Hi, How Can We Help You?

UMUSHINGA TUBE AHEZA, AMAZI HAFI

UMUSHINGA TUBE AHEZA, AMAZI HAFI

Ku nkunga ya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Repubulika ya Siloveniya na Caritas Sloveniya, Caritas Rwanda ifatanije na Caritas Nyundo / Kibuye bari gushyira mu bikorwa mu bikorwa umushinga w’imyaka itatu witwa “Tube Aheza, Amazi Hafi”, mu karere ka Karongi. Uyu mushinga ujyanye n’intego zirambye z’iterambere (SDGs) n’intego zo gufasha abagenerwabikorwa babo kubona amazi meza no kubahugura gukoresha neza umutungo kamere biganisha ku kwihaza mu biribwa. Uyu mushinga urimo gushyirwa mu bikorwa mu mirenge ine y’akarere ka Karongi aribyo: Mutuntu, Gashari, Rwankuba, na Rugabano.

Umushinga Tube Aheza, Amazi Hafi utera ufasha ingo 1,450 zitishoboye ziri mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’Ubudehe, mu mirenge 4 yavuzwe hejuru. Uyu mushinga uteganya kugera kuri ibi bikurikira: guha abaturage ibikorwa remezo by’amazi bihagije; gufasha urubyiruko n’abagenerwabikorwa kubona serivisi z’imari; no kunoza imikorere y’ubuhinzi-bworozi bugamije kwihaza mu biribwa mu buryo burambye.

Umushinga Tube Aheza, Amazi Hafi urimo guhindura neza ubuzima bw’abagenerwabikorwa. Nk’uko umushinga ugamije kuzamura iterambere ry’itsinda ryatoranijwe, ibi ntibyagerwaho hatabayeho kuzamura ubushobozi bwabo mu birebana n’ubukungu. Binyuze mu matsinda 58 yo kuzigama no kugurizanya, abagenerwabikorwa 1450 baturuka mu duce 29 dukoreramo umushinga (abantu 50 muri buri kamwe) muri bo 70% bakaba abagore, bahuguwe ku bijyanye na gahunda z’ubucuruzi. Ibi byabafashije gutangira imishinga mito yinjiza amafaranga, bishimangira uruhare rw’umugore n’umukobwa mu miryango yabo. Na none, umushinga watanze amatungo magufi nk’ingurube, ihene n’intama, kugira ngo ajye abana ifumbire yo gushyira mu turima tw’igikoni, umusaruro uzamuke. Ibi byagize uruhare runini mu kuzamura imirire y’umuryango.

Byongeye kandi, umushinga wavuguruye imiyoboro ibiri y’amazi ya Twandage-Birambo mu murenge wa Gashari na Rutoyi-Manji mu murenge wa Mutuntu. Kugira ngo hakoreshwe ubutaka buto n’ubuhanga butandukanye mu by’ubuhinzi hagamijwe kubona umusaruro uhagije, umushinga wahuguye abagenerwabikorwa ku buryo bwiza bwo bwo guhinga, ubinyujije mu ishuri ry’ubuhinzi (Farmer Field Learning School – FFLS).

Ibikorwa umushinga wagezeho n’ibindi bigiteganijwe, ni umusaruro w’ubufatanye bukomeye hagati y’abayobozi kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku Karere, abahuzabikorwa ba Caritas, abakozi ba Caritas Nyundo/Kibuye, abagenerwabikorwa, n’abandi bantu bose baharanira guteza imbere imibereho myiza y’abakene.

Umushinga Tube Heza, Amazi Hafi watangijwe nyuma y’isozwa ry’umushinga Ngira Nkugire, umushinga urengera ibidukikije washyizwe mu bikorwa na Caritas Nyundo / Kibuye ku bufatanye na Caritas Rwanda kuva ku ya 1 Mutarama 2018 kugeza ku ya 10 Ugushyingo 2020. Ishyirwa mu bikorwa rya Ngira-Nkugire ryageze ku ntera ishimishije kandi biteza imbere imibereho y’abagenerwabikorwa, yatumye hakomeza kubaho imikoranire myiza mu ishyirwa mu bikorwa rya Tube Aheza, Amazi Hafi.