March 24, 2025

Ku bufatanyije n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC – ishami rishinzwe kurwanya Malariya hamwe n’itsinda ryaturutse ku Karere ka Nyamasheke, kuva ku ya 10 kugeza ku ya 21 Werurwe 2025, Caritas Rwanda yakoze ubugenzuzi mu gihe cy’ibyumweru bibiri bwo kurebwa uko  Malariya ihagaze mu mirenge ishyuha cyane ya Macuba, Kirimbi, na Kagano yo mu Karere ka Nyamasheke.

Iki gikorwa cyari kigamije kumenya uduce twiganjemo Malariya cyane no gushyira mu bikorwa ingamba zigamije kuyirwanya. Mu gihe cy’ibyumweru bibiri, Caritas Rwanda yasuye urugo ku rundi ibice byibasirwa cyane na Malariya, itanga inyigisho z’ingirakamaro mu kuyikumira no kuyirwanya.

Abakozi ba Caritas Rwanda hamwe n’umukozi ushinzwe guteza imbere ubuzima no gukumira indwara mu Karere ka Nyamasheke, mu gikorwa cyo gutanga ubutumwa bw’ingenzi ku bijyanye no kwirinda Malariya binyuze mu nteko z’abaturage.

Ikindi, binyuze mu nteko z’abaturage, hakozwe ubukangurambaga bugamije gukangurira abayobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage muri rusange kugira uruhare mu kurwanya Malariya. Ubu bufatanye bwibanze ku gushyiraho uburyo bunoze bwo kwirinda no kurwanya malariya mu midugudu yibasiwe nayo.

March 19, 2025

Ku itariki 18 Werurwe 2025, Caritas Rwanda ibinyujije mu mushinga wayo wa ECD uterwa inkunga na Plan Rwanda International yateguye umukino w’umupira w’amaguru wahuje ikipe y’ababyeyi b’urumuri (abagabo) ba Rusenge n’aba Gikunzi mu Karere ka Nyaruguru. Ikipe ya Rusenge yatsinze iya Gikunzi penariti 5 kuri 4. Uyu mukino wateguwe mu rwego rwo gukangurira ababyeyi b’abagabo kwita ku mikurire n’uburere bw’abana babo.

Amakipe yo mbi yanganyine igitego kimwe kuri kimwe, bituma batera penariti.

Muri uyu mukino ikipe zombi zanganyije ibitego (kimwe kuri kimwe), habaho gutera penariti. Nyuma y’umukino, Nsabumuremyi Janvier ushinzwe ihuzabikorwa ry’amarerero mu Karere ka Nyaruguru yibukije inkingi 6 z’imbonezamikurire y’abana bato ari zo: (i) Imirire myiza, (ii) Ubuzima, (iii) Isuku n’isukura, (iv) Kurinda no kurengera umwana (v)Gutegurira umwana kujya ku ishuri hakiri kare, (vi) Uburere buboneye.

Nsabumuremyi Janvier ushinzwe ihuzabikorwa ry’amarerero mu Karere ka Nyaruguru, ubwo yatangaga ikiganiro ku bitabiriye iki gikorwa.

Bwana Nsanzumuremyi yaboneyeho guhamagarira abagabo guharanira ko izi nkingi zishyirwa mu bikorwa batabihariye ababyeyi b’abagore gusa, ashimira Caritas Rwanda na Plan International Rwanda nk’abaterankunga bagira uruhare mu bikorwa by’iterambere mu Karere ka Nyaruguru, by’umwihariko kwita ku marerero batanga ibikoresho binyuranye, bahugura abarezi no kunganira ababyeyi mu gushakira ibyo kurya abana babo.

Habayeho umwanya w’ibibazo birebana n’uruhare rw’abagabo mu mbonezamikurire y’abana bato.

Nyuma y’uyu mukino kandi, hanabayeho umwanya wo kubaza ibibazo birebana n’imbonezamikurire y’abana bato, aho abatsinze bahembwe imipira yo kwambara. Ikindi, buri kipe yahawe igikombe cy’ishimwe kuko icyari kigamijwe mbere na mbere ari ugutanga ubutumwa ukurushanwa.

Abatsinze ibibazo byabajijwe bahembwe imipira yo kwambara.

Igikorwa nk’iki cyebereye no mu karere ka Gatsibo ku itariki ya 14 Werurwe 2025, kikaba giteganijwe no kubera mu Karere ka Bugesera kuri 21 Werurwe 2025.

Abatsinze umukino ni Ikipe y’Ababyeyi b’Urumuri ba Rusenge.
March 18, 2025

Hagamijwe gukangurira ababyeyi b’abagabo kurushaho kugira uruhare mu burere bw’abana babo, Caritas Rwanda ibinyujije mu mushinga wayo wa ECD uterwa inkunga na Plan International Rwanda, yateguye umukino w’umupira w’amaguru wahuje ababyeyi b’urumuri b’abagabo bo mu murenge wa Murambi n’abo mu murenge wa Kiziguro. Ni igikorwa cyabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Groupe Scolaire Rwimitereri mu murenge wa Murambi mu Karere ka Gatsibo ku ya 14 Werurwe 2025.

Iki gikorwa cyari gifite intego zihariye zikurikira:

– Guteza imbere uruhare rw’ababyeyi, hibandwa cyane cyane ku babyeyi b’abagabo, mu kwita ku bana babo, gufatanya mu kuzuza inshingano mu muryango;

– Gukoresha umupira nk’uburyo bwo guteza imbere imibanire myiza hagati y’ababyeyi n’abana babo;

– Gushyiraho ihuriro ry’ababyeyi b’abagabo bakigira ku babyeyi b’urumuri b’abagabo, kugira ngo bongere ubumenyi mu bijyanye no gutanga uburere buboneye ku bana babo;

– Kwigisha abaturage ibyiza byo gufatanya kw’ababyeyi bombi mu kurera abana, ibi bikaba bishobora kugabanya ibibazo birimo guta ishuri kw’abana, ihohoterwa rikorerwa mu ngo, n’ibibazo by’imyitwarire mibi y’abana mu gihe kizaza.

Muri ubu bukangurambaga bwo guteza imbere uburere buboneye, ikipe y’ababyeyi b’urumuri b’abagabo ya Murambi yatsinze iya Kiziguro ibitego 5 ku busa. Amakipe yombi yahawe ibikombe by’ishimwe kuko icyari kigamijwe cyane cyari ugutanga ubutumwa si ukurushanwa.

Mu gice cya kabiri, abayobozi b’inzego z’ibanze n’abakozi b’umushinga wa ECD batanze ubutumwa bugaragaza uruhare rukomeye ababyeyi b’abagabo bafite mu mbonezamikurire y’abana babo. Nyuma y’ubu butumwa, habaye umwanya w’ibibazo n’ibisubizo, abatsinze bahembwa imipira yo kwambara.

Abasubije neza ibibazo bijyanye n’imbonezamikurire y’abana bato bahembwe imipira yo kwambara.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Mukagasana Naomy, umukozi w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango, yasabye ababyeyi (abagabo n’abagore) kwita ku bana babo babaha urukundo, babarera mu buryo bukwiye kandi bagashyiraho imbibi z’ibyo bemerewe gukora n’ibyo batemerewe, babafasha kwigirira icyizere, babarinda ingaruka z’ikoranabuhanga, kandi ababyeyi bombi bagakundana kugira ngo abana babafatireho icyitegererezo.

Mukagasana Naomy, umukozi w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango.

Ubu bukangurambaga buzakorerwa kandi no muri Nyaruguru ku itariki 18 Werurwe 2025 no mu Bugesera ku ya 21 Werurwe 2025.

Kayitesi Christine, umuhuzabikorwa w’umushinga wa ECD.
January 25, 2025

Mu rwego rwo kwitegura Intego Rusange yayo ya 2024, abayobozi ba Caritas Rwanda na Caritas za Diyosezi 10 bahuriye mu nama y’iminsi ibiri yo kureba ibyakozwe mu mwak wa 2024. Iyi nama yabereye kuri Centre d’Accueil Bonne Esperance Kicukiro kuri 23 na 24 Mutarama 2025. Ni inama yaranzwe no gutanga ibitekerezo ku bitabiriye nk’uko byagarutsweho n’abayobozi b’amashami atandukanye muri Caritas ari yo: Ishami ry’imiyoborere n’icungamari, Ishami ryo gufasha abatishoboye n’ubutabazi, Isha lmi ry’ubuzima n’ishami ry’amajyambere.

Mu ijambo risoza iyi nama, Padiri Oscar KAGIMBURA, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda yashimiye abayitabiriye bose. Padiri Oscar yagize ati: “Kwitegura neza bizafasha kugabanya igihe Inteko Rusange ya Caritas Rwanda yamaraga, kive kuva ku minsi ibiri kigere ku munsi umwe mu gihe kizaza”. Amashami agize Caritas yibukijwe gukomeza gufatanya mu gushakisha umutungo wo gukoresha mu bikorwa, gukomeza umubano mwiza n’abafatanyabikorwa basanzwe ndetse n’abashya binyuze mu guhanahana amakuru mu buryo busobanutse kandi bunyuze mu mucyo, ndetse no kubaka icyizere.

Gahunda nshya ya Caritas Rwanda ya  2025-2030 izafasha gukomeza gutera inkunga abatishoboye. Padiri Oscar yashimangiye kandi akamaro ko guhora twiteguye kugira icyo dukora mu gihe cyihutirwa kandi yibutsa abitabiriye iyi nama ko mu minsi ya vuba hazemezwa “Gahunda y’ibikorwa by’ubutabazi bw’ibanze”, ahamagarira abo bireba kuyikora vuba bishoboka. Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwand yagize ati: “Uyu ni umurimo w’amashami yose ya Caritas kuko ibiza bigira ingaruka kuri gahunda zanyu zose”.

Abitabiriye inama bibukijwe kandi gushyigikira Abanyarwanda kugira ngo bagere ku iterambere risesuye binyuze mu kubamenyesha amahirwe ariho, kubafasha kugera kuri serivisi batanga n’ibindi. Amashami yahawe inshingano yo guhuza n’izindi komisiyo z’Inama y’Abepiskopi, Gatolika mu Rwanda, ishami ry’iterambere rikaba rigomba gushakisha uburyo bwo kuzamura umutungo wa Kiliziya Gatolika rigira uruhare runini mu kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi hagamijwe kwihaza mu biribwa no kurwanya inzara, gukoresha ububiko buriho n’ibindi bikorwa remezo bitunganya umusaruro nyuma y’isarura.

January 10, 2025
January 10, 2025

Ku bufatanye n’Akarere ka Burera, ku ya 9 Mutarama 2024 Caritas Rwanda yafunguye ku mugaragaro irerero rya Rwabageni, ryubatswe ku nkunga y’Umuryango wa Dennis na Jane Reese, mu Kagari ka Kiringa, Umurenge wa Kagogo, Akarere ka Burera mu Ntara y’Uburengerazuba. Iri rerero rizafasha abana 80 bari munsi y’imyaka 7 kubona uburere ku rwego rw’umudugudu.

Usibye guteza imbere uburezi bw’abana bato, irerero rya Rwabageni rizaba ihuriro ryigishirizwamo kunoza imirire ku barituriye, iki gikorwa bakazajya bagifashwamo na gahunda ya USAID Gikuriro Kuri Bose, hagamijwe kurwanya igwingira ry’abana bato.

Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro irerero rya Rwabageni, abashyitsi basuye ibyumba bibiri byigiramo abana bafite imyaka iri hagati ya 3-4 na 5-6, maze birebera uburyo abaturage babitewemo inkunga na USAID Gikuriro Kuri Bose bagira uruhare mu myigire y’abana bato, Uburere buboneye, imikino y’abana no gukangura ubwonko bw’umwana, no kudaheza abafite ubumuga.

Abashyitsi ubwo basuraga inshuri ryigamo abana bafite hagati y’imyaka 5-6, barimo kuririmbana nabo.

Nyuma yo gusobanura ko ibikorwa bya Caritas Rwanda bikubiye mu byiciro bitatu ari byo gufasha abatishoboye, ubuzima n’iterambere, Padiri Oscar Kagimbura, Mmunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda yashimiye Umuryango wa Dennis na Jane Reese kuba waratanze inkunga yo kubaka irerero rya Rwabageni anasaba ababyeyi ko bagira iki gikorwa icyabo kugira ngo kizakomeze gukora neza.

Umuyobozi w’akarere ka Burera, Madamu Mukamana Soline, yavuze ko irerero rya Rwabageni rihuje na gahunda y’igihugu y’imbonezamikurire y’abana bato, igamije kwita ku mikurire y’abana kuva bagisamwa kugeza ku myaka itandatu. Madamu Mukamana Soline yagize ati: “Twe abayobozi tuba twifuza igikorwa nk’iki kirambye tugasigara dukora igenzura, aho kugira ngo ibikorwa birangirane n’umushinga ntumenye ko wahigeze”.

Aron James wari uhagarariye Umuryango wa Dennis na Jane Reese muri uyu muhango, yashimiye ubuyobozi bw’ibanze ku bufatanye bagaragaje mu kubaka iri rerero, anavuga ko yishimiye kubona ababyeyi bitabira cyane ibikorwa by’irerero. Aron yijeje ko umuryango wa Dennis na Jane Reese yaje ahagarariye uzakomeza ubufatanye mu gushyigikira iki gikorwa.

Aron James, wari uhagarariye umuryango wa Dennis and Jane Reese Foundation mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro irerero rya Rwabageni.

Ibi birori kandi byabaye umwanya mwiza wo gukangurira abantu kurwanya ingwingira mu bana bato. Mu ijambo rye, Dr. Umurungi Serubibi Yvonne, umuyobozi wa gahunda ya USAID Gikuriro Kuri Bose ku rwego rw’igihugu, yibukije ababyeyi bitabiriye iki gikorwa ko bagomba kwipimisha inshuro 8 mu gihe batwite, konsa abana babo amezi 6 nta kindi babavangiye, nyuma y’amezi 6 bagatangira kubaha indyo yuzuye nk’uko babyigishijwe.

Mu gufungura ku mugaragaro iri rerero, habayeho igikorwa cyo kugaburira abana ifunguro ryujuje intungamubiri.

December 29, 2024

Ku itariki 24 Ukuboza 2024, kuri Centre Saint Vincent Palotti i Gikondo, abakozi ba Caritas Rwanda bakoze umwiherero w’umunsi umwe, mu rwego rwo gutekereza ku mwaka urangiye, gusenga no kwitegura umunsi mukuru wa Noheli.

Uko umwaka utashye, umwiherero nk’uyu usanzwe ukorwa, ukaba uhuza abakozi bose ba Caritas Rwanda, baba abakorera ku cyicaro gikuru ndetse n’abakorera hirya no hino mu gihugu. Habamo ibikorwa binyuranye birimo: kumva inyigisho yagenewe uyu munsi, gushengerera, guhabwa penetensiya, gutura igitambo cy’Ukarisitiya no gusangira.

Padiri Emmanuel Nsengiyumva ni we watanze inyigisho.

Mu nyigisho yatanze muri uyu mwiherero, Padiri Emmanuel Nsengiyumva, umuyobozi w’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’ubwiyunge bwuzuye bwa muntu cya Kiliziya Gatolika muri Arikiyediyosezi ya Kigali, yasabye abari mu mwiherero guhora batekereza impamvu bari muri Caritas Rwanda, impamvu ari bo Imana yatoranije ngo bahakore, ibi bikazabafasha gusohoza inshingano zabo neza. Padiri Emmanuel yagize ati: “Abantu bose dutumwaho, tugatumwa kugira icyo tubakorera, tuba twabaye abagaragu babo. Uko uzamurwa mu ntera, ni ko ugomba guca bugufi ukabakorera. Agaciro ka mbere ni ugukora izo nshingano neza, icyubahiro cy’icyo wakoze kirakugarukira”.

Padiri Oscar Kagimbura, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda.

Mu gusoza uyu mwiherero, Padiri Oscar Kagimbura, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda yashimiye Padiri Emmanuel Nsengiyumva wateguye inyigisho yibutsa abakozi ba Caritas Rwanda ko bafite uruhare rukomeye cyane mu gukwirakwiza hose urukundo rw’Imana binyuze mu bikorwa bya Caritas, kuko bigaragaza urukundo ku barukeneye ari bo abakene n’abandi bababaye. Padiri Oscar yabishimangiye agira ati: “Iyo tubikoze neza, rwa rukundo ruragaragara. Abantu iyo babonye ibikorwa bya Caritas Rwanda barabishima. Uyu akaba ari umwanya wo gushimira abakozi bari mu mirimo idandukanye ya Caritas Rwanda”. Padiri Oscar yanaboneyeho n’umwanya wo kwifuriza abakozi bose Noheli Nziza n’umwaka mushya muhire wa 2025.

 

December 24, 2024

Icyiciro cya mushinga wa Graduation washgizwe mu bikorwa mu gihe cy’imyaka 5 mu nkambi za Mahama, Kiziba na Nyabiheke, mu nkengero zazo ndetse no muri Kigali wasojwe ku mugaragaro ku itariki 11 Ukuboza 2024. Iki gikorwa cyabereye kuri Hotel Nobleza Kicukiro.

Mu myaka 5 wari umaze ushyirwa mu bikorwa, umushinga wa Graduation wafashije ingo 3017, aho abazihagarariye bahawe ubumenyi binyuze mu mahugurwa anyuranye na Frw 800,000 kuri buri muryango kugira ngo ukore umushinga uwuteza imbere. Muri uru rwego, havutse imishinga mito 3,017 yatanze akazi ku bantu 4,987, havuka amakoperative 8 kugira ngo abayagize bahuze imbaraga batere imbere.

Mu ijambo yavuze rifungura iki gikorwa, Padiri Oscar Kagimbura, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda yashimiye abafatanyabikorwa batanze inkunga kugira ngo umushinga wa Graduation ugere ku ntego zayo, by’umwihariko guhindura ubuzima bw’impunzi n’abaturiye inkambi.

Padiri Oscar Kagimbura, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda, ubwo yafunguraga iki gikorwa ku mugaragabo.

Muri uyu muhango, abafatanyabikorwa kamara b’umushinga wa Graduation batanze ubuhamya bagaragaza inzira banyuzemo kugira ngo bigire, babikesha inkunga y’uyu mushinga. Aba bafatanyabikorwa kandi bamuritse ibyo bakora, bagira n’umwanya wo kuganira n’abitabiriye iki gikorwa ku mishinga yabo ibabyarira inyungu.

Bamwe mu bafatanyabikorwa kamara b’umushinga wa Graduation basangije abitabiriye ubuhamya abitabiriye iki gikorwa.

Karangwa Viateur, wari uhagarariye Ambassade ya Danemark mu Rwanda muri ibi birori byo gusoza icyiciro cya mbere cy’umushinga wa Graduation, yavuze ko nyuma yo gusura ibikorwa by’umushinga byawo, basanze abakeneye ubufasha ari benshi, ku buryo umuterankunga umwe atakemura ibibazo byabo. Yagize ati: “Ndahamagarira buri wese kuza tukishyira hamwe kugira ngo dufashe umubare munini w’abakeneye kwitabwaho”.

Karangwa Viateur, wari uhagarariye Ambassade ya Danemark mu Rwanda muri ibi birori yahamagariye abaterankunga benshi kwishyira hamwe kugira ngo babashe umubare munini w’abakeneye kwitabwaho.

Madamu Richelle Haines wari uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi HCR, yashimiye Leta y’u Rwanda ku bwo kwakira impunzi ndetse ikaziha amahirwe yo gukora ibiziteza imbere. Madamu Haines yongeyeho ko umushinga wa Graduation watanze amasomo meza ku buryo bwo gufasha impunzi kwiteza imbere, zikava mu bukene.

Madamu Richelle Haines wari uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi HCR, yashimiye Leta y’u Rwanda ku bwo kwakira impunzi ndetse ikaziha amahirwe yo gukora ibiziteza imbere.

Uwari umushyitsi mukuru muri uyu muhango wari unahagarariye Ministeri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi MINEMA, Karabayinga Emmanuel, yashimiye Caritas Rwanda kuko yashyize mu bikorwa umushinga wa Graduation mu buryo buhuye n’imyanzuro y’inama y’abayobozi yabaye muri 2016, yareberaga hamwe uburyo impunzi zatezwa imbere. Nyuma y’iyi nama, MINEMA ifatanijye na HCR yashyizeho ingamba zizagenderwaho mu gufasha impunzi kwigira, ariko iyi gahunda ikahezwa no ku baturiye inkambi. Bwana Karabayinga yanashimiye abaterankunga ku bw’ubufasha batanze, anashimira abafatanyabikorwa kamara ku bw’urugendo rw’imyaka 5 bamaze mu baharanira kwiteza kwigira bakabigeraho.

M. Karabayinga Emmanuel, wari uhagarariye Ministeri ishinzwe kurwanya ibiza, yashimiye abaterankunga batandukanye, anashimira abafatanyabikorwa kamara ku bw’urugendo rw’imyaka itanu bamaze mu kwiteza imbere.

Iki gikorwa cyo gusoza umushinga wa Graduation cyabaye umwanya wo gusangiza abitabiriye amasomo Caritas Rwanda n’abayifashije mu gushyira uyu mushinga mu bikorwa bize ndetse na gahunda izakurikiraho. Ibi byanyujijwe mu kiganiro cyatanzwe n’abayobozi b’inkambi, abayobozi b’uturere aho uyu mushinga washyizwe mu bikorwa, abahagarariye impunzi ndetse n’abakozi ba Caritas Rwanda muri uyu mushinga wa Graduation.

Umushinga wa Graduation uterwa inkunga na Guverinoma ya Danemark ibinyujije mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR. Mu gihe cy’imyaka itanu watwaye  $3,066,640 USD akababakaba mu Frw 4.250.000.000. Ugamije guteza imbere imibereho y’impunzi ndetse n’abaturage baturiye inkambi. Mu gusoza icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga, hatangajwe ko Danemark yemeye gutanga inkunga y’icyiciro cyawo cya 2.

December 13, 2024

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA mu 2024, intumwa zaturutse mu gihugu cya USAID u Rwanda, ONU Rwanda, na RBC Rwanda zasuye Gahunda ya Igire Gimbuka wa Caritas Rwanda mu Karere ka Rubavu, ku itariki 2 Ukuboza 2024. Uru ruzinduko rwari rugamije kwerekana ibyagezweho n’iyi gahunda mu kugabanya ibyago byo kwandura virusi itera SIDA, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, no gutanga serivisi zikomatanyije ku bantu babana na virusi itera SIDA.

Izi ntumwa zaganiriye n’abafatanyabikorwa muri gahunda “Umuryango ni Ingenzi” (FMP), batanze ubuhamya bw’ukuntu ubuzima bw’imiryango yabo bwahindutse biturutse ku mahugurwa ya FMP bahawe. Bamwe bavuze ko mu miryango yabo hatakirangwa amakimbirane; abandi bavuga ko kurera badahutaza abana byagize ingaruka nziza ku burere bw’abana babo. Ababyeyi basigaye baganira n’abana babo ku buzima bw’imyororokere babikesha amahugurwa bahawe ya FMP, mu gihe abandi basangije abo mu miryango yabo n’abaturanyi ubu bumenyi, nabo imiryango yabo igahinduka.

Aba bashyitsi kandi basuye itsinda ryo kuzigama Duharaniramahoro rifashwa na Igire Gimbuka, rifite umushinga wo korora rikanagurisha inkoko. Itsinda rigizwe n’abanyamuryango 15 (abagore 13 n’abagabo 2), ryashinzwe mu 2023 rinahabwa inkunga ya y’amadolari ya Amerika 679 (asaga Frw 900.000) na Igire-Gimbuka mu rwego rwo kuryongerera ubushobozi. Uyu mushinga ubungukira byibura Frw 250.000 ku kwezi.

Abagize itsinda ryo kuzigama Duharaniramahoro babwiye abashyitsi ko itsinda ryabo ryatumye biteza imbere binyuze mu nguzanyo bahanahana, bityo ubuzima bwabo bukaba bwarahindutse haba mu birebana n’ubuzima, imirire myiza, kubafasha gukemura iby’ibanze nko kubona ibyo kurya, ubwisungane mu kwivuza no gutanga umusanzu muri Ejo Heza.

Uwari uhagarariye USAID mu bagiye gusura Duharaniramahoro, Esron Niyonsaba, yashimiye abandi bafatanyabikorwa bafasha mu ishyirwa mu bikorwa rya Igire-Gimbuka, avuga ko USAID iteganya gucutsa abagenerwabikorwa bose bahabwa inkunga, kandi ko mu 2030, uburyo imfashanyo zitangwamo buhinduka.

Mu nama n’abitabiriye FMP, abashyitsi babajije ibibazo byibanze ku kumenya ibikubiye mu mahugurwa ya FMP, uburyo abitabira aya mahugurwa batoranywa, ndetse no kumenya niba abitabiriye amahugurwa ya FMP bakwirakwiza ubumenyi bahawe. Kuri ibi bibazo, basubijwe ko amahugurwa ya FMP agizwe n’amasomo 7 yibanda ku guteza imbere imirere myiza y’ababyeyi, kuzamura ibiganiro hagati y’umubyeyi n’umwana ku birebana n’ubuzima bw’imyororokere n’ubundi bumenyi bw’ubuzima, gukangurira urubyiruko kwirinda imibonano mpuzabitsina rutarashaka, no kwirinda imyitwarire idakwiriye ishobora guteza akaga ko gutwita hakiri kare no kwandura virusi itera SIDA.

Izi ntumwa zamenyeshejwe kandi ko Caritas Rwanda ikorana n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu gutoranya abitabira gahunda ya FMP kandi ko abayitabiriye bageza aho batuye ubumenyi bungutse, bahereye kuri bene wabo ndetse n’abaturanyi.

Keisha Effiom, Umuyobozi wa USAID mu Rwanda no mu Burundi.

Mu ijambo rye, Keisha Effiom, Umuyobozi wa USAID mu Rwanda no mu Burundi, yavuze muri macye ku mateka ya gahunda ya USAID yo kwita ku mfubyi n’abandi bana bugarijwe n’ibibazo (OVC) mu Rwanda yongeraho ko gusura urubuga bitwereka uburyo gahunda ya OVC yashora imari mu miryango no mu baturage: Gahunda y’imiryango ifasha kugabanya amakimbirane mu miryango, kunoza umubano hagati yababyeyi nabana, no kubaka ubumwe mubagize itsinda. Ibi byatumye bashobora no kuganira ku ngingo zoroshye, nk’imibonano mpuzabitsina. Yavuze ko ibyo bimaze kugerwaho ari umusingi mwiza wo kumenyesha inzira zinyuranye duhagarariye uyu munsi. Ati: “Ndabashimira ubufatanye bwanyu, ubwitange, ndetse n’ubwitange musangiye. Nimuze dufatanye kureba ejo hazaza heza h’abana bacu, imiryango, ndetse n’abaturage mu Rwanda”.

Madamu Pacifique Ishimwe, Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yashimye gahunda ya FMP kuko abayitabiriye nabo basangiye inyungu bakuye muri iyi gahunda n’abaturage. Yabasabye gukwirakwiza ubwo bumenyi aho bari hose, cyane cyane muri iyi minsi 16 yo guharanira kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mu gusoza, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza wo muri Diyosezi ya Nyundo yashimiye byimazeyo USAID ku bw’icyizere yagiriye muri Caritas Rwanda kuva mu 2012 mu rugendo rwayo rwo kwita ku mfubyi ndetse n’abana batishoboye ndetse no kwita ku buzima bw’abandi banyarwanda muri rusange. Musenyeri Anaclet yashimye kandi ubufatanye hagati ya Caritas Rwanda na Guverinoma y’u Rwanda mu gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye. Musenyeri Anaclet yagize ati: “Nidukomeza iyi nzira, tuzagera ku bantu benshi batishoboye kandi duhindure ubuzima bwabo mu buryo bwiza.”

Ku munsi wabanjirije iki gikorwa (itariki ya 1 Ukuboza 2024), Caritas Rwanda yifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa ba Guverinoma mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA ku rwego rw’igihugu wabereye mu karere ka Rubavu. Caritas Rwanda ibinyujije muri Igire Gimbuka yagaragaje ibikorwa byayo mu kurwanya SIDA no gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA na n’ihohotera rishingiye ku gitsina mu bana b’imfubyi n’abandi bana bugarijwe n’ibibazo n’imiryango yabo. Uyu mwaka insanganyamatsiko yo kurwanya SIDA igira iti “Kurandura SIDA, inshingano yanjye”.

December 13, 2024
December 13, 2024

Ku wa 27 Ugushyingo 2024, muri Hoteli Sainte Famille i Kigali, Caritas Rwanda yahuje abafatanyabikorwa bayo mu birebana n’imibereho myiza y’abaturage, ubuzima n’iterambere, igamije kubamurikira ibyagezweho muri gahunda y’ibikorwa byayo bya 2020-2024 n’icyerekezo cya gahunda nshya ya 2025-2030.

Iri huriro ry’abafatanyabikorwa kandi ryabaye umwanya wo gushimira ubufatanye bw’abafatanyabikorwa basanzweho ndetse n’abo mu gihe kizaza.

Muri ibi birori, abafatanyabikorwa bagize umwanya wo kuganira n’abafatanyabikorwa kamara mu mishinga na gahunda bya Caritas Rwanda aho bamuritse imishinga ibabyarira inyungu bagezeho babikesha ubufasha bahawe na Caritas Rwanda.

Abatumirwa baganiriye n’abafatanyabikorwa kamara b’imishinga ya Caritas Rwanda, bamuritse ibyo bakora.

Umwe muri aba bafatanyabikorwa kamara, Kwibuka Sostène wo mu Karere ka Nyamasheke, yasangije abitabiriye ubuhamya bw’uko Caritas Rwanda ibinyujije muri gahunda ya Igire Gimbuka yamushyigikiye kugira ngo yige umwuga wo kubaza inanamuha ibikoresho byo gutangiza. Akoresheje amafaranga macye yakuye mu kazi yabanje gukora aho yahembwaga Frw 30.000 n’ibikoresho yari yahwe, Sosthène yafunguye ibarizo rye. Kuri ubu yinjiza amafaranga atari munsi ya Frw 70.000, akaba yarabashije kwigurira ubutaka ku Frw 500.000 anatangiza ubworozi bw’ingurube.

Madamu Claudine Nyinawagaga, Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe iterambere ry’inzego z’ibanze (LODA), mu ijambo rye, yashimye Caritas uruhare yagize mu gushyigikira guverinoma kurwanya ubukene, anasaba uyu muryango kugirana imikoranire ya hafi n’inzego z’ibanze ku nzego zose.

Madamu Claudine Nyinawagaga, Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe iterambere ry’inzego z’ibanze (LODA), yashimiye Caritas kuko ishigikira Leta mu kurwanya ubukene.

Kugira ngo iki cyemezo gikemuke, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza wa Diyosezi ya Nyundo na Perezida wa Caritas Rwanda, yavuze ko Caritas isanzwe ikorana n’ubuyobozi b’inzego z’ibanze, atanga urugero ko bugira uruhare mu gutoranya abafatanyabikorwa kamara, cyane cyane kureba abatarahawe ubundi bufasha. Musenyeri Anaclet yongeyeho ko Caritas Rwanda izakomeza gufasha abatishoboye no muri gahunda iri imbere: “Tuzakomeza gushakisha uburyo bushya bwo kugera ku bantu bugarijwe n’ibibazo”.

Musenyeri Anaclet Mwumvaneza wa Diyosezi ya Nyundo na Perezida wa Caritas Rwanda, yavuze ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bugira uruhare mu gutoranya abafatanyabikorwa.

Perezida wa Caritas Africa, Musenyeri Pierre Cibambo Ntakobajira wari witabiriye iri huriro, yashimye Caritas Rwanda ku byakozwe mu myaka itanu ishize, avuga ko Caritas Rwanda ari urugero rwiza mu gusohoza ubutumwa bwa Kiliziya Gatolika bwo gufasha abatishoboye. Musenyeri Cibamba yongeyeho ko akazi muri Caritas ari ubutuma agira ati: “Igikorwa cya Caritas ntabwo ari akazi ahubwo ni ubutumwa bwo kugarura ibyiringiro ku batishoboye”.

Myr Mgr Pierre Cibambo Ntakobajira, umuyobozi wa Caritas Africa yari yitabiriye ibi birori.

Muri iri huriro ry’abafatanyabikorwa, Philippe Habinshuti, umunyamabanga uhoraho muri minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) yashimangiye ko Kiliziya Gatolika ibinyujije muri Caritas yabaye inkingi ikomeye yo kugarurira icyizere abantu batabarika mu Rwanda. Bwana Philippe yakomeje agira ati: “Ubwitange bwanyu budacogora mu kwita ku mibereho y’abatishoboye, baba abaturage cyangwa impunzi, ubufasha bwawe bwanyu ku bantu bahuye n’ihungabana ry’imibereho n’ubukungu ndetse n’ibiza ni ibintu bigaragarira buri wese. Turashima uruhare rwa Caritas kuva ku rwego rwa Diyosezi na Paruwasi ariko tukanashimira umusanzu ukomeye w’abakristu igihe cyose abaturanyi babo bakeneye ubufasha”.

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), Philippe Habinshuti, yashimangiye ko Kiliziya Gatolika ibinyujije muri Caritas yabaye inkingi ikomeye yo kugarurira icyizere abantu batabarika mu Rwanda.

Abitabiriye ihuriro ry’abafatanyabikorwa ba Caritas Rwanda rya 2024 barimo abayobozi ba Kiliziya Gatolika, abahagarariye imiryango mpuzamahanga, abayobozi muri guverinoma n’inzego z’ibanze, abagize umuryango wa Caritas, abikorera, za kaminuza n’amashuri makuru, abafatanyabikorwa kamara b’imishinga na gahunda za Caritas Rwanda n’abakorerabushake.

December 10, 2024

Bijyanye n’intego yayo y’iterambere ridaheza, USAID Gikuriro Kuri Bose yishimiye gufatanya n’inzego zose za Leta mu Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga inatanga inkunga yatumye ibirori by’uyu mwaka wa 2024 birushaho kuba byiza cyane. Ibirori by’uyu mwaka byashimangiye imbaraga n’ubushake mu kubaka ubushobozi bw’abantu bafite ubumuga. Uyu munsi kandi wabaye urubuga rw’ubukangurambaga k’uburenganzira n’uruhare rw’abafite ubumuga ndetse no gukuraho imbogamizi bahura nazo muri sosiyete.

Ubufatanye bugamije impinduka: USAID Gikuriro Kuri Bose ku ruhembe mu iterambere ridaheza

 Binyuze mu kwimakaza ubudaheza muri gahunda z’imirire n’imikurire y’abana bato, USAID Gikuriro Kuri Bose yafashije abantu bafite ubumuga kugera kuri serivisi z’ubuzima, uburezi n’imirire. Abakorerabushake 1,533 ba gahunda y’iterambere ridaheza, abayobozi mu nzego z’ibanze hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye muri Burera, Rulindo na Nyabihu bubakiwe ubushobozi bwo guteza imbere no gushyira mubikorwa gahunda z’iterambere ridaheza. Ibi byafashije kuziba icyuho mu mitangire ya serivise no kugabanya ubusumbane muri sosiyete. Abaturage bakomeje kuzamura uruhare rwabo kandi gahunda zidaheza bakomeje kuzigira izabo. Ibi bishimangira icyizere cy’iterambere ridaheza kandi rirambye.

USAID Gikuriro Kuri Bose iharanira ubuzima bwiza kuri bose ifasha abantu bafite ubumuga kubona serivise z’ubuvuzi bwihariye

USAID Gikuriro Kuri Bose ifatanya n’ibigo by’ubuzima mu gufasha abafite ubumuga kubona serivise zihariye z’ubuvuzi zijyanye n’ubumuga bafite. Mubufasha butangwa harimo amafaranga y’urugendo, amafunguro, ubuvuzi ndetse no kubahuza n’ibigo by’ubuvuzi.

 Ubu bufasha bwatumye abana, abagore n’abagabo  bagera kwi 180 bo muri Burera, Rurindo na Nyabihu aho Caritas Rwanda ishyira mu bikorwa USAID Gikuriro Kuri Bose babona ubuvuzi bwihariye burimo insimburangingo, inyunganirangingo n’ibindi bya ngombwa kugira ngo bashobore kubaho kimwe n’abandi bose muri sosiyete.

Mukakabera Beltrilde, Umubyeyi wo mu karere ka Rulindo ufite umwana wavukanye ubumuga bw’ indosho nyuma akaza gufashwa na USAID Gikuriro Kuri Bose kubona ubuvuzi bwihariye bwo kugorora ibirenge yagize ati: “Mbere yo guhabwa ubufasha na USAID Gikuriro Kuri Bose, kugeza umwana wanjye ku bitaro byihariye byari inzozi. Uyu munsi, hejuru y’ubuvuzi abona yatangiye no kwisanzura aho yiga kw’ishuri.”

Binyuze mu mikoranire n’ibigo by’ubuvuzi, abaturage n’abafatanyabikorwa, USAID Gikuriro Kuri Bose igamije kugabanya imbogamizi zituma abantu bafite ubumuga batabaho mu buzima bwiza, bwuzuye kimwe n’abandi bose aho batuye.

Abantu bafite ubumuga mu rugendo rwo kwigira: Uruhare rw’amatsinda yo kwizigama no kugurizanya hamwe n’ubufasha butaziguye bw’amafaranga

Binyuze mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya hamwe n’ubufasha butaziguye bw’amafaranga bwahawe imiryango 1326 itishoboye irimo abantu bafite ubumuga muri Burera, Rulindo na Nyabihu, USAID Gikuriro Kuri Bose ikomeje gutanga ubufasha bugamije kuzamura ubushobozi n’iterambere ry’abantu bafite ubumuga. n’ubufasha butaziguye bw’amafaranga bufasha abafite ubumuga gushora mu dushinga duto tubyara inyungu  tugira uruhare rukomeye mu rugendo rwo kwigira. Ibi bikuraho zimwe mu nzitizi ziturka ku bukene, bikazamura kwihesha agaciro no kwigirira icyizere bituma abantu bafite ubumuga bagira uruhare rufatika muri gahunda zose z’iterambere aho batuye.

Uruhare rwa buri wese rurakenewe

Mugihe dutekereza ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka “Kuzamura uruhare rw’abantu bafite ubumuga mu miyoborere twubaka ejo heza”, USAID Gikuriro Kuri Bose irashimangira uruhare rwayo mu kubaka sosiyete ifite iterambere ridaheza, abafatanyabikorwa bose bakaba bahamagariwe  guhuza imbaraga muguharanira ko abafite ubumuga babona amahirwe yo kubaho neza cyane cyane abana bato. Twese hamwe, twubake isi idasigaza umuntu numwe inyuma. Twizihize ubudasa, dufate ingamba zifatika zo guteza imbere ubuzima budaheza buri munsi!