Ku bufatanye na Caritas Kabgayi, ku itariki 29/04/2026 Caritas Rwanda yakoze ubukangurambaga buhamagarira kugira umutima wa Caritas mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi yitiriwe Mutagatifu Tomasi w’Akwini.
Iki kiganiro cyibanze ku nyigisho mbonezamubano za Kiliziya Gatolika, amateka n’ubutumwa bya Caritas, ndetse no gushishikariza kwimakaza umuco wo kugira impuhwe no gufasha abatishoboye cyatanzwe na Soeur Gaudiose Nyiraneza, ushinzwe ubukangurambaga n’ubutabazi mu Ishami ryita ku Batishoboye rya Caritas Rwanda.

Nyuma y’iki kiganiro, Jean Népomuscène Hakizimana, ukuriye ishami ryita ku Batishoboye muri Caritas Kabgayi, yasobanuye uko igikorwa cy’ukwezi kw’Urukundo n’Impuhwe gikorwa n’uko Diyosezi zagiye zikusanya inkunga kuva mu 2019.
Jean Népomuscène yagarutse ku butumwa bwa Papa Fransisko bushimangira uruhare rwa Caritas mu butumwa bwa Kiliziya ubwo yakiraga abayobozi ba Caritas Internationalis ku itariki 16/05/2023, aho yavuze ko Caritas ari ingenzi mu buzima bwa Kiliziya, ko iramutse itariho na Kiliziya yaba itariho. Ibi bishatse kuvuga ko Caritas na Kiliziya bidatana.

Ubutumwa abaseminari bazabubyaza umusaruro
Nyuma yo gushimira intumwa zaturutse muri Caritas Rwanda na Caritas Kabgayi, Padiri Claudien Mutuyimana umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Kabgayi yavuze ko ubutumwa zatanze bazabubyaza umusaruro. Ati: “Abakene ni ab’Imana, natwe ibatwoherezaho ngo tubitagatifurizemo, tubereke urukundo rw’Imana binyuze mu bikorwa by’urukundo Nyagasani yadutoje. Niba dushaka kuba abe, dushyire umukene ku isonga kandi nk’uko Papa Benedigito wa 16 yabivuze, gufasha umukene ni ukumusubiza ibye tumugomba, ni ukumusubiza agaciro Imana yamuremanye”.

Mu kiganiro bamwe mu baseminari bagiranye na Caritas Rwanda. Batangaje ko basanzwe bakora ibikorwa by’urukundo hagati yabo, ariko mu gihe cy’Igisibo na Adiventi bakegeranya inkunga ndetse bakagira ibyo bigomwa bagafasha abatishoboye bo hanze ya Seminari Nkuru ya Kabgayi, cyane cyane abarwariye mu bitaro bya Kabgayi, mu Igororero rya Muhanga no mu nkengero za Seminari. Hari kandi igikorwa cyo gutanga amaraso bajya bakora.
Ubukangurambaga nk’ubu bufasha gutegura abayobozi ba Caritas b’ejo hazaza (abari muri za Seminari) bafite indangagaciro z’ubumuntu, ubutabera n’umurava wo kwita ku batishoboye.
Twabibutsa ko ubu bukangurambaga buheruka kubera muri Seminari Nkuru ya Rutongo yitiriwe Mutagatifu Yozefu, ku itariki 22/04/2026.


