Hi, How Can We Help You?

UMUSHINGA WA IGIRE-GIMBUKA

UMUSHINGA WA IGIRE-GIMBUKA

IGIRE-GIMBUKA ni umushinga w’imyaka itanu wita ku bana bagizwe imfubyi na VIH/SIDA n’abatewe ibibazo nayo (OVC) ugamije kugera ku bana 80.000 bo mu turere twa Karongi, Nyamasheke, Rubavu na Rutsiro.” Mu ishyirwa mu bikorwa rya IGIRE-GIMBUKA 2022/2027, Caritas Rwanda izakomeza kugendera ku mabwiriza ya PEPFAR na OVC ndetse no ku bunararibonye bwavuye mu byiciro by’uyu mushinga biheruka. Intego z’ibikorwa bya gahunda ni ukugira ngo OVC n’imiryango itishoboye bagire ubuzima bwiza, batekane,  kandi bige. Serivise zizatangwa hashingiwe ikibazo cya buri muntu kandi Caritas Rwanda izagenzura ibyagezweho binyuze mu gusuzuma buri mwaka iterambere ry’abagenerwabikorwa ku birebana n’ibipimo byo gucutsa OVC.

Mu gushyira mu bikorwa umushinga hazitabwa ku bana banduye virusi itera Sida n’abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Caritas Rwanda izakoresha uburyo bushingiye ku muryango, kugira ngo inyungu z’uyu mushinga zigere kuri bose .

Intego z’umwaka wa mbere ni 41.192 na 1,635 muri serivisi zuzuye kandi zikumira. Mu guhitamo, hazabamo ibigo nderabuzima, abayobozi mu nzego z’ibanze, inzego za RRP + kimwe n’abantu umuntu yacaho ngo agree ku bandi baboneka mu buryo bugoranye. Aba bafatanyabikorwa bazagira uruhare mu gusura hamwe n’inama za buri gihembwe kugirango basangizwe aho bigeze, bamenye imbogamizi kandi batange ibitekerezo, banashyireho ibisubizo bikwiye.

Uburyo bwo kwiga ku kibazo runaka buzaha amakuru umushinga ajyanye na serivizi zikwiriye guhabwa OVC bo mu mashuri abanza, ayisumbuye na tekiniki rwego rw’ibanze, hamwe n’imyuga no kwihugura (TVET). Abarezi babo baziyandikisha mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya (CBSLGs) kugira ngo babone ubumenyi bw’imari n’ikoranabuhanga, biga uburyo bwo gukora igenamigambi ry’ubucuruzi, ibikorwa bibyara inyungu (IGAs), kubaka ubushobozi, n’ibindi. Hazashyirwaho amasezerano y’imikorere na CBSLG kugirango akurikirane iterambere ryabo no gucutswa mu mushinga.

Igire-Gimbuka izakoresha integanyanyigisho zishingiye ku bimenyetso byubaka ubushobozi bw’abafatanyabikorwa: iyitwa “Family Matters! Program” (FMP), iyindi ikaba “Coaching Boys into Men” (CBIM), “Sexual Reproductive Health and Rights” (SRHR), n’izindi. Caritas n’abafatanyabikorwa bazatangiza kandi clubs z’urubyiruko mu mashuri, bakoreshe amaradiyo, imikino, amakinamico n’ubundi buryo bwo kunyuzamo ubutumwa mu baturage (Umuganda n’Umugoroba w’Ababyeyi) hagakorwa ubukangurambaga.

Uyu mushinga uzafasha Abajyanama b’ubuzima, abakorerabushake biga kuri buri kibazo, Inshuti z’umuryango (IZU) mu guhitamo abagenerwabikorwa hagendewe ku kuba umuntu afite HIV, yarakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’abandi bantu bugarijwe n’ibibazo bafara imiti igabanya ubukana bwa virusi itera mu gupima no kubavura (binyuze mu ivuriro rigendanwa VCT), kuri Isange One Stop Centre (IOSC) na serivisi zirebana n’ubutabera. Kohereza ku zindi serivisi mu bice byatoranijwe bizakorwa nyuma y’uko izo serivisi byagaragaye ko zikenewe (imirire, kwandikisha abana, n’ibindi).

Icyifuzo ni uko ibizagerwaho muri uyu mushinga Igire-Gimbuka bigirira akamaro abagore n’abagabo, abakobwa n’abahungu bose ku rugero rungana, kimwe kandi ko  izasuzuma uruhare rwayo mu kuzamura imibanire y’abagore / abagabo n’abakobwa / abahungu / mu birebana n’imibereho myiza n’ubukungu. Byongeye kandi, uyu mushinga uzafatanya cyane n’ibigo nderabuzima mu gutanga serivisi zirebana n’ubuzima bwo mu mutwe n’imibanire n’abandi (MHPSS). Gahunda y’ubuzima bwo mu mutwe ya Ministeri y’ubuzima na RBC izakoreshwa mu gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, abangavu babyaye bakaba bafite ubwandu bwa HIV n’abandi bantu bafite ubunararibonye mu birebana n’abana bato (ACE) kugira ngo bagabanye ibibazo by’ihungabana by’ubuzima bwo mu mutwe. IGIRE-GIMBUKA izafatanya n’izindi ODA * (OVC & DREAMS) IP mu guhuza serivisi zitangwa na MHPSS (Kwita ku buzima bwo mu mutwe).