March 30, 2026

Abafashamyumvire 24 b’umushinga Gera Ku Ntego Rubyiruko bakorera mu turere twa Rwamagana na Kayonza bahawe impamyabumenyi zibemerera kuba ba rwiyemezamirimo, nyuma y’umwaka bahabwa ubumenyi bunyuranye burimo gukurikirana amatsinda yo kuzigama no kugurizanya, bagahabwa isuzumabumenyi ndetse bakaritsinda.

Iki gikorwa cyabaye kuri 25 na 26 Werurwe 2026, kikaba ari kimwe mu bikorwa by’umushinga w’urubyiruko Gera ku Ntego (GKN), uterwa inkunga na CRS, ugashyirwa mu bikorwa na Caritas Kibungo mu turere twa Rwamagana, Kayonza na Ngoma, ku bufatanye na Caritas Rwanda.

Nzabandora Ildephonse, umwe muri ba rwiyemezamirimo wo mu karere ka Rwamagana, yatanze ubuhamya bw’ukuntu yiteje imbere, avuga ko mbere yo guhura n’uyu mushinga yabaga mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya, ariko ntagire icyo ageraho kuko nta gikorwa yabaga yarateganije. Nyuma yo guhura nawo, yinjiye mu itsinda afite intego zo korora ingurube, arashe ku ntego abasha kubaka ikiraro, aguza n’andi Frw 1.000.000 atangira kuzorora none ubu ageze kure nk’uko abivuga.

Mugenzi we Dusabemariya Florentine wo mu karere ka Kayonza, avuga ko yatangiye korora inkoko 20 abikesha inguzanyo y’itsinda, none ubu ageze kuri 45.

Dusabemariya Florentine umwe muri ba rwiyemezamirimo ba Kayonza, worora inkoko.

 

Mu muhango wo gutanga inyemezabumenyi mu Karere ka Rwamagana, uwari uhagarariye CRS muri iki gikorwa, Madamu Anathalie Mukankusi, yashimiye uru rubyiruko rwabaye ba rwiyemezamirimo, Caritas Kibungo, Caritas Rwanda n’inzego z’ibanze, kuko nk’uko yabisobanuye, n’ubwo CRS yatanze amafaranga, itari kwishoboza gushyira mu bikorwa uyu mushinga iri i Kigali.

Yongeyeho ko ababaye ba rwiyemezamirimo babikwiriye koko, kuko bakorewe isuzuma ririmo kubazwa, raporo batanze mu gihe bamaze bakurikirana amatsinda zirasuzumwa, ndetse amatsinda bakurikirana arasurwa kugira ngo barebe uko akora. Uko ari 24, bose basanze bashoboye.

Madame Anathalie yasabye aba ba rwiyemezamirimo gukora cyane kugira ngo bagere kure, ariko anasaba inzego z’ubuyobozi kubahuza n’amatsinda bafasha kugira ngo babagezeho ubumenyi, ariko bagakangurira abaturage ko bazajya babagenera itike.

Madame Anathalie Mukankusi, ni we wari uhagarariye CRS bu birori byo gutanga impamyabumenyi.

Uwari uhagarariye Akarere ka Rwamagana, Bwana Pierre Rutinduka yashimiye Caritas Kibungo n’abafatanyabikorwa bayo, kuko uru rubyiruko ari imbaraga akarere kungutse. Ku bijyanye n’ubusabe bwa CRS ko ba rwiyemezamirimo bafashwa kubona amatsinda mashya bakurikirana, Bwana Pierre yavuze ko ari inshingano z’ubuyobozi kandi ko iki kifuzo agishyikiriza ubuyobozi bw’Akarere.

Mu gikorwa cyo gutanga inyemezabumenyi mu Karere ka Kayonza, Padiri Emmanuel Bamporineza, Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa Caritas Rwanda wari umushyitsi mukuru, yashimiye CRS yatanze inkunga yo gufasha uru rubyiruko, ashimira n’inzego z’ibanze mu gufasha Caritas gushyira mu bikorwa neza umushinga uhereye ku gutoranya abagenerwabikorwa.

Padiri Emmanuel yashimiye n’uru rubyiruko ko rwakurikiranye amasomo rukayageza ku musozo, arubasaba kubyaza inyungu ubumenyi rwahawe muri aya magambo: “Isi iri mu muvuduko w’iterambere ryihuta, inkunga mwaha Caritas na Leta, ni uko ubumenyi mwahawe mwabubyaza umusaruro ntimubwicarane, bukabagirira akamaro mwe ubwanyu, ndetse bukanagirira akamaro abo muzafasha”.

Padiri Emmanuel Bamporineza, Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa Caritas Rwanda.

Biteganijwe ko ku wa 31 Werurwe 2026, abandi bafashamyumvire 12 bazahabwa inyemezabumenyi zibemerera kuba ba rwiyemezamirimo bakurikirana amatsinda yo kuzigama no kugurizanya. Kuva mu Ukwakira 2024, umushinga Gera Ku Ntego Rubyiruko ufasha amatsinda yo kuzigama no kugurizanya 242 yo mu turere 3 twavuzwe hejuru, ahuriyemo urubyiruko 6.049, rwizigamye asaga Frw miliyoni 101.7, ndetse rukaba rwarakoresheje inguzanyo ivuye muri aya matsinda isaga Frw miliyoni 82.3 (01/10/2024- 31/12/2025).

Uretse igikorwa kibyara inyungu abanyamuryango b’itsinda bahuriyeho (Group economic activity), abanyamuryango ba buri tsinda mu yafashwa n’umushinga Gera Ku Ntego Rubyiruko bagira ibikorwa bahuriraho bigamije gufasha abatishoboye (Group service activity).

March 30, 2026
March 30, 2026

Inteko Rusange ya 29 ya Caritas Rwanda yateranye kuva ku wa 23 kugeza ku wa 24 Werurwe 2026, kuri Centre Saint Vincent Pallotti i Gikondo. Iyi nNteko yarebeye hamwe ibyagezweho mu mwaka wa 2025, inategura ibikorwa bizakorwa mu 2026 hagamijwe gukomeza gushimangira ubwitange bw’umuryango mugari wa Caritas mu gufasha abatishoboye.

Mu ijambo rifungura Inteko Rusange ku mugaragaro, Nyiricyubahiro Myr Anaclet Mwumvaneza, Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo akaba na Perezida wa Caritas Rwanda   yavuze ko ibyagezweho mu 2025 ari umusaruro w’ubufatanye bukomeye n’abafatanyabikorwa barimo Guverinoma y’u Rwanda, abafatanyabikorwa kamara ba gahunda za Caritas Rwanda, ndetse n’abafatanyabikorwa mu bya tekiniki n’imari. Musenyeri Anaclet yanagaragaje ko ari ngombwa kongera ubushobozi bwo kwigira mu by’imari no gushimangira uruhare rwa kominote nyarwanda kugira ngo ibikorwa byo gufasha abatishoboye birusheho kuramba kandi bigerweho uko bikwiriye.

Myr Anaclet Mwumvaneza, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inteko Rusange ya Caritas Rwanda ya 29.

Nyiricyubahiro Myr Arnaldo CATALAN, Intumwa ya Papa mu Rwanda, mu ijambo rye, yasabye Caritas Rwanda gushingira ibikorwa byayo ku nkingi eshatu z’ingenzi zagarutsweho na Papa Lewo wa XIV ubwo yahuraga abahagarariye ibihugu byabo i Vatikani ari zo: amahoro, ubutabera n’ukuri[1]. Nk’uko yabivuze, amahoro ntasobanuye kubura kw’intambara gusa, ahubwo ati amahoro ni impano y’Imana mbere na mbere, ni ubuzima bugomba kuranga imibanire y’abantu n’imiryango, bugahindura imibereho yabo. Yongeyeho ko ubutabera bufitanye isano n’amahoro kandi bugasaba imbaraga mu kurwanya ubusumbane no kurengera agaciro k’abantu, cyane cyane abatishoboye. Kiriziya ifite umuhamagaro wo kugaragaza Ukuri ku byereye muntu n’isi kandi kudufasha guhangana n’ibibazo by’isi ya none no kubaka umubano mwiza mu bantu.

Nyiricyubahiro Myr Arnaldo Catalan, Intumwa ya Papa mu Rwanda, mu gihe yagezaga ijambo ku bitabiriye Inteko Rusange ya Caritas Rwanda ya 2026.

Kimwe mu byaranze iyi Nteko Rusange ni ukugaragaza raporo y’ibikorwa bya 2025 binyuze mu mashami ane ya Caritas: (i) Ubutegetsi n’Imari, (ii) Kwita ku Batishoboye n’Ubutabazi, (iii) Ubuzima, (iv) n’Iterambere. Ibi byafashije gusuzuma ibyagezweho no kurebera hamwe imbogamizi zagaragaye. Ibitekerezo byatanzwe n’abari muri iyi Nteko Rusange ya Caritas Rwanda byagaragaje ubushake bwo gukorera mu mucyo, no gukomeza kunoza imikorere.

N’ubwo umwaka wa 2025 waranzwe n’igabanuka ry’inkunga zituruka hanze (ingengo y’imari yagabanutseho 16% ndetse n’abakozi bagabanukaho 25%), Caritas Rwanda yishimiye ko yongeye gufata umurongo mwiza, aho ingengo y’imari iteganyijwe yazamutse kubera imishinga mishya yabonetse nyuma y’ibibazo yari yahuye nabyo muri 2025.

Ku bijyanye n’Ukwezi kw’Urukundo n’Impuhwe kwa 2025, habonetse umusaruro ungana Frw 239.508.573 yatanzwe na kominote agenewe gutabara abatishoboye. Diyosezi ya Ruhengeri yabaye iya mbere ikusanya Frw 48.853.604, ikurikirwa na Diyosezi ya Nyundo yakusanyije Frw 40.373.726.

Muri iyi Nteko Rusange hanagaragajwe gahunda y’ibikorwa bya 2026. Buri shami ryerekanye iby’ingenzi rizibandaho n’ingamba zizakoreshwa, bituma habaho ibiganiro byubaka bigamije kongera ireme n’imikoranire mu bikorwa biteganyijwe mu 2026 kugirango Caritas ikomeze kugera ku ntego yayo.

Umunsi wa kabiri wibanze ku kungurana ibitekerezo hagamijwe kurushaho gushimangira ubutumwa bwa Caritas mu gufasha abatishoboye. Nyuma y’inama zihariye zahuje (i) Abepiskopi, (ii) Abayobozi ba Caritas za Diyosezi, (iii) n’Abalayiki, abari mu nteko bakoze imyanzuro izagenderwaho muri 2026.

Inama yihariye y’abalayiki, imwe mu zabaye mbere y’uko Inteko Rusange ya 29 ya Caritas Rwanda isoza.

Incamake y’imyanzuro y’Inteko Rusange ya Caritas Rwanda ya 2026

Imyanzuro yafatiwe mu Nteko Rusange ya 29 ya Caritas Rwanda ishimangira cyane kongera imikoranire n’ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye za Kiliziya. Inama y’Abepiskopi mu Rwanda (CEPR) na Caritas Rwanda basabwe kurushaho kunoza imikoranire hagati ya za komisiyo na serivisi za Kiliziya na Caritas za Diyosezi, mu rwego rwo kunoza imikoreshereze y’umutungo no kongera ireme ry’ibikorwa bigamije iterambere ryuzuye rya muntu.

Hanagaragajwe akamaro ko kongera ubushobozi bw’inzego mu kwigira hifashishijwe uburyo bwo gushaka no gucunga umutungo. Caritas Rwanda na Caritas za Diyosezi basabwe gushaka ingamba nshya zo kongera umutungo, guteza imbere ibikorwa bibyara inyungu no kwimakaza umuco wo kwigira. Guteza imbere umuco wo gukora igenzura no kwagura uburyo bwo gukusanya inkunga, cyane cyane mu kwezi kw’Urukundo n’Impuhwe, byagaragajwe nk’iby’ingenzi mu gukomeza gukorera mu mucyo no kuramba kw’ibikorwa bya Caritas.

Imyanzuro kandi yibanze ku gushimangira ubutumwa bwa Caritas mu kwita kuri roho n’imibereho myiza y’abantu. Ibi birimo gushyira mu bikorwa gutanga serivisi za roho mu magororero no mu bigo nderabuzima, no guteza imbere kugira umutima wa Caritas mu nzego zose.

[1] https://www.vaticannews.va/fr/pape/news/2025-05/discours-leon-xiv-corps-diplomatique-saint-siege.html

March 9, 2026

Kuva ku wa 3 kugeza ku wa 5 Werurwe 2026, abayobozi baturutse mu bice bitandukanye by’Umuryango wa Caritas Internationalis bateraniye i Kigali mu Nama Mpuzamahanga y’Ibikorwa by’Ubutabazi ya 2026, yari ifite insanganyamatsiko igira iti: 𝗠𝘂 𝗿𝘂𝗸𝘂𝗻𝗱𝗼 𝘁𝘂𝗯𝗮𝘀𝗵𝗮 𝗴𝘂𝗵𝗮𝗻𝗴𝗮𝗻𝗮 𝗻𝗶𝗺𝗯𝗼𝗴𝗮𝗺𝗶𝘇𝗶: 𝗨𝗯𝘂𝘁𝗮𝗯𝗮𝘇𝗶 𝗯𝘄𝗮 𝗖𝗮𝗿𝗶𝘁𝗮𝘀 𝗺𝘂 𝗜𝘀𝗶 𝗶𝗵𝗶𝗻𝗱𝗮𝗴𝘂𝗿𝗶𝗸𝗮.”

Iyi nama yamaze iminsi itatu yahuje abahagarariye Caritas z’ibihugu hirya no hino ku isi kugira ngo baganire ku mpinduka ziri kuba mu rwego rw’ibikorwa by’ubutabazi no kurushaho gukomeza ubufatanye hagati y’abagize iri huriro. Mu gihe ibibazo byugarije isi bigenda birushaho gukomera no kuba byinshi, iyi nama yabaye umwanya wo gusangira ubunararibonye, kuganira ku mbogamizi ziri kuvuka, no gushaka ingamba zatuma Caritas ikomeza gukora neza kandi ikagendera ku mahame yayo mu butumwa bwayo bwo gufasha abari mu kaga.

Musenyeri Anaclet Mwumvaneza ni we wafunguye iyi nama ku mugaragaro.

Abitabiriye iyi nama bagaragaje ko urwego rw’ibikorwa by’ubutabazi ku isi ruri kunyura mu mpinduka zikomeye. Kwiyongera kw’amakimbirane ya politiki mpuzamahanga, ibiza biterwa n’imihindagurikire y’ikirere, gukura abantu mu byabo, ndetse n’intambara zimara igihe kirekire, byose bituma ibikenewe mu butabazi birushaho kwiyongera. Muri iki gihe kandi, imiryango ikora ibikorwa by’ubutabazi ihura n’imbogamizi zirimo kugabanuka kw’umwanya w’imiryango itegamiye kuri Leta mu mikorere yayo, iterambere ry’ikoranabuhanga ryihuta, ndetse n’impinduka mu buryo abaterankunga bashyiramo imbaraga.

Muri uru rwego, imiryango ya Caritas irasabwa guhindura uburyo ikoramo, ariko igakomeza gushingira ku ntego yayo yo kwita ku batishoboye kurusha abandi. Bitewe n’uko Caritas ikorera mu baturage kandi ikiyemeza guteza imbere iterambere ryuzuye ry’umuntu, ihuriro rya Caritas rifite amahirwe yihariye yo guhangana n’izi mbogamizi riyobowe n’impuhwe, rihanga udushya no gukorera mu bufatanye.

Umunsi wa mbere w’iyi nama wibanze ku gusuzuma impinduka mu rwego rwa politiki mpuzamahanga n’urw’ibikorwa by’ubutabazi, ndetse n’ingaruka zabyo ku bikorwa bya Caritas.

Abitabiriye ibiganiro basesenguye uburyo imihindagurikire y’isi ihindura imikorere y’ibikorwa by’ubutabazi, banaganira ku buryo ihuriro rya Caritas rishobora guhuza ingamba zaryo n’izo mpinduka kugira ngo rikomeze gukora rishingiye ku mahame arigenga, rikore neza kandi mu buryo buhamye. Ibiganiro byagaragaje kandi akamaro ko gukomeza gushimangira ubufatanye hagati y’abagize Caritas kugira ngo bashobore gutanga ubutabazi bwihuse kandi bufite umusaruro ufatika ku bahura n’ibiza n’ibibazo hirya no hino ku isi.

Ifoto y’urwibutse / Inama y’ibikorwa by’ubutabazi bya Caritas Internationalis 2026.

Umunsi wa kabiri wibanze ku gushyira imbere imiryango yo mugihugu imbere n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze (localisation and local leadership) mu bikorwa by’ubutabazi, hagaragazwa uruhare rukomeye rw’imiryango ya Caritas ikorera mu bihugu ndetse no hagati mu baturage mu gutabara abahuye n’ibibazo.

Abitabiriye iyi nama bashimangiye ko ari ingenzi gushyira ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ku isonga ry’ibikorwa by’ubutabazi, kuko akenshi ari bo babanza kugera ku baturage mu gihe cy’ibiza. Kongerera ubushobozi izi nzego, kumvikanisha ijwi ryazo mu biganiro byo ku rwego mpuzamahanga, no guteza imbere ubufatanye bungana hagati y’abafatanyabikorwa, byagaragajwe nk’ibintu by’ingenzi bizibandwaho mu gihe kiri imbere.

Kwizihiza no gusangizanya imikorere myiza

Umunsi wa nyuma w’iyi nama wahariwe kwishimira no gusangizanya imikorere myiza mu bikorwa by’ubutabazi ikorwa n’imiryango ya Caritas mu bice bitandukanye by’isi.

Abitabiriye iyi nama bagaragaje ingero z’ibikorwa bishya n’imishinga yatanze umusaruro mwiza mu nzego zitandukanye z’ikorwa ry’ubutabazi, bituma habaho kwigiranaho no kungurana ibitekerezo hagati y’abagize ihuriro. Ibi byagaragaje ubudashyikirwa, ukwihangana n’umuhate w’imiryango ya Caritas ikorera mu bice bitandukanye by’isi.

Iyi nama mpuzamahanga yasojwe abayitabiriye biyemeje gushimangira ubufatanye hagati y’imiryango ya Caritas no kongera ubushobozi bw’iri huriro mu gutabara no gufasha abakeneye ubufasha bwihuse.

Ishingiye ku mpuhwe kandi iyobowe n’indangagaciro zubahiriza agaciro ka muntu n’ubutabera mu mibereho, Caritas ikomeje guhagarara ku ruhande rw’abanyantege nke hirya no hino ku isi. Ibyaganiriweho n’imyanzuro yafatiwe muri iyi nama bizafasha gutanga icyerekezo cy’ibikorwa by’ubutabazi bya Caritas mu myaka iri imbere, kugira ngo ikomeze kuba umufatanyabikorwa wizewe kandi ukomeye mu guhangana n’ibibazo byiyongera mu rwego rw’ubutabazi ku isi.

February 17, 2026

Ku bufatanye n’Akarere ka Kirehe, Caritas Rwanda na Caritas Kibungo batangije umushinga Tunga w’imyaka 3 watewe inkunga na Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga ya Slovenia na Caritas Slovenia, ukaba uzateza imbere imibereho y’imiryango itishoboye 3.500. Ni igikorwa cyabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Kirehe ku wa 13 Gashyantare 2026.

Umushinga Tunga ugamije kongerera ubushobozi abagore n’abakobwa, ndetse n’urubyiruko, no kubungabunga ubuzima bw’imiryango itishoboye yo mu mirenge ya Mahama, Mushikiri na Kigarama (yo mu Karere ka Kirehe), binyuze mu kurwanya imirire mibi, kongerera abahinzi ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, kubaka ubushobozi bw’imiryango mu bijyanye n’ubukungu, kuyegereza amazi meza no kwimakaza isuku, ndetse no gukumira no kurwanya ihohotera mu miryango.

Uyu mushinga watangiye muri Mutarama 2026 ukaba uzasozwa muri Nzeli 2028. Uzagera ku miryango 3.500 itishoboye, irimo 500 y’impunzi zo mu Nkambi ya Mahama, na 3.000 yo mu mirenge ya Mahama, Kigarama, Mushikiri mu Karere ka Kirehe.

Mu bikorwa biteganijwe nk’uko byagaragajwe n’umuhuzabikorwa w’uyu mushinga, Emmanuel Uwiragiye, harimo gutanga amahugurwa ku buhinzi bwa kijyambere (abafatanyabikorwa kamara bakigira mu mirima shuri), gutanga amatungo n’imbuto zo guhinga, gushinga amatsinda yo kuzigama no kugurizanya, gutanga igishoro cyo gukora imishinga ibyara inyungu ndetse no kubegereza amazi meza.

Muri ubu buhinzi bwa kijyambere, hazifashishwa drones mu gufata ibipimo, ku buryo abahinzi bazajya babasha kubonera amakuru ku gihe, abafasha guhinga bakurikije uko ikirere kimeze.

Emmanuel Uwiragiye, umuhuzabikorwa w’uyu mushinga, ubwo yagaragazaga ibikorwa biteganijwe.

Ibiganiro byagaragaje ko abitabiriye bishimiye umushinga Tunga

Nyuma yo kugaragaza ibizakorwa n’uyu mushinga, abari muri uyu muhango babajije ibibazo byinshi birimo kumenya uburyo abazafashwa n’uyu mushinga bazatoranywa, niba mu kwegereza abantu amazi umushinga Tunga uzakorana n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi (WASAC), no kumenya niba mu gutoranya abagenerwabikorwa hazarebwa abafite ubutaka buhagije ku buryo bwahuzwa.

Mu gusubiza, abakozi b’umushinga Tunga n’ikipe yaturutse muri Caritas Rwanda basubije ko gutoranya abafatanyabikorwa kamara bizakorwa ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, bakareba abatishoboye kurusha abandi. Mu kwegereza abaturage amazi, umushinga Tunga uzakorana na WASAC kandi ibiganiro byaratangiye. Ku birebana no kuba abazafashwa bazaba bafite ubutaka bunini ku buryo bwahuzwa, basubijwe ko atari cyo kigenderewe, kuko abafashwa nyine ari abatishoboye, ubuhinzi bwa kijyambere bize bakazajya babukorera no mu mirima mito bafite.

Abitabiriye uyu muhango babajije ibibazo byinshi, bagaragaza ko bishimiye uyu mushinga.

Abari mu nama kandi babajije uburyo ibikorwa bimwe bizagera ku batishoboye gusa kandi ari rusange (urugero nk’imiyoboro y’amazi) aha basubizwa ko n’ubwo ari bo bagenderewe ariko hari n’ibikorwa n’abandi baturage bazungukiramo nk’iyo miyoboro y’amazi.

Ku bijyanye n’uburyo impunzi zizahinga kandi zitagira umurima, abakozi b’umushinga Tunga basubije ko hazabaho imirima shuri abafatanyabikorwa kamara bazajya bigiramo ariko bakajya gushyira mu bikorwa ibyo bize. Aha rero impunzi zishobora gukodesha imirima hanze y’inkambi zigahinga.

Ubufatanye: urufunguzo kugira ngo umushinga ugere ku ntego

Mu ijambo yavuze, Sebagenzi Prosper, ushinzwe porogaramu muri Caritas Rwanda, yashimye ubufatanye Caritas Rwanda isanzwe ifitanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe n’inzego z’ibanze, yibutsa ko ubu bufatanye ari ngombwa mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga, kandi yizeza ko inyunganizi zatanzwe zizafasha mu kuwubyaza umusaruro.

Prosper Sebagenzi, ushinzwe porogaramu muri Caritas Rwanda.

Bwana Prosper yagarutse ku nyandiko ya Papa Fransisiko “Laudato Si” ihamagarira abantu kutangiza isi bumva ko uburyo abandi bazaza nyuma bazabaho bitabareba. Ibi bisobanuye ko buri wese asabwa kubungabunga ibidukikije, umushinga Tunga rero ukaba waratekerejwe muri uru rwego.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’Akarere ka Kirehe, Bwana Ndayambaje Joel, yavuze ko igikorwa gikozwe na Kiliziya Gatolika kiba kizewe 90%, ibyo bikaba bisobanuye ko nta gushidikanya ko umusaruro muri uyu mushinga uzaba mwiza. Yijeje kandi ubufatanye agira ati: “Nk’inzego z’ubuyobozi turabizeza ubufatanye kandi turi kumwe twese hamwe n’inzego z’umutekano nta cyatunanira. Muduhe ibikorwa biteganijwe tujye dukurikirana”.

Bwana Ndayambaje Joel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Akarere ka Kirehe.

Bwana Ndayambaje yongeyeho ko uyu mushinga nugira umusaruro witezwe uzafasha Akarere ka Kirehe kwesa imihigo irebana na gahunda ya kabiri y’igihugu yo kwihutisha iterambere NST2 (2024-2029).

February 3, 2026

Mu rwego rwo gutegura raporo y’ibikorwa bya 2025 no gutegura ibizakorwa muri 2026, kuva kuri 29 kugeza kuri 30 Mutarama 2026, kuri Centre d’Accueil Bonne Espérance Kicukiro habereye inama yahuje Caritas Rwanda na Caritas 10 za diyosezi. Ibi kandi byari biri mu rwego rwo gushimangira imikoranire mu muryango mugari wa Caritas.

Iyi nama ihuza abayobozi n’abakozi mu mashami 4 ari yo (i) Ishmai ry’Ubuyobozi n’Imari, (ii) Ishami rishinzwe Kwita ku Batishoboye, (iii) Ishami ry’Ubuzima (iv) n’Ishami ry’Iterambere muri Caritas Rwanda na Caritas 10 za diyosezi kugira ngo bahuze ibikorwa by’ingenzi byakozwe, bateganye ibiri imbere, ndetse no banashimangire ubufatanye mu muryango wa Caritas.

Mu ijambo yavuze, uwari uhagarariye Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda, ubwo yafunguraga iyi nama ku mugaragaro, Padiri Emmanuel Bamporineza, Umunyamabanga Mukuru wungirije wa Caritas Rwanda yavuze ko ari byiza ko umuryango mugari wa Caritas Rwanda utahiriza umugozi umwe kuko intego n’intumbero ya buri Caritas iba ari imwe. Ati: “Iki rero ni igikorwa cy’ingirakamaro kidufasha kugira ngo dukomeze twuzuzanye tubashe kugera ku ntego tuba twariyemeje cyangwa twarahawe n’Abepiskopi. Ndetse biranadufasha kugira ngo dutegure Inteko Rusange ya Caritas Rwanda iteganyijwe muri Werurwe uyu mwaka”.

Padiri Emmanuel Bamporineza, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda Wungirije, ubwo yafunguraga ku mugaragaro iyi nama.

Padiri Emmanuel yasoje aha ikaze abitabiriye inama, avuga ko mu rwego rwo kugira ngo igikorwa cyabazanye kigende neza, buri wese asabwa gutanga umusanzu we, imbaraga ze, n’ igihe cye uko bishoboka.

Mu gukora raporo y’ibikorwa bya 2025 no guteganya ibizakorwa muri 2026, abitabiriye iyi nama bakoreye mu matsinda bakurikije amashami 4 ya Caritas, basuzuma ibyari biteganijwe mu ntego 7 Caritas Rwanda yihaye mu cyerecyezo 2025 – 2030[1].

Nk’uko byagaragaye mu kwerekana ibyagezweho byakusanyijwe mu matsinda, ibikorwa byari biteganijwe muri 2025 ibyinshi byagezweho, keretse aho imishinga yagiye ihagarara idasojwe bitewe no guhagarika inkunga ziva hanze byabayeho muri 2025.

Abitabiriye inama bakoreye mu matsinda hakurikijwe amashami 4 ya Caritas. Iri ni itsinda ryo mu Ishami ry’Ubuzima.

Abari mu nama bibukijwe ko hari Ububiko bw’amakuru (Base de donnée / Data base) ya Caritas yateguwe, Caritas zose za Diyosezi na Caritas Rwanda zikaba zigomba kujya zuzuzamo amakuru, binyuze mu mashami 4 yavuzwe hejuru.

Mu gusoza iyi nama y’iminsi ibiri, Padiri Oscar Kagimbura, Umunyamabanga wa Caritas Rwanda yibukije ko Caritas Internationalis ari umuryango mugari wa Kiliziya Gatolika ku isi hose uhuriyemo za Caritas 162 zo mu bihugu. Caritas Rwanda nk’ihagarariye Caritas za diyosezi kumanuka kugera kuri Caritas z’imiryango remezo mu Rwanda, itanga imisanzu muri Caritas Internationalis. Ibi bituma ifatwa nk’ikitegerezo, haba uko gutanga imisanzu uko bikwiriye, kwitabira ibikorwa bitandukanye muri za komite n’amatsinda yo gukoreramo ya Caritas Internationalis.

Padiri Oscar Kagimbura, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda, ubwo yasozaga iyi nama ku mugaragaro.

Padiri Oscar Kagimbura yabishimangiye agira ati: “Mu nama zitandukanye Caritas Rwanda yitabira, baba bashaka ko itanga ubuhamya abandi bakayigiraho. Iyo turimo guhuriza hamwe gutya rero biduha imbaraga, bikaduha n’isura nziza mu bandi, bituma tubasha gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye”.

Abari muri iyi nama bemeranije ko bagiye kunoza raporo y’ibyo bakoze, bitarenze 16 Werurwe 2026 ikaba yamaze gutunganywa neza.

[1] https://caritasrwanda.org/wp-content/uploads/2025/03/SPlan-Caritas-Rwanda-FNL-2530-20032025-Final-compressed.pdf paji ya 11.

 

January 9, 2026

Gahunda ya ‘Papa Rumuri’ mu ngo mbonezamikurire zifashwa na Caritas Rwanda binyuze mu mushinga wa ECD uterwa inkunga na Plan International Rwanda yatumye zirushaho gukora neza, birenga kuba mu rugo mboneza mikurire gusa,  kuko uruhare rw’umugabo mu kwita ku mwana rwarushijeho kugaragara mu miryango.

N’ubwo bikunze kuvugwa no kwigishwa kenshi n’inzego zitandukanye ko uruhare rw’umugabo ari ingenzi mu burere n’imikurire y’umwana, ariko usanga ahenshi abagabo babiharira abagore.

Ibi rimwe na rimwe biviramo umwana kuvutswa uburenganzira bwe, burimo ubwo kujyanwa kwiga mu ngo mbonezamikurire y’abana bato (ECD), kutabona indyo yuzuye n’ibindi bishobora gutuma imikurire y’umwana itagenda neza.

Mu 2022, Umuryango Caritas Rwanda wa Kiliziya Gatolika, ubitewemo inkunga  na Plan International Rwanda, watangije gahunda ya ‘Papa Rumuri’ mu ngo mbonezamikurire bakorana nazo, hagamijwe gukemura ibibazo byahagaragaraga birimo kutabonera igihe bimwe mu by’ibanze byifashishwa hategurwa amafunguro y’abana, birimo inkwi n’amazi, ariko no kugira ngo abana barusheho kubona uburere bw’ababyeyi bombi.

Aho iyi gahunda yatangiye gukorwa, muri buri kagali harimo ba Papa Rumuri 10 bahagarariye abandi, kandi buri rugo mbonezamikurire rukaba rufite Papa Rumuri  uruhagarariye. Aba bose bahabwa amahugurwa agamije kubigisha uruhare n’umusanzu by’umugabo mu burere n’imikurire y’umwana by’umwihariko mu rugo mbonezamikurire, ku buryo nabo bagenda babyigisha abandi.

Bamwe mu babyeyi b’abagabo n’abagore bo mu Karere ka Gatsibo baganiriye na Kigali Today, bayitangarije ko gahunda ya ‘Papa Rumuri’ yatumye abana barushaho kwibona mu muryango wuzuye, birenga mu rugo mbonezamikurire bigera no mu miryango yabo, kuko ibyo ba ‘Papa Rumuri’, bigishwa banabishyira mu ngiro mu ngo zabo, bigatuma ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore burushaho gutuma bagera ku iterambere.

Jean Bosco Ndagiwenimana wo mu Murenge wa Kabarore, ni umubyeyi w’abana bane. Avuga ko kuva yatangira kwitwa ‘Papa Rumuri’, hari byinshi byahindutse, kuko mbere yumvaga ko kuba umugabo yahashye nta kindi kimureba.

Ati “Hari igihe njya nko mu mu rugo mbonezamikurire nkaganiriza abana, ngakina nabo, ukabona barishimye ndetse barabikunze cyane kubona umuntu w’umugabo arimo gukina nabo, ababwira ati nawe uzaba umugabo. Barabikunda cyane, kandi usanga ari n’ingenzi, kuko bitanga umusaruro, kuko uburezi bw’umwana budakwiye guharirwa umugore gusa. Iyo umubyeyi w’umugore ari mu masuku nanjye mba ngomba kuba mufasha mu mirimo yo mu rugo, no gutanga uburere ku bana, bigatuma hari aho tugera tutageraga mbere.”

Antoinette Yankurije, umubyeyi w’abana babiri wo mu Murenge wa Rwimbogo, avuga ko uruhare rw’ababyeyi b’abagabo rukenewe ku irerero, kuko bibafasha kuzuzanya mu mikorere n’imikoranire.

Ati “Ku irerero haba hari imirimo myinshi itandukanye, uruhare rw’umugabo iyo yabonetse wenda ni nko kwasa inkwi, kuvoma amazi, kuzana umwana ku Irerero no kumucyura. Iyo ahabonetse kandi ziriya nyigisho zihatangirwa, iyo azibonye bidufasha kubaka umuryango iwacu mu rugo.”

Umuhuzabikorwa w’umushinga ECD wa Caritas Rwanda, Christine Kayitesi, avuga ko kuva gahunda ya ‘Papa Rumuri’, yatangira imaze gutanga umusaruro.

Ati “Bifite umusaruro ugaragara cyane, kubera ko iyo uganiriye n’abagore, bakubwira ko no mu rugo habayeho impinduka, ntabwo umugore ari we ucyita ku mwana wenyine, kuko iyo afite ibyo arimo gukora, usanga umugabo yita ku mwana, kandi mbere byarebaga umugore gusa. Mbere umugore iyo yaburaga umwanya wo kuzana umwana mu irerero, umwana yarasibaga kandi ise ari mu rugo. Ariko uyu munsi icyo kintu ntabwo tukikibona, kubera ko iyo mama we atabonetse ngo amuzane, papa we aramuzana, akaza no kumucyura.”

Ikindi ni uko abagabo basigaye bafasha muri gahunda zo gushyiraho imirima y’igikoni mu ngo mbonezamikurire, bakita ku bijyanye no gushaka inkwi, amazi n’ibindi byose umugabo ashobora gutangamo umusanzu we.

Umuyobozi ushinzwe Ubuzima mu Karere ka Gatsibo, Jean Claude Habiyaremye, avuga ko uruhare rwa ba ‘Papa Rumuri’ mu ngo mbonezamikuriee rwagaragaje impinduka aho bari, kuko abagabo nabo bakenera inyigisho zo kumenya ukuntu bita ku bana.

Ati “Icyo twabonye cyiza cyane, ni uko iyo abagabo n’abagore bafatanyije muri izi gahunda mbonezamikurire y’abana bato, bituma urugo mbonezamikurire rwitabirwa, ibyo abana bakenera bikaboneka kandi binyuze mu mikoro yabo. Twe nk’Akarere tubibonamo ikintu gishobora kuramba, tukavuga tuti, n’igihe Caritas Rwanda yaba itagihari, umugabo n’umugore bakaba bafatanyije, bizakomeza bikore bitewe n’uko bumvise akamaro kabyo.”

Mu Karere ka Gatsibo by’umwihariko, Caritas Rwanda ikorana n’ingo mbonezamikurire 59 zirimo abana bato 1239, hamwe na ba ‘Papa Rumuri’ barenga 130, bakorera mu Tugari 10. Iyi gahunda iri no mu Turere twa Bugesera na Nyaruguru, aho Caritas Rwanda ishyira mu bikorwa Umushinga wa ECD ibitewemo inkunga na Plan International Rwanda.

 

 

January 8, 2026

Ubuhamya butangwa n’ababyeyi bo mu karere ka Bugesera barerera mu ngo mbonezamikurire zifashwa na Caritas Rwanda binyuze mu mushinga wa ECD, ku nkunga ya Plan International Rwanda, bugaragaza ko ibimina bivuguruye byabongereye ubushobozi bwo kurushaho kwiteza imbere no kwita ku ngo mbonezamikurire y’abana bato.

Icyo aba babyeyi bahuriraho iyo babajijwe ku kamaro k’itsinda ryo kwizigama no kugurizanya, bavuga ko mbere na mbere ribafasha kubona ibyo kwita ku ngo mbonezamikurire abana babo barererwamo, bagatanga ingero ko babashije kubagurira impuzankano, kubabonera ifu y’igikoma igihe iyo bahawe na Caritas Rwanda ifatanyije na Plan Rwanda yashize, kubabonera ibikomoka ku matungo, n’ibindi bikenerwa.

Uretse kwita ku bana, ababyeyi bavuga ko aya matsinda yanabafashije kwiteza imbere mu muryango, ku buryo wa mwana wavuye mu rugo mbonezamikurire akomeza kubona indyo yuzuye n’ibindi akenera ari no mu muryango we.

Penina Musabyimana, ni umuyobozi w’urugo mbonezamikurire “Kura ujye Ejuru” rwo mu mudugudu wa Cyogamuyaga, akagari ka Tunda, umurenge wa Kamabuye. Kimwe n’ahandi hari ingo mbonezamikurire zifashwa na Caritas Rwanda ifatanije na Plan International Rwanda, ababyeyi bazirereramo bibumbiye mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya. Itsinda Penina arimo ryitwa Duharanire Isuku, rikaba rigizwe n’abanyamuryango 30, bizigama kuva ku Frw 200 kugeza kuri Frw 650 buri cyumweru.

Ati “Ni ukuvuga ko umugabane shingiro ari 200 ku buryo buri munyamuryango ashobora kwizigama imigabane itatu mu cyumweru, akongeraho Frw 50 y’ingoboka”.

Aya mafaranga yabafashije kwiteza imbere ku buryo uyu mubyeyi yabashije kubaka icyumba cyo kubikamo ibikoresho cyiyongera ku nzu yari asanzwe afite ndetse abasha kuyikorera amasuku ashyiramo sima akoresheje inguzanyo ya Frw 60.000 yatse mu byiciro bibiri bingana. Ababyeyi babana mu itsinda bamuhaye umuganda wo kubumba amatafari.

Gahunga Emmanuel ni umwe mu bibumbiye mu itsinda “Twite ku Bibondo” riherereye mu mudugudu wa Tunda, akagari ka Tunda, umurenge wa Kamabuye, rikaba ryaratangiye mu 2014 bizigama Frw 200, batangira bakorana na Plan International Rwanda naho mu 2022 batangira gukorana na Caritas Rwanda ku ‘bimina bivuguruye’.

Gahunga avuga ko muri ibi bimina bivuguruye bafitemo gahunda bise ‘kurasa ku ntego’ ibafasha kudapfusha ubusa inguzanyo ikabafasha kuyikoresha icyo bayisabiye. Iyi gahunda igamije gufasha umunyamuryango kugurizwa amafaranga babanje kureba icyo agiye kuyakoresha ndetse nabo bagasuzuma koko ko icyo yayasabiye ko aricyo yakoze.

Ati “Bituma ya nguzanyo idapfira ubusa umunyamuryango kuko yirinda gukora ikosa ngo abe yakoresha amafaranga icyo atayasabiye”.

Ku gite cye avuga ko iryo tsinda ryamufashije kurihirira abana be amashuri yisumbuye ndetse ubu akaba afite n’uri muri kaminuza. Avuga kandi ko ibimina bivuguruye babitangiye nyuma yo guhabwa amahugurwa na Caritas Rwanda ubu bakaba babikora neza ndetse buri munyamuryango akaba afite agatabo ko kubitsa.

Gahunga yongeraho ko afite gahunda yo kurangiza kwishyura Frw 100.000 aheruka kuguza mu itsinda akongera kuguza andi azakoresha ateza imbere ubuhinzi n’ubworozi bwe.

Nyirankundiye Josée nawe uri mu itsinda ryo kubitsa no kugurizanya ‘Twite ku bibondo’ yishimira ko ikimina cyamufashije gutera imbere kuko kuva yakijyamo yagujije Frw 60.000 aguramo ihene arazorora bimuha kubona amafaranga y’ishuri ry’abana.

Yaje kongera kuguza Frw 147.000 agura ihene n’inkoko abasha kongera umubare w’amatungo mu rugo rwe.

Ati “Nize n’umushinga wo kurangura ibitoki nkenga umutobe nkawugurisha nkabasha kwikenura ndetse ubu nindangiza kwishyura ayo nagujije nzaka indi nguzanyo nkomeze nkore niteze imbere kuko nabonye binyungura Frw 40.000 mu kwezi.

Uretse intego ya buri munyamuryango yo kwiteza imbere, hari n’intego bahuriraho

‘Abadahigwa’, ni irindi tsinda ryo kuzigama no kugurizanya rifashwa na Caritas Rwanda ifatanije na Plan International Rwanda, ryasuwe na Kigali Today. Rikorera mu murenge wa Ngeruka, mu kagari ka Ngeruka.

Itsinda ryo kuzigama no kugurizanya Abadahigwa ryashyize imbaraga mu kugurira abanyamuryango amatungo.

Nk’uko umuyobozi waryo, Habineza Emmanuel abisobanura, mu byo ryagejeje ku banyamuryango harimo kugura amatungo magufi arimo ihene n’inkoko. Umwaka ushize ubwo barasaga ku ntego (kugabana ayo bizigamye n’ayo bungutse nyuma y’icyiciro cy’ubwizigame) itsinda ryaguriye buri munyamuryango inkoko 3 zimuha amagi yo kugaburira abana mu rwego rwo kurwanya igwingira. Ihene zo umunyamuryango yaraguzaga, akagura izo ashaka ,akazishyura.

Mu mwaka ushize kandi iri tsinda ryari rifite indi ntego yitwa ‘Duce Nyakatsi mu buriri’, aho abanyamuryango batararaga ku mifariso bakanguriwe gufata inguzanyo bakayigura, none kuri ubu bose barara heza.

Umwaka wo kuzigama iri tsinda ryatangiye muri Nyakanga 2025 rikazawusoza muri Kamena 2026, rifite intego yo kurushaho kunoza isuku mu ngo, aho abanyamuryango bakangurirwa gufata inguzanyo zo kugura ibidomoro byo kubikamo amazi meza, kugira ngo urugo rubone amazi meza yo kunywa.

Umushinga wa ECD ukorera mu turere twa Bugesera, Nyaruguru na Gatsibo. Mu karere ka Bugesera ingo mbonezamikurire zikurikiranwa na Caritas Rwanda ku bufatanye na Plan International Rwanda ni 29, muri zo 13 ziri mu murenge wa Kamabuye naho 16 zikaba mu murenge wa Ngeruka. Ababyeyi barerera muri buri rugo mbonezamikurire baba bibumbiye mu itsinda ryo kubitsa no kugurizanya.

January 7, 2026

Ababyeyi bo mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, bafite abana mu ngo mbonezamikurire (ECD) zifashwa na Caritas Rwanda ku nkunga ya Plan International Rwanda, bahamya ko ubufasha iyi miryango igenera izi ngo mbonezamikurire ari ingenzi cyane, kuko butuma ziba intangarugero.

Mu Karere ka Nyaruguru, Caritas Rwanda ku bufatanye na Plan International Rwanda, igeza ubufasha butandukanye kuri izi ngo mbonezamikurire ikorana na zo, harimo gutunganya aho abana bigira, gutanga imfashanyigisho ku bana no ku barezi, ibikoresho bifasha abana kwimenyereza kwandika no gusoma n’iby’isuku.

Hari kandi guhugura abarezi ku kwigisha abo bana, uburyo bwo kubitaho no kubakorera ibikinisho bifashishije ibikoresho biboneka hafi yabo, guhugura ababyeyi bafasha abo barezi buri munsi kwita ku bana, mu gutunganya indyo yuzuye igenewe abana ndetse no gukora isuku.

Si ibyo gusa kuko Caritas Rwanda igenera izo ngo mbonezamikurire ifu y’igikoma yujuje intungamubiri, ibikoresho byifashishwa mu guteka no kugaburira abana, birimo amasafuriya, ibikombe, amasahani n’ibindi. Zahawe kandi ibigega bifata amazi ndetse na ‘filtres’ ziyungurura ayo kunywa, matela abana baryamaho, imisambi bicaraho, hanyuma abarezi n’ababyeyi bita ku bana buri munsi bakagenerwa agahimbazamusyi.

Izi ni ingo mbonezamikurire zo mu ngo z’abaturage (HBECDs) baba baremeye kwakira abo bana, ubwo bufasha rero bugatuma ziba intangarugero zikishimirwa n’ababyeyi bazirereramo, nk’uko Mukahigiro Beatha uri no mu bita ku bana mu rugo mbonezamikurire rwitwa Kurujyejuru B, rwo mu Mudugudu wa Gacumu, Akagari ka Giheta mu Murenge wa Munini abivuga.

Agira ati “Caritas ku bufatanye na Plan yaduhaye amahugurwa yo kwita ku bana, ku buryo umwana uje hano akura neza mu gihagararo no mu bwenge kuko tubaha indyo yuzuye, cyane ko tuzi ko mu ifunguro ry’umwana ritagomba kuburamo imboga, nta gwingira rirangwa hano. Twigishijwe kandi gukorera ibikinisho abana, bifasha gukangura ubwonko bwabo. Turashimira cyane Caritas na Plan, kuko badufasha bityo Kurujyejuru B yacu ikaba bandebereho”.

Yungamo ko ibyo kugaburira aba abana ababyeyi babikusanya bakabizana, ariko kandi ngo baba mu matsinda y’amarerero, bakagira amafaranga bizigamira buri cyumweru, harimo ayabafasha kugura ibyo badahinga nk’amavuta, indagara n’ibidi (ingoboka).

Muhimpundu Marthe, umurezi muri Kurujyejuru B, avuga ko amahugurwa yahawe atuma akurikirana abana ku buryo bukwiwe.

Ati “Amahugurwa Caritas ifatanyije na Plan yaduhaye, atuma nita ku bana uko bikwiye. Mu munsi ya mbere hari ubwo bagorana, bakarira, ariko kubera nize kubitaho, hari ibikinisho twikorera bidufasha bagakina, bagasabana, nyuma y’ukwezi bose baba baramenyereye”.

Yungamo ati “Umwana uza hano mu irerero atandukanye n’abandi bataricamo, kuko usanga akangutse ubwonko, imitekerereze, bakura neza mbese baba batandukanye cyane n’abandi. Umwana ava hano azi kubara kugeza ku 10, gutandukanya ibishushanyo, akagera mu ishuri ry’incuke yigaragaza aho aturutse. Ndashishikariza ababyeyi kuzana abana mu ngo mbonezamikurire kuko bibafasha kubana n’abandi, umwana ntabone umuntu ngo yiruke cyangwa arire”.

Mu ngo mbonezamikurire zifashwa n’umushina ECD, ababyeyi bafasha abarezi gutegura amafunguro y’abana.

Umwe mu bagabo wahuguriwe kwita ku bana, Ndatsikira Innocent, ukorera mu rugo mbonezamikurire rwa Inyange ruri mu Mudugudu wa Ndago, Akagali ka Ngeli mu Murenge wa Munini, avuga ko adaterwa ipfunwe n’uwo murimo, ahubwo yabyungukiyemo.

Ati “Mbere yo guhugurwa numvaga ko iby’abana bato bireba umugore gusa, kuko ari ko nakuze mbibona. Ariko nyuma yo guhugurwa na Caritas ku bufatanye na Plan, nahinduye imyumvire. Ubu mu rugo iwanjye umugore adahari, ntibimbuza kwita ku mwana, nkamugaburira, yaba anitumye nkamutunganya, urumva ko nungutse. No mu rugo mbonezamikurire ni uko, mu ugitondo abana baza bahansanga, nzi kubategurira igikoma n’ifunguro ryuzuye, isaha yagera nkabagaburira, ufite ibitotsi nkamuryamisha, uwiyanduje nkamukorera isuku, mbese nta pfunwe bintera. Ndakangurira abagabo bagenzi banjye kumva ko umwana atari uw’umugore gusa, ko na bo kumwitaho bibareba kandi ari ingenzi”.

Akimana Angelique ukora akazi ko kudoda, avuga ko abona umwanya uhagije wo kwikorera, kuko umwana aba yamusize ahantu hizewe.

Ati “Ndazinduka ngategura umwana nkamusiga mu rugo mbonezamikurire, nkajya mu kazi kanjye. Nk’ubu iyo ndi ku mashini ndoda, iyo nari kuba ndi kumwe n’umwana yabaga arimo kundushya, nkamuterura, nkajya kumugaburira, ugasanga sinkoze uko nabiteganyaga, nkaba natenguha abakiriya banjye. Ariko kubera ko umwana mba namusize ahantu nizeye umutekano we, mu maboko y’ababyeyi, nkora ntuje kandi byinshi. Ndashimira cyane Caritas na Plan, badutera inkunga ituma abana bacu babaho neza”.

Buri rugo mbonezamikurire ruba rufite akarima k’igikoni gahinze mu buryo bwa kijyambere, kateguwe n’ababyeyi bafatanyije n’abakozi b’umushinga wa ECD. Aka karima gafasha ingo mbonezamikurire kubonera abana imboga, ariko ababyeyi bakanakigiraho, na bo bakajya guhinga imboga mu ngo zabo.

Muri buri rugo mbonezamikurire, ababyeyi bakoze akarima k’igikoni kugira ngo abana babone imboga zihagije. Ibi babifashijwemo n’abakozi b’Umushinga ECD.

Umukozi w’Umurenge wa Munini ushinzwe gukurikirana amarerero, kurwanya imirire mibi n’igwingira, Ntakirutimana Donatha, avuga ko ingo mbonezamikurire zifashwa na Caritas Rwanda ku bufatanya na Plan, zifite umwihariko.

Ati “Bitewe n’ukuntu abita ku bana muri izi ngo baba barahuguwe, ubona bafite ubunyamwuga bwihariye, bakita ku bana ku buryo bwose, ari na yo mpamvu zitabirwa cyane. Ikindi ni uko ingo mbonezamikurire zikurikiranwa na Caritas iterwa inkunga na Plan, zifite ibikoresho bihagije bifasha abarezi kwita ku bana, kandi bakazisura kenshi, haba hari igikenewe kikaboneka bidatinze. Ubona hari umwihariko”.

Ntakirutimana akomeza asaba ababyeyi kwitabira kujyana abana babo mu ngo mbonezamikurire, kuko aho ziri haba hizewe, hari umutekano, ndetse abana bakahakura ubumenyi, ikinyabupfura, bakazajya mu mashuri y’incuke nta kibagora.

Mu Karere ka Nyaruguru, Umushinga wa ECD wa Caritas Rwanda uterwa inkunga na Plan International Rwanda, ukurikirana ingo mbonezamikurire 26, zirimo abahungu 290 n’abakobwa 311.

Padiri Oscar Kagimbura, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda, avuga ko ubushobozi bubonetse ibi bikorwa byakwagurirwa n’ahandi mu gihugu.

Agira ati “Ni byo koko ku bufatanye na Plan International Rwanda, Caritas Rwanda ikurikirana ibikorwa byita ku ngo mbonezamikurire y’abana bato mu turere twa Nyaruguru, Bugesera na Gatsibo, ariko uko ubushobozi bugenda buboneka hateganywa ko umushinga na wo wakwaguka ukagera no mu Turere twose. Ikindi ni uko ibikorwa nk’ibi bitagarukira kuri uyu mushinga gusa, kuko Caritas Rwanda isanzwe ifitanye imikoranire n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku bana (NCDA), mu kwita ku bana bikanyuzwa muri Caritas za Diyosezi zikorera mu gihugu hose”.

Padiri Kagimbura akomeza avuga ko ibi byatumye mu myaka icumi ishize (2014-2024), ibikorwa bya Caritas byo kwita ku ngo mbonezamikurire y’abana bato mu bice bitandukanye by’Igihugu kandi bigikomeza, bitanga umusaruro ukurikira:

  • Ibigo n’ingo mbonezamikurire 45,122 byaratangijwe, bihabwa ibikoresho n’ubufasha ngombwa ku byerekeranye n’imirire, hitabwa cyane cyane ku bana bari hagati y’imyaka itatu n’itandatu.
  • Abana 1,794,595 bitabiriye kujya muri ibyo bigo. Muri bo, abagera ku 49,570 bari bafite imirire mibi bahabwa indyo yuzuye ikungahaye ku ntungamubiri, maze ubuzima bwabo burushaho kuba bwiza.

Abarezi 2,585,673 bahuguwe ku bijyanye n’inkingi 6 z’imbonezamikurire y’abana bato ari zo: (i) Imirire myiza; (ii) Ubuzima; (iii) Amazi, isuku n’isukura; (iv) Kurinda abana n’ubuzima budaheza; (v) Gutegurira abana ishuri; (vi) n’Uburere buboneye.

December 29, 2025

Ku wa 24/12/2025, abakozi ba Caritas Rwanda bahuriye kuri Centre Saint Vincent Pallotti i Gikondo mu mwiherero w’umunsi umwe, usoza umwaka wa 2025, bagira umwanya wo gusangira ijambo ry’Imana, no gutamba igitambo cy’Ukarisitiya.

Mu nyigisho yatanze ifite umutwe ugira uti: “Hamwe ba Bikira Mariya na Yozefu imbere y’ikirugu, dutangarire umukiza”, Padiri Emmanuel Mugiraneza yavuze ko mu bisanzwe abantu benshi bizihiza Noheli bakora ibirori ariko ntibite ku gaciro kuvuka kwa Yezu kwazanye mu buzima bwabo. Ati: “Mu kwigira umuntu kw’Imana, umuntu wese yahawe agaciro, umuntu wese yabaye nyakubahwa”.

Agendeye ku Ivanjiri Ntagatifu uko yanditswe na Luka 2:1-17, Padiri Emmanuel yasobanuye ko Yezu yavutse mu gihe hariho umwami Augustus (bivuze umuntu ukwiriye kuramywa mu rurimi rw’Ikigereki) ari we wategetse ko habaho ibarura mu gihugu cyose. Yezu rero yavutse muri icyo gihe kugira ngo agaragaze ko hari uwundi mwami ukwiriye gusemywa.

Ubwo Bikiramariya na Yozefu bageraga mu mujyi wa Betelehemu babuze ahantu bacumbika kandi igihe cyo kubyara kigeze, biba ngombwa ko Yezu avukira mu kiraro, ibi bikaba bigaragaza guca bugufi. Uku guca bugufi ni yo soko ya Caritas kuko Yezu yigize uwa nyuma mu bakene kuko n’abakene bavukira mu ngo zabo.

Betelehemu bivuga inzu y’umugati, ibi bikaba bisobanuye ko Yezu ari umugati: yigize umugati kugira ngo azaribwe, abakene babone icyo kurya. Yaryamye mu kavure (aho amatungo yariraga), bikaba byari bisobanuye ko ari umugati ugomba kuribwa.

Padiri Emmanuel yagize ati: “Muri iyi shusho ya Noheli ni ho tubonera Caritas: rwa rukundo rw’Imana imanuka mu ijuru, ikigira umuntu. Abantu badafite aho barara bangana gute? Si benshi? Muri Noheli tubonamo abo bantu bose, bakeneye kugirirwa neza”.

Padiri Emmanuel Mugiraneza ubwo yatangaga inyigisho.

Muri Noheli, mu kwigira umuntu kw’Imana, umuntu wese yabaye nyakubahwa. Bijyana no kudatesha agaciro umuntu, ukamuha icyubahiro cye. Imana yamuhaye agaciro kadasanzwe. Noheli ni umunsi mukuru ufite ubutumwa: umuntu wese afite agaciro kadasanzwe.

Padiri Emmanuel yibukije abakozi ba Caritas ko bakwiye kwibaza ingano y’agaciro baha abantu, haba mu kazi, aho batuye cyangwa mu ngo zabo.  Yongeyeho ko Noheli ari umunsi ukwiriye kwibutsa umuntu wese ko afite agaciro gakomeye nk’umuntu. Ati: “Kuri Noheli ugasanga umuntu yasinze aragenda atukana, yitwaye nabi. Menya ko uri uw’agaciro”.

Padiri Emmanuel yasoje avuga ko Caritas y’ukuri atari serivisi, ahubwo ko Caritas ari umuntu, ni Yezu Kristu. Ubutumwa bwa Caritas ni ugukomeza ubutumwa bwa Kristu muri iyi si. Caritas ni ururimi rwa Kiristu, igomba kuvuga, ikibutsa isi ko umuntu afite agaciro gakomeye. Iti n’ubwo muryamye hari ahantu bafite ubukene, hari abantu Kristu yapfiriye babayeho nabi.

November 26, 2025

Ku nkunga ya Plan International Rwanda, Caritas Rwanda, Bamporeze Association, n’Imbaraga Farmers Organisation, bakoze ubukangurambaga buhamagarira ababyeyi kwita ku mbonezamikurire y’abana bato, kurengera umwana, no guteza imbere umuryango binyuze mu buhinzi bwa kijyambere. Ubu bungangurambaga bwabereye mu turere twa Nyaruguru (19/11/2025), Bugesera (20/11/2025), na Gatsibo (21/11/2025), bwitabirwa n’ababyeyi, abarezi, n’abayobozi b’inzego z’ibanze muri buri karere.

Mu nsanganyamatsiko igira iti “Dufatanye kurera, kurinda no guteza imbere imibereho myiza y’umwana n’umuryango,” ubu bukangurambaga bwakozwe binyuze mu mikino y’umupira w’amaguru, ikinamico, imivugo, ibiganiro, hakazamo n’umwanya w’ibibazo n’ibisubizo, abatsinze bagahembwa imipira yo kwambara.

Mu Karere ka Nyaruguru, ikipe y’ababyeyi y’umupira w’amaguru ya Mumporeze yegukanye intsinzi itsinze iya Papa Rumuri igitego 1 kuri 0, mu Karere ka Bugesera ikipe y’umurenge wa Kamabuye itsinda iy’uwa Ngeruka penaliti 4 kuri 3. Muri Gatsibo, ikipe ya Kiziguro  yatsinze iya Murambi igitego 1 ku busa.

Amakipe yatsinze yahawe igikombe cy’ishimwe n’amafaranga ibihumbi ijana (Frw 100.000), mu gihe amakipe ya kabiri yahawe amafaranga ibihumbi mirongo itanu (Frw 50.000).

Ubutumwa abafatanyabikorwa babiteguye batanze

Abahagarariye imiryango itatu yateguye ubu bukangurambaga ifatanije n’uturere batanze ubutumwa bujyanye n’ibikorwa basanzwe bakora:

  • Caritas Rwanda yashimangiye akamaro ko gukura neza k’umwana binyuze mu nkingi esheshatu z’imbonezamikurire y’abana bato inashishikariza ababyeyi kwitabira kujyana abana mu ngo mbonezamikurire kuko bahungukira byinshi.
  • Umuryango Bamporeze wagaragaje ko ari ngombwa kurera neza, guharanira uburenganzira bw’umwana, no guhuza imbaraga kw’inzego mu gukumira ihohoterwa rikorerwa abana.
  • Umuryango w’abahinzi Imbaraga washishikarije imiryango kwitabira uburyo bugezweho bwo guhinga bukoresha ikoranabuhanga rigezweho kandi rijyanye n’imihindagurikire y’ikirere kugira ngo hongerwe umutekano w’ibiribwa, imirire myiza, no kubaka ubushobozi bw’imiryango.

    Abayobozi b’imishinga y’Imbaraga, Bamporeze na Caritas Rwanda, iterwa inkunga na Plan International Rwanda, yari yateguye ubu bukangurambaga.

Ubuyobozi bw’uturere bwashimiye abafatanyabikorwa

Abayobozi b’inzego z’ibanze muri buri karere bashimiye abafatanyabikorwa bateguye ubu bukangurambaga banizeza  gushyigikira gahunda zo kurengera no guteza imbere abana.

Bwana Gashema Janvier, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yashimye ubufatanye aba bafatanyabikorwa basanzwe bafitanye n’Akarere ka Nyaruguru, bitari muri ubu bukangurambaga gusa, ahubwo no mu zindi gahunda bakora.

Mu izina ry’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Rurangirwa Fred, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamabuye, yashimiye abafatanyabikorwa kuko barebye ibibazo byugarije umuryango nyarwanda bakabihuriza hamwe, bagakora ubukangurambaga bubitangaho ibisubizo. Yagize ati: “Nidukomeza guhuza imbaraga, mwe nk’abafatanyabikorwa, natwe inzego z’ibanze, mpamya ko tuzagera kuri byinshi tukubaka umuryango nyarwanda uteye imbere kandi utekanye. Icy’ingenzi ni uko turimo kubaka u Rwanda rw’ejo rwiza tunyuze mu kwita ku bana, urubyiruko ndetse n’umuryango”.

Rurangirwa Fred, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamabuye.

Madamu Mukamana Marcelline, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buha agaciro ibikorwa by’abafatanyabikorwa bari muri ubu bukangurambaga.  Madame Marcelline kandi yagarutse ku ijambo ryakoreshejwe cyane muri ubu bukangurambaga “Umwana wanjye, Ishema ryanjye, ashimangira ko bikwiriye ko rishyirwa mu bikorwa agira ati:  “Umwana akiga, tukamurinda ihohoterwa, tukamwitaho mu buryo bwose ku buryo adutera ishema”.

Madamu Mukamana Marcelline, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye ubu bukangurambaga.

Mu guhuza inzego z’ibanze, ababyeyi, abarezi, abana n’abaturage muri rusange, ubu bukangurambaga bwagaragaje ko uruhare rwa buri wese rukenewe kugira ngo abana bakurire mu miryango  itekanye, ibarera neza kandi yiteje imbere.