Uyu munsi kuwa 30/5/2026, Caritas Rwanda ifatanije n’uturere twa Nyamasheke, Karongi na Rutsiro bakoze ibikorwa byo kurwanya Malaria mu mirenge yibasiwe na Malaria (Nyabitekeri, Mubuga na Musasa).
Mu murenge wa Nyabitekeri, akagali ka Muyange, mu Karere ka Nyamasheke hakozwe ubukangurambaga bwanyujijwe mu butumwa, umukino n’imivugo by’abajyanama b’ubuzima, abaturage bibutswa ingamba zo kwirinda Malaria banashishikarizwa kwivuza kare kandi neza. Abaturage 11 bari bafite umurio bapimwe umwe bamusangana Malaria ahita avuriwa aho. Iki gikorwa Caritas Rwanda yagifatanije n’inzego zibanze kuva ku Karere kugera ku isibo ndetse n’inzego z’umutekano.

Hakozwe kandi umuganda wihariye wo kurwanya Malaria mu murenge wa Mubuga, akagali ka Murangara, umudugudu wa Rubyiro mu Karere ka Karongi, ahasibwe ibyobo binini 9 byari biretsemo amazi byabumbirwagamo amatafari.
Umuganda kandi wakozwe mu mudugudu wa Kabuga, Akagali ka Nyarubuye, umurenge wa Musasa mu Karere ka Rutsiro, ahasibwe ibyobo binini 12 byarimo amazi, aho bacukuraga amabuye y’agaciro.
Nyuma y’umuganda, abaturage baganirijwe ku ngamba zo kwirinda Malaria birinda kwirara ngo nuko baterewe mu mazu umuti wica imibu ikwirakwiza udukoko dutera Malaria. Ni igikorwa kitabiriwe n’inzego z’umutekano, umurenge, utugali n’imidugudu, umushyitsi mukuru yari Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Karere ka Rutsiro.


