Kuva tariki 9 Nyakanga 2024, Caritas Rwanda yateguye inama y’iminsi 2 yahuje abahuzabikorwa b’iterambere muri Caritas 10 za Diyosezi n’umuyobozi w’Ishami ry’Amajyambere muri Caritas Rwanda. Iyi nama yari igamije gusuzuma ibyagezweho kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena 2024, no kureba aho gahunda y’ibikorwa bya Caritas Rwanda ya 2020-2024 mu rwego rw’amajyambere igeze ishyirwa mu bikorwa.
Mu ijambo ritangiza iyi nama, Sebagenzi Prosper, Umuyobozi wa Gahunda muri Caritas Rwanda yasabye abahuzabikorwa b’iterambere kongera imbaraga mu gufasha abantu bakennye mu bice bakoreramo kwikura mu bukene.
Sebagenzi Prosper yashimangiye ko gahunda nshya y’ibikorwa bya Caritas Rwanda izamara igihe cy’imyaka itandatu (ubusanzwe yabaga 5), kuva 2025 kugeza 2030, kugira ngo ihuzwe na gahunda y’ibikorwa ya Caritas Internationalis. Ati: “Uku guhuza kuzadushoboza gukora mu murongo umwe na Caritas ku isi hose kugira ngo tugere ku ntego dusangiye”.

Iyi nama yashojwe na Padiri Oscar Kagimbura, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda. Yagarutse ku nsanganyamatsiko ya Sinodi ari yo “Kugendera hamwe”, asaba abitabiriye inama gushimangira ubufatanye buriho kugira ngo abakene n’abatishoboye basubizwe agaciro.
Umunyamabanga Mukuru yashimangiye kandi akamaro ko kudaheza, asaba abitabiriye inama kureba ko nta muntu n’umwe usigazwa inyuma cyangwa ngo yirengagize. Ibi biramutse bihari, byaba binyuranije n’ubutumwa bwa Caritas bwo kugarura agaciro abantu bakambuwe n’ubukene n’ibindi bibazo. Byongeye kandi, Padiri Oscar yahamagariye abahuzabikorwa b’ishami ry’amajyambere muri za Caritas kwibanda ku kubakira ubushobozi abakene n’abandi batishoboye, hagamijwe kugira ngo bigire aho gukomeza kubeshwaho n’imfashanyo. Kugarura agaciro harimo no gufata inshingano z’ubuzima bwe.
Kubijyanye n’aho gahunda y’ibikorwa bya Caritas Rwanda 2020–2024 igeze ishyirwa mu bikorwa, n’ibyari biteganijwe kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena 2024, byose byashyizwe mu bikorwa uko bikwiriye n’ubwo bitari ku rwego rumwe kuko ibikorwa byinshi bikenerwa inkunga ituruka hanze. Abitabiriye inama basabye ko hakorwa ibi bikorwa bishya:
- Kongerera ubumenyi urubyiruko mu bijyanye no kwihangira imirimo;
- Guteza imbere uruhare rw’urubyiruko mu buhinzi bwinjiza amafaranga;
- Guteza imbere amahugurwa y’imyuga, kwimenyereza umwuga, no kwitoza mu rubyiruko;
- Kugira uruhare mu gukwirakwiza amashanyarazi mu cyaro binyuze mu gukoresha umuriro utari uw’amashanyarazi, no kubaka cyangwa gusana imiyoboro y’amazi.
Muri iyi nama, abayitabiriye bahuguwe ku gusigasira amakuru, biga uburyo bwo gukoresha neza no kurinda amakuru y’abagenerwabikorwa, banahugururwa ku ihame ry’uburinganire no guteza imbere ubuzima budaheza.
Aheza.