n’imiryango yabo.

September 16, 2026

Ku itariki ya 9 n’iya 10 Nzeri 2026, Catholic Relief Services (CRS), Caritas Rwanda n’abafatanyabikorwa ba Leta, barimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Umwana (NCDA) n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), bakoze ingendo zo gukurikirana ibikorwa by’Umushinga STRONGER bigamije gushyigikira abangavu n’abakobwa bakiri bato.

Izi ngendo zabereye mu turere twa Rulindo, Nyarugenge na Kayonza, aho itsinda ryasuye ikigo nderabuzima cya Shyorongi na Groupe Scolaire Shyorongi Impanganzi mu Karere ka Rulindo; Groupe Scolaire Saint Michel Indahangarwa mu Karere ka Nyarugenge; ndetse na Groupe Scolaire Gishanda n’ikigo nderabuzima cya Cyarubare mu Karere ka Kayonza.

Guhuza amashuri n’ibigo nderabuzima mu guteza imbere imirire y’ingimbi n’abangavu

Kimwe mu bikorwa by’ingenzi by’Umushinga STRONGER ni ugukomeza ubufatanye hagati y’ibigo nderabuzima n’amashuri, kugira ngo abangavu n’ingimbi, babone ubufasha bukwiye mu bijyanye n’imirire.

Binyuze muri ubu bufatanye, abakobwa bafatwa ibipimo kugira ngo hamenyekane uko imirire yabo ihagaze. Abagaragayeho imirire mibi cyangwa ibindi bibazo bifitanye isano n’imirire boherezwa ku bigo nderabuzima kugira ngo bahabwe ubufasha bukwiye kandi bakurikiranwe, hagamijwe kunoza imibereho n’ubuzima bwabo.

Umushinga kandi ufasha amashuri kubona ibikoresho by’isuku bikoreshwa mu Byumba by’Abakobwa (Girls’ Rooms), byiyongera ku bikoresho bitangwa na Leta. Ibi byumba biha abakobwa ahantu hiherereye kandi hakabafasha kwita ku isuku yabo mu gihe cy’imihango, cyane cyane igihe batunguwe bari ku ishuri.

Abari muri uru ruzinduko basuye icyumba cy’umwana w’umukobwa ku bigo by’amashuri, aho ashobora kwikorera isuku mu gihe atunguwe n’imihango (koga, kwambara pad no guhindura ijipo mu gihe yiyanduje), akaba yahabwa utunini tumugabanyiriza ububabare no kuryamaho akanya gato kugira ngo yoroherwe.

Abashyitsi barebaga kandi ko ibitabo bigaragaza amakuru ku bahawe serivisi mu cyumba cy’umukobwa byujujwe.

Itsinda ryari muri uru rugendo, ubwo ryasuraga icyumba cy’umukobwa kuri Groupe Scolaire Shyorongi Impanganzi muri Rulindo.

Guteza imbere imirire myiza mu mashuri

Umushinga STRONGER kandi uha amashuri ingemwe z’imbuto n’imboga. Amashuri atera kandi akita kuri izo mboga n’ibiti by’imbuto, bikagira uruhare mu guteza imbere imirire myiza y’abanyeshuri. Ubu buryo kandi butanga amahirwe yo kwigisha abanyeshuri mu buryo bufatika akamaro k’imirire myiza no kubagira abafatanyabikorwa mu guteza imbere imirire iboneye.

Ku bigo nderabuzima, ikipe yari muri uru rugendo yarebaga ko ibipimo bifatwa abana b’abakobwa biga mu bigo by’amashuri no muri kominote byanditse neza mu gitabo cyabugenewe, hagamijwe kureba uko ubuzima bwabo bwifashe mu bijyanye n’imirire.

Kubika neza no kuzuza aya makuru ni ingenzi mu gukurikirana uko imirire y’ingimbi n’abangavu ihagaze, no kureba niba abafite ibibazo by’imirire bahabwa ubufasha bukwiye kandi bagakomeza gukurikiranwa uko bikwiye.

Itsinda ry’abari muri uru rugendo riri kureba umurima w’imboga wa Groupe Scolaire Gishanda. Imbuto zatanzwe na gahunda ya STRONGER.

Kwigira ku bikorwa byashyizwe mu bikorwa

Uru rugendo rwabaye umwanya mwiza ku bafatanyabikorwa wo gusuzuma intambwe imaze guterwa, gusangira imikorere myiza, kugaragaza ibikeneye kunozwa no kumvikana ku bikorwa byafasha kuzamura ireme ry’ibikorwa bigamije guteza imbere imirire.

Abafatanyabikorwa bashimye akamaro k’ibikorwa by’Umushinga STRONGER mu gushyigikira abakobwa n’abakobwa bakiri bato. Banagaragaje ko ari ngombwa kurushaho kunoza uburyo amakuru y’abanyeshuri bose bahabwa serivisi binyuze mu Byumba by’Abakobwa abikwa, kugira ngo buri mukobwa uhawe ubufasha abe yanditswe kandi akurikiranywe uko bikwiye.

Amasomo n’ibyifuzo byavuye muri izi ngendo bizafasha Caritas Rwanda kurushaho kunoza ishyirwa mu bikorwa ry’Umushinga STRONGER, kunoza imicungire y’amakuru no gukomeza gutanga ubufasha bw’imirire bufite ireme, bujyanye n’ibikenewe kandi bushingiye ku bipimo by’abangavu n’abakobwa bato.

September 1, 2026

Mu gihe Porogaramu ya Igire-Gimbuka yenda gusoza bikorwa byayo, Caritas Rwanda yateguriye abayikoramo umwanya wo kuruhuka, gutekereza ku byo bagezeho, kongera guhura no kwishimira uruhare bagize mu bikorwa by’uyu mushinga. Ibi byari bikubiyemo amahugurwa ku mibereho myiza no guhangana n’umuhangayiko, ndetse n’imikino ya gicuti yahuje amakipe ya Igire-Gimbuka n’aya Caritas Rwanda, kuva kuri 27 kugeza ku ya 28 Kanama 2026 i Kigali.

Ku itariki ya 27 Kanama 2026, i Nyamirambo mu kigo cy’Umuryango w’Ababikira b’Abakarumeri, habereye ibiganiro byibanze ku mibereho myiza y’abakozi no guhangana n’umuhangayiko. Ku munsi wakurikiyeho, tariki ya 28 Kanama 2026, ku kibuga cy’imikino cya Mumena, habereye imikino ya gicuti ya ruhago na volleyball.

Kuganira ku mibereho myiza no guhangana n’umuhangayiko

Abakozi baganiriye ku bitera umuhangayiko, ibimenyetso biwuranga n’uburyo butandukanye bakoresha mu guhangana n’igitutu cy’ubuzima n’akazi.

Ibiganiro byagaragaje ko umuhangayiko ushobora guterwa n’inshingano nyinshi z’akazi, kutamenya neza ibizakurikiraho ku bijyanye n’akazi, ndetse n’ibibazo bishobora kubaho mu muryango.

Ubutumwa bw’ingenzi bwatanzwe ni uko ari ngombwa kugira umuntu wizewe wo kuganiriza mu gihe umuntu ahuye n’ibibazo cyangwa ibihe bikomeye, uwo bakunze kwita “mingo.” Abakozi bashishikarijwe gukomeza kubaka no kurinda umubano mwiza ushingiye ku gufashanya hagati yabo, inshuti ndetse n’abagize imiryango yabo, kuko ari isoko y’imbaraga no kwihangana mu bihe bikomeye.

Gushimira abantu bagize uruhare mu bikorwa

Muri iyi gahunda, abakozi bafite inshingano zitandukanye bahawe impamyabushobozi zo kubashimira ku bw’umurimo bakoze.

Buri mukozi yashimiwe ku giti cye kubera ubwitange, ubushobozi n’uruhare yagize mu ishyirwa mu bikorwa bya Porogaramu ya Igire-Gimbuka.

Iki gikorwa cyo gushimira abakozi cyabibukije ko inyuma y’ibyagezweho na buri gahunda haba hari abantu bitanga kandi bagakorana umwete kugira ngo ibyo bikorwa bigerweho.

Caritas Rwanda ni umuryango

Padiri Oscar Kagimbura, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda, yitabiriye igikorwa cyo gusoza umunsi wa mbere maze ashimira abakozi ba Igire-Gimbuka uruhare bagize mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi porogaramu.

Yagaragaje ko Igire-Gimbuka ari imwe muri porogaramu nini kandi zagize uruhare rukomeye mu bikorwa bya Caritas Rwanda, cyane cyane mu gufasha abantu n’imiryango itishoboye, ndetse no mu guteza imbere ubushobozi bw’umuryango wa Caritas Rwanda.

Yashishikarije abakozi guhangana n’umuhangayiko mu buryo bwubaka, anibutsa ko isengesho n’ukwemera bikwiye kugira umwanya mu buzima bwa buri munsi.

Yagize ati: “Imana ntijya ibura, Imana ntitinda; umuntu ni we utihangana.”

Yongeye kwibutsa abakozi ko “Caritas Rwanda ari umuryango”, abasobanurira ko n’iyo amasezerano y’akazi arangiye, umubano wabo na Caritas Rwanda ukomeza.

 

Gukomeza ubufatanye binyuze muri siporo

Umunsi wa kabiri wahuje abakozi ku kibuga cy’imikino cya Mumena, aho bakinnye imikino ya gicuti ya ruhago na volleyball, ihuza abakozi baturuka muri gahunda zitandukanye za Caritas Rwanda.

Mu mukino wa ruhago, ikipe ya Igire-Gimbuka yatsinze ikipe ya Caritas Rwanda ibitego 2–1.

Mu mukino wa volleyball, Caritas Rwanda yatsinze Igire-Gimbuka amaseti 2 ku busa.

Ikipe y’umupira w’amaguru ya Igire Gimbuka ubwo yishimiraga intsinzi.
August 31, 2026

Ku cyumweru tariki 30/08/2026, Caritas ya Arkidiyosezi ya Kigali yizihije Yubile y’imyaka 50 ya Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro. Ni ibirori byabimburiwe n’igitambo cya Misa cyabereye kuri Kiliziya yitiriwe Umuryango Mutagatifu.

Mu nyigisho yatanze, Antoine Cardinal Kambanda yagaragaje ko Caritas idaterwa inkunga n’abakire ahubwo abakene bamenye akababaro k’ubukene ari bo bakusanya ubushobozi buke bwabo bukavamo icyo kugoboka bagenzi babo bari mu bihe bibi. Yagize ati: “Nta muntu ukennye ku buryo adashobora kubona icyo afashisha mugenzi we. N’umunyantege nke ashobora kukubwira ijambo rigukomeza, akagusabira ku Mana kugira ngo icyo adashoboye kugukorera Imana ikigukorere.”

Ku birebana n’ubuvuzi, Cardinal Kambanda yavuze ko abantu basaga miliyoni eshatu bavuriwe mu bitaro bitatu n’ibigo nderabuzima 16 bya Arikidiyosezi ya Kigali bikurikiranwa na Caritas ya Kigali ishami ry’ubuzima. Yaboneyeho gushimira Leta y’u Rwanda kuko yahaye imbaraga Ubwisungane mu kwivuza bikaba byaroroheje uburyo bwo kwivuza abayishoboye. Avuga ko Caritas ya Kigali yari yaragerageje ubu buryo mbere ihereye kugufasha abisunganye kubona imbangukiragutaba ku buryo buhendutse. Nyuma Leta ikaza kwagura ubu buryo bukagera kuri bose no kuri serivisi nyinshi z’ubuzima.

Mu birori byo kwizihiza iyi Yubile, habayeho gushimira abantu benshi bagize uruhare mu bikorwa bya Caritas Kigali mu myaka ishize barimo: Abepiskopi, abapadiri, abihayimana, abakristu, abakorerabushake, abafatanyabikorwa, inzego za Leta n’abantu bose bemeye gutanga umusanzu wabo kugira ngo ubutumwa bw’urukundo, ubutabera n’amahoro bugere ku bantu.

Ituro ryatanzwe mu Misa yo guhimbaza Yubile y’imyaka 50 ya Caritas ya Kigali ryagenewe ibikorwa byo kubakira utari afite aho aba hakwiye. Mu myaka imaze, Caritas ya Kigali yitaye cyane ku bikorwa byo gufasha abatagira aho bikinga kubona amazu baturamo.

August 26, 2026

Abakozi 15 bakora mu mishinga ya Caritas Rwanda yita ku mwana bongerewe ubumenyi ngiro mu bijyanye n’imbonezamikurire y’abana bato (ECD), binyuze mu mahugurwa yabaye kuva tariki 17 kugeza kuri 21 Kanama 2026, abera kuri Sainte Famille Hôtel mu Karere ka Nyarugenge.

Aya mahugurwa yateguwe n’umushinga wa ECD wa Caritas Rwanda, uterwa inkunga na Plan International Rwanda. Yibanze ku kongerera abayitabiriye ubumenyi n’ubushobozi bwo gusobanukirwa no gukoresha neza igitabo cya Kabiri n’icya gatatu Twitegure Ishuri gikoreshwa mu mashuri y’incuke, Integanyanyigisho ishingiye ku Bushobozi (CBC) y’amashuri y’inshuke, uburyo bwo kwigisha no kwiga, imfashanyigisho, gahunda za buri munsi mu ngo mbonezamikurire y’abana bato ndetse n’uburyo bukwiye bwo gusuzuma iterambere ry’abana.

Abitabiriye kugira uruhare muri aya mahugurwa, burimo ibiganiro mu matsinda, imyitozo ngiro, kumurika ibyakozwe, imyigishirize y’igerageza (micro-teaching), kungurana ibitekerezo, ibikorwa byo kwigira imbere mu nzu no hanze. Ibi byabafashije guhuza ubumenyi bahawe mu buryo bw’imyigishirize n’uko bushyirwa mu bikorwa mu ngo no mu mashuri mbonezamikurire.

Ifoto y’abitabiriye amahugurwa n’ababahuguye.

Umusaruro w’amahugurwa wagaragaye no mu bizamini byakozwe mbere na nyuma yayo. Amanota mpuzandengo yazamutse ava kuri 9,3 kuri 15 (61,8 %) mbere y’amahugurwa, agera kuri 12,1 kuri 15 (80,4 %) nyuma y’amahugurwa, bikaba bigaragaza izamuka rya hafi ya 30 %. Ikindi, amanota make yari 6 kuri 15 mbere y’amahugurwa, aza kugera kuri 10 kuri 15 nyuma yayo, mu gihe umwe mu bitabiriye amahugurwa yujuje 15 kuri 15.

Ku musozo w’amahugurwa, abitabiriye bari bamaze kugira ubushobozi bwisumbuyeho bwo kuyobora ibikorwa by’ingo mbonezamikuririre, gusobanukirwa Integanyanyigisho ishingiye ku Bushobozi y’amashuri y’inshuke (CBC) n’ibice by’ingenzi biyigize, gutandukanya imfashanyigisho zitandukanye zifashishwa mu burezi bw’amashuri y’inshuke, no gushyira mu bikorwa amahame y’imbonezamikurire y’abana bato hagamijwe iterambere ryuzuye ry’umwana.

Abitabiriye amahugurwa bagaragaje ko iminsi itanu itari ihagije kugira ngo CBC yigweho mu buryo bwimbitse, cyane cyane ko aya ari yo mahugurwa yabo ya mbere yibanze kuri iyi nteganyanyigisho. Bityo, basabye ko mu gihembwe gitaha hakorwa andi mahugurwa yo gusubiramo no kongera kubaka ubumenyi n’ubushobozi bungukiye muri aya mahugurwa.

Nyuma yo guhugurwa, aba bakozi batangiye kugeza ubumenyi ku barezi bo mu ngo mbonezamikurire zifasha n’imishinga bakoramo (24 kugeza kuri 27 Kanama 2026).

Ubumenyi abakozi bungukiye mu mahuguruwa babugejeje ku barezi bo mu ngo mbonezamikurikire. Aba ni abo mu Karere ka Rulindo, bahawe amahugurwa kuva kuri 24 kugeza kuri 27 Kanama 2026.
August 17, 2026

Kuva ku itariki ya 10 kugeza ku ya 14 Kanama 2026, Umushinga PEES wateguye amahugurwa y’abahugura abandi (Training of Trainers) ku buzima bw’imyororokere, uburinganire n’ubwirinzi (Safeguarding), yabereye kuri Centre Pastoral Incuti i Rusizi. Aya mahugurwa yahuje abakozi ba Caritas Rwanda ndetse n’abaturutse muri Diyosezi ya Cyangugu na Diyosezi ya Gikongoro.

Amahugurwa yitabiriwe n’abantu 21, barimo Abahuzabikorwa b’Umushinga PEES, abashinzwe Gukurikirana no Gusuzuma ibikorwa (M&E), abashinzwe indangagaciro mbwirizamuco, abacungamutungo ndetse n’abashinzwe iterambere ry’abaturage. Mu gihe cy’iminsi itatu y’amahugurwa, abitabiriye bongereye ubumenyi n’ubushobozi mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, uburinganire n’ubwirinzi.

Intego rusange y’aya mahugurwa yari ugufasha abitabiriye kurushaho gusobanukirwa no gukumira ibyago bishobora kubaho muri ibi byiciro, guteza imbere uburenganzira n’agaciro by’abantu batishoboye, no kugira uruhare mu kubaka ahantu hizewe, hadashyira abantu ku ruhande kandi harinda abantu, cyane cyane mu baturage umushinga ukoreramo.

Amahugurwa yanibanze ku ruhare rw’abafatanyabikorwa bo mu muryango mugari mu gukangurira abaturage, kubaba hafi no kubarinda, by’umwihariko urubyiruko n’abantu bafite intege nke.

Mu ruzinduko yagiriye ku bitabiriye amahugurwa, Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard Sinayobye, Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, yibukije ko umuntu agomba kuba ku isonga muri buri gikorwa cy’iterambere n’ubufatanye. Yagize ati: “Gufasha umuntu utishoboye ni impano ikomeye kuruta izindi,” ashimangira kandi ko ari ngombwa kwigisha urubyiruko kugira ngo rurusheho gusobanukirwa ubuzima bw’imyororokere no gufata ibyemezo biboneye kandi biboneyeho inshingano.

Musenyeri Edouard kandi yashimangiye ko kuzuzanya hagati y’umugabo n’umugore ari indangagaciro y’ingenzi mu kubaka imibereho myiza n’umuryango urangwa n’ubwuzuzanye.

Yasoje ashimira SCCF ku nkunga itanga ku Mushinga PEES, ikaba ifasha mu guherekeza no kongerera ubushobozi urubyiruko ndetse n’abaturage muri rusange.

July 31, 2026

Amatsinda y’urubyiruko 30 kuri 216 yo mu turere twa Ngoma, Kayonza na Rwamagana ni yo yatsinze irushanwa rya Compete To Grow ryari rigamije kongerera ubushobozi imishinga y’urubyiruko, guhanga imirimo no kwiteza imbere, ryatewe inkunga na CRS Rwanda, ibinyujije mu mushinga Gera Ku Ntego ushyirwa mu bikorwa na Caritas Kibungo ifatanije na Caritas Rwanda. Iki gikorwa cyabaye kuri 23 (Ngoma), 28 (Kayonza) na 30 Nyakanga 2026 (Rwamagana).

Amatsinda yabaye aya mbere ni Icyizere rikora ubuhinzi bw’urusenda no kurutunganya (Ngoma), Umurava ryorora inkoko rikanakora ifu y’amagi n’iy’inyama (Kayonza), na Terimbere  rihinga imiteja rikayohereza hanze y’u Rwanda (Rwamagana). Buri tsinda muri aya ryahembwe Frw 2.500.000.

Mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rwitabiriye irushanwa mu Karere ka Ngoma, Chandra Kumud, Umuyobozi wa CRS Rwanda, yabashishikarije gukoresha neza amahirwe n’ubufasha bahawe: “Mubikoreshe neza kugira ngo mukomeze guteza imbere imishinga yanyu. Ariko ntimugomba kugarukira aha: ahubwo iyi ni intangiriro y’urugendo rwanyu. Mukomere ku ntego mwiyemeje.”

Urubyiruko rwasabwe kubyaza umusaruro amahirwe rubona

Mu birori bya nyuma by’irushanwa muri buri Karere, abahagarariye amabanki atandukanye bagejeje ku rubyiruko serivisi z’imari atanga, banasobanura amahirwe ahari yo kubona igishoro no kwagura imishinga.

Abayobozi b’uturere bitabiriye ibi birori muri buri karere na bo bashishikarije urubyiruko gukoresha neza amahirwe n’ubufasha ruba rwahawe binyuze muri gahunda zitandukanye, gukomeza kunoza imishinga yarwo, guteza imbere imibereho yarwo no kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage.

Mu matsinda 216 y’urubyiruko yitabiriye irushanwa rya Compete to Grow, 64 ni ayo muri Ngoma, 79 akaba ayo muri Kayonza na 73 yo muri Rwamagana.

Amatsinda 10 yatsinze iri rushanwa muri buri karere yabonye ibihembo biri hagati ya Frw 500.000 na Frw 2.500.000, kugira ngo akomeze kwagura imishinga yayo no guhanga imirimo. Ibihembo byose hamwe byatanzwe mu turere 3 bingana na Frw 42.600.000.

Abahagarariye amatsinda yatsinze irushanwa rya Compete to Grow mu Karere ka Kayonza, bari kumwe n’abayobozi bitabiriye iki gikorwa.
July 17, 2026

Muri iki gihe cy’imyiteguro y’ubukangurambaga ku kwezi kw’Urukundo n’Impuhwe, Caritas Rwanda na Caritas za diyosezi zahuriye i Huye ku itariki 13 Nyakanga 2026, mu nama yo gusuzuma ibikorwa by’imyaka ishize, gusangira ubuhamya no gushyiraho ingamba nshya zo gukora ubukangurambaga bugamije kuzamura umusanzu w’ukwezi kw’Urukundo n’Impuhwe.

Mu ijambo rifungura iyi nama ku mugaragaro, Padiri Oscar Kagimbura, Umunyamabanga wa Mukuru wa Caritas Rwanda yavuze ko iyi nama yari igamije “Kwiyibutsa inshingano dufite nka Caritas, kugira ngo abayirimo barebere hamwe uko barushaho gushyira mu bikorwa ivanjiri binyuze mu bikorwa bifatika by’urukundo”.

Padiri Oscar kandi yagarutse ku butumwa buri mu rwandiko rwa Papa Fransis “Dignita Infinita”, buvuga ko umukene atagomba kuba umugenerwabikorwa mu bikorwa mu by’urukundo akorerwa, ahubwo akwiriye ko akwiriye kuba umufatanyabikorwa.

Padiri Oscar Kagimbura, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda, ubwo yafunguraga ku mugaragaro iyi nama.

Gusangira ubuhamya ku buryo ubukangurambaga bukorwa muri Diyosezi ya Butare

Nyuma yo kugaragaza uko umusaruro w’ukwezi kw’Urukundo n’Impuhwe wagiye utangwa kuva mu 1998, abari muri iyi nama basangizanije ubuhamya ku bijyanye n’uburyo bakoresha mu kuzamura umusaruro w’ukwezi kw’Urukundo n’Impuhwe. Habanje abo muri Diyosezi ya Butare yazamuye umusaruro ku kigero ya 241% (wavuye kuri 3M ugera kuri 10M).

Muri Paruwasi ya Mugombwa yaje ku mwanya wa mbere mu gutanga umusaruro w’ukwezi kw’Urukundo n’Impuhwe muri Diyosezi ya Butare, bavuze ko n’ubwo ifite impunzi nyinshi bitababujije kubona uyu musaruro. Muri strategies bakoresha harimo kwiyegereza abakangurambaga bakabakorera umunsi mukuru muri cya ¼ paruwasi isigarana, ibi bikabatera imbaraga zo gukomeza gukora ubukangurambaga. Ikindi bavuze ko bitewe n’uko mu kwezi kwa 8 amashuri aba ari mu kiruhuko, gukora ubukangurambaga mu mashuri no kwegeranya umusaruro bikorwa mbere y’uko bajya mu biruhuko.

Paruwasi zo muri Diyosezi ya Butare zagize umusaruro mucye zavuze ko byaturutse ku musaruro mucye w’imyaka abakristu bagize, kuba hari paruwasi zafungiwe insengero, ahandi abakristu bakitotombera ko basabwa na Caritas gutanga inkunga y’ukwezi kw’Urukundo n’Impuhwe, mugihe bakagombye kubaka paruwasi zabo zafungiwe, aya mutuelle n’ibindi. Kuri bo bumva ahubwo Caritas ari yo yakagombye kubafasha. Abari mu nama bavuze ko hakenewe ubukangurambaga bagasobanurirwa impamvu yo kwiyubakira Caritas Nyarwanda. Muri iyi nama kandi ibigo by’abihayimana byanenzwe gutanga umusanzu muto kandi harimo ibiba bifite ibikorwa bifatika byinjiza amafaranga.

Padiri François Habimana, ubwo yasangizaga abari mu nama ingamba Paruwasi ya Mugombwa yakoresheje mu kuzamura umusanzu w’ukwezi kw’Urukundo n’Impuhwe.

Ubuhamya bwa Diyosezi za Kabgayi, Gikongoro, Nyundo ndetse na Arikidiyosezi ya Kigali

Nyuma ya Diyosezi ya Butare, iya Kabgayi, Gikongoro, Nyundo na Arikidiyosezi ya Kigali ba zavuze ingamba zakoresheje mu kuzamura umusaruro w’ukwezi kw’Urukundo n’Impuhwe. Zimwe muri zo ni izi zikurikira:

  • Gukorana inama n’abapadiri bayobora amaparuwasi kugira ngo barusheho kugira uruhare no kumva ko ari inshingano yabo;
  • Gutegura ibikorwa by’urukundo mu cyumweru cya Caritas, bagatambutsamo ubutumwa buhamagarira abantu kwitabira igikorwa cy’ukwezi kw’Urukundo n’Impuhwe;
  • Abasenyeri babigizemo uruhare;
  • Gukangurira abacuruzi n’abakora ibikorwa by’ubucuruzi kubigiramo uruhare;
  • Gukora ubukangurambaga bwo gusura imiryango urugo ku rundi binyuze mu minryango remezo;
  • Kwegera by’umwihariko abaterankunga bakomeye hakoreshejwe ubutumwa bwihariye;
  • Gukoresha abakorerabushake babiri babiri basura imiryango kandi bakuzuza ku ifishi inkunga zatanzwe mu mucyo;
  • Gutangaza ku mugaragaro umusaruro wabonetse ku rwego rwa paruwasi, diyosezi no ku rwego rw’igihugu.

Izi gahunda zagaragaje ko kwegera abaturage, gukorera mu mucyo no kugira ubuyobozi bukomeye ari bimwe mu by’ingenzi bituma ubukangurambaga bugenda neza.

Gufasha abahuye n’ibiza n’ibindi bibazo by’ubutabazi

Nyuma y’ubu buhamya, Padiri Oscar Kagimbura yasobanuye uko umusaruro w’Ukwezi kw’Urukundo n’impuhwe ukoreshwa: 1/4 cyawo gisigara kuri Paroisse, ¾ bisigaye bigabanywamo kabiri, ½ kigasigara kuri Diocese, ikindi ½ kikaza muri Caritas Rwanda. Uyu musaruro ugamije gutabara abahuye n’ibiza haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga.

Abitabiriye biyemeje kongera imbaraga mu mwaka wa 2026

Hashingiwe ku musaruro mwiza w’ubukangurambaga bw’umwaka ushize, aho inkunga yakusanyijwe yiyongereye ku kigero kiri hejuru 20% yari yashyizweho, abitabiriye iyi nama biyemeje gushyiraho intego yo kongera umusaruro w’umwaka ushize ku kigero cya 25% muri buri Diyosezi.

Nyiricyubahiro Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, Umushumba wa Diyosezi ya Butare ni we wari umushyitsi mukuru.

Mu ijambo yavuze asoza iyi nama, Musenyeri Jean Bosco ntagungira wari umushyitsi mukuru muri iyi nama, yemeye kugira uruhare mu bukangurambaga bw’ukwezi kw’Urukundo n’Impuhwe nk’uko muri Diyosezi ya Ruhengeri bikorwa. Abwira abari muri iyi nama, yagize ati: “Tuzi imvune mugira. Ariko ntimugacike intege”. Yongeyeho ko umuntu yakwitanga uko ashoboye kuko n’ubwo yakumva ari umukene ariko hari undi arusha ubushobozi yafasha, kandi ibi yumva bimuhesheje agaciro iyo umusabye inkunga.

Inama yasojwe n’imyanzuro itandukanye irimo gushimangira imiyoborere ya Caritas ku rwego rwa paruwasi, kunoza uburyo bwo gutanga raporo, kongera ubukangurambaga mbere y’igihe cyo gukusanya inkunga, gukomeza guhugura komite za Caritas muri za paruwasi, kugira uruhare rugaragara rw’abayobozi ba Kiliziya ku nzego zose ndetse no kongera uruhare rw’abakozi mu gutanga umusanzu w’ukwezi kw’Urukundo n’Impuhwe.

June 30, 2026

Mu rwego rwo gukomeza gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA mu rubyiruko no kurwanya inda zitateganyijwe mu bangavu, kuva tariki ya 25 kugeza ku ya 26 Kamena 2026, mu Karere ka Huye habereye amahugurwa yahuje abarimu 30 baturutse mu bigo by’amashuri 15 bicumbikira abanyeshuri byo mu turere twa Huye, Nyanza na Gisagara.

Aya mahugurwa yari agamije kongerera abarimu ubumenyi ku bijyanye no gukumira Virusi itera SIDA n’inda zitateganyijwe, kurwanya ivangura n’ihezwa rikorerwa abafite Virusi itera SIDA, no gufasha abanyeshuri bakeneye serivisi z’ubuzima bakoherezwa ku bigo nderabuzima.

Mu gusoza amahugurwa, abahuguwe biyemeje gukoresha ubumenyi bungutse mu gukomeza kwigisha no gukangurira abanyeshuri kwirinda Virusi itera SIDA binyuze mu maclubs anti-SIDA, ndetse no guteza imbere gahunda yo gusuzuma no kumenya hakiri kare ibyago byo kwandura Virusi itera SIDA, gutwara inda zitateganyijwe n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe mu bangavu bari mu kigero cy’imyaka 10-24.

Aya mahugurwa yateguwe na Caritas Rwanda k’ubufatanye na RBC ndetse n’ubuyobozi bw’uturere twa Huye, Nyanza na Gisagara hagamijwe guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza by’urubyiruko.

Ku wa 27 Kamena 2026, hakurikiyeho umukino w’umupira w’amaguru wahuje GS Saint Joseph na GS Saint François d’Assise, urangira GS Saint Joseph itsinze igitego 1-0.

Ikipe y’umupira w’amaguru ya GS Saint Joseph yatsinze umukino ku gitego 1 kuri 0 bya GS Saint François d’Assise.

Mbere y’umukino no mu gihe wari urimo uba, abawitabiriye bagejejweho ubutumwa bubashishikariza gufata ibyemezo biboneye, kwirinda ubwandu bwa Virusi itera SIDA no kwirinda imyitwarire ishobora guteza inda zitateganyijwe.