Hi, How Can We Help You?

UMUSHINGA WA « GRADUATION »

UMUSHINGA WA « GRADUATION »

Uyu mushinga wiswe “Umushinga wa Graduation: Inzira zo kwinjiza ubukungu no kwigira ku mpunzi n’abaturage baturiye inkambi mu Rwanda” washyizwe mu bikorwa nk’igeragezwa kuva mu 2020 kugeza 2021. Waje kwagurwa kuva 2022, ukaba uzasozwa mu Ukuboza 2024.

Umushinga wa Graduation uterwa inkunga na Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) ugashyirwa mu bikorwa na Caritas Rwanda ku bufatanye na Minisiteri ishinzwe impunzi n’imicungire y’ibiza mu Rwanda (MINEMA).

Mu cyiciro cy’igerageza ry’umushinga, abagenerwabikorwa 1345 ni bo bagezweho, mu gihe abagenerwabikorwa 1500 bazagerwaho n’uyu mushinga muri iki kiciro cyakurikiyeho. Nk’uko bigaragazwa na MINEMA na UNHCR mu ngamba zihuriweho zo guteza imbere imibereho no kwinjiza ubukungu, 70% by’abagenerwabikorwa bagomba kuba impunzi naho 30% bakaba Abanyarwanda.

Mu myaka 25 ishize, impunzi ziri ku butaka bw’u Rwanda zatungwaga gusa n’imfashanyo z’ubutabazi zihabwa. UNHCR na Guverinoma y’u Rwanda batangiye yo guhindura imitekerereze kugira ngo impunzi zirusheho kugira umudendezo n’ubushobozi bwo kwiyitaho no kutishingikiriza ku mfashanyo gusa. Uyu mushinga ugamije kongera amahirwe yo gutunga impunzi n’abaturage baturiye inkambi z’impunzi za Nyabiheke, Kiziba na Mahama ndetse no mu mujyi wa Kigali binyuze mu gutanga serivisi zihuriweho, serivisi zitandukanye zirimo imari, ubuhinzi n’ubworozi ubumenyi-ngiro, kumenya ahari amasoko no kunganira.

Intego y’umushinga ni ukuzamura icyubahiro cy’abagenerwabikorwa no kubakura mu kwishingikiriza no nkunga. Ikizagerwaho ni uko abagenerwabikorwa mu Rwanda bagira uburenganzira bwo kubona imibereho n’amahirwe yo kwiteza imbere.

Kugirango ngo ibisubizo biteganijwe biboneke, Caritas Rwanda:

  • Itanga amahugurwa ku gukora gahunda y’ubucuruzi, imicungire y’ubucuruzi, kugera ku masoko na serivisi z’imari;
  • Yubaka umubano hagati y’abaturiye inkambi n’impunzi cyangwa abandi bagenerwabikorwa, bishimangira ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo;
  • Igenzura ihanahana ry’amakuru n’imikoranire n’abaturage inkambi mu gukora igenamigambi, gushyira mu bikorwa no kugenzura ubufasha butangwa;
  • Ikoresha uburyo bwo gucutsa (Graduation) nk’ingamba y’ingenzi ihuza guhabwa inkunga n’ubufasha mu iterambere, mu gufasha impunzi zikennye n’abaturiye inkambi kwigira;
  • Ishyigikira urubyiruko  rukiga imyuga no kubaha ibikoresho byo gutangira nyuma yo kurangiza amashuri ya TVET;
  • Yorohereza ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi  by’abaturage hibandwa ku bihingwa bitanga amafaranga n’amatungo yororoka mu gihe gito.

Mu birebana na 2022, ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga ririmo kugenda neza, kandi intego z’umwaka n’ibimaze kugerwaho bijyanye n’ibyateganijwe. Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, umushinga wasobanuriwe impunzi, abaturage bazakiriye ndetse n’abafatanyabikorwa aho inkambi z’impunzi za Mahama na Kiziba. Abayobozi b’inzego z’ibanze nabo babigiramo uruhare mu gihe cyo gutangiza umushinga hamwe n’ibikorwa byose byo gushyira mu bikorwa umushinga.

Caritas Rwanda ikomeje gushimangira imikoranire ifatika n’abagenerwabikorwa kandi igakora uko ishoboye ngo ibyo bakeneye byumvikane neza, kandi ubushobozi bwabo n’iby’ingenzi bihabwe agaciro binakoreshwe mu nzira yo kubakura mu bukene bukabije.