GIKURIRO KURI BOSE
Gikuriro Kuri Bose ni gahunda y’imyaka 5 uterwa inkunga na USAID (2021-2026) ukaba ushyirwa mu bikorwa na Caritas Rwanda ku bufatanye na CRS Rwanda (nk’umuhuzabikorwa w’ishyirwa mu bikorwa ryayo).
Uyu mushinga uri mu turere 10 ari two Nyarugenge, Kicukiro, Rwamagana, Kayonza, Ngoma, Nyamasheke, Nyanza, Nyabihu, Burera na Rulindo. Caritas Rwanda iwukorera mu turere 3: Rulindo, Burera na Nyabihu. Abandi bashyira mu bikorwa uyu mushinga mu turere dusigaye ni: AEE (Rwamagana, Kicukiro na Nyarugenge); YWCA (Ngoma na Kayonza) na DUHAMIC ADRI (Nyamasheke na Nyanza).
Ikigamijwe muri iyi gahunda ni ukuzamura ubuzima, imikorere, imirire, n’imibereho myiza y’abagore bari mu myaka yo kubyara ndetse n’abana bari munsi y’imyaka itanu, hibandwa ku iminsi 1.000 ya mbere, kongera imbaraga mu kudaheza abana n’abakuze babana n’ubumuga, no guteza imbere ibyiza byo kurera neza ndetse n’imikurire y’abana.
Abagenerwabikorwa ba Gikuriro kuri Bose ni aba bakurikira:
– Ababana n’ubumuga,
– Ingo zifite abana bafite imirire mibi,
– Ababa mu byiciro cy’Ubudehe cya 1, icya 2 n’icya 3 mu midugudu yo mu byaro ndetse n’icyiciro cya 1 n’icya 2 mu midugudu yo mu mijyi, hombi bakareba: Abana bafite imyaka hagati ya 0-6 ku birebana n’amarerero (ECD) ndetse n’imirire, abagore batwite n’abonsa, abangavu ndetse n’abagore bakiri bato.
Gikuriro kuri Bose ikora kuri gahunda zikurikira:
1.Imirire
-Serivisi zihariye zijyanye n’imirire – GMP, inyunganiramirire, ubujyanama ku mirire n’uburezi, ibigo mbonezamikurire, guteza imbere ibijyanye no kugaburira impinja n’abana bato (IYCF), ibyumweru byahariwe imirire n’ubundi bukangurambaga – amashuri mbonezamirire n’ibikorwa bifasha abaturage, imirire y’ababyeyi n’ingimbi – bigizwemo uruhare n’abakorerabushake batandukanye ndetse n’abakozi bashinzwe ubuzima;
-Ibikora ku mirire – Ubusitani bw’igikoni / ubuhinzi bwita ku mirire, kwizigama no kugurizanya (SILC), guhererekanya umutungo n’amafaranga (mu gihe hari inzitizi zimwe na zimwe – urugero : COVID).
2. Ingo mbonezamikurire
-Gukangura ibyiyumvo, kwiga hakiri kare / imibereho / amarangamutima / ibijyanye no kuvuga ururimi runaka, gukina, gushyigikira ishyirwaho ry’amarerero yo mu ngo / kominote / hamwe n’ibigo birererwamo abana bato by’indashyikirwa, ubumenyi bwo kurera neza, uburyo bwo kwita ku bana no kubarera.
3.Kudaheza ababana n’ubumuga / Rehab / Inyunganirangingo
– Kumenya hakiri kare / gusuzuma gutinda gufata ibyigishijwe, kumenya ubwoko bw’ubumuga bwose, guhuza no gutanga serivisi z’ubuvuzi (Rehab) n’inyunganirangingo (AT) mu byiciro bitandukanye (community and facility), guteza imbere CBID;
– Gushyiraho uburyo bwo kohereza imikorere (Establishing functional referral system), ubuvugizi no kongerera ubushobozi mu nzego zose, gushyigikira Guverinoma muri gahunda z’ababana n’ubumuga.
4.Ubuzima
– Serivisi za MCH (ANC, PNC, IMCI, Gukingira), ubuzima bwo mu mutwe.