Hi, How Can We Help You?

ISHAMI RISHINZWE IBIKORWA BY’URUKUNDO

ISHAMI RISHINZWE IBIKORWA BY’URUKUNDO

Inkomoko

Ishami rishinzwe ibikorwa by’urukundo ryatangiranye na Caritas, kuko ari ryo ryatumye ibaho. Ryaje ari igisubizo ku bibazo byakurikiye ubwicanyi bwo mu 1959 bwabaye mu Rwanda.  Abasenyeri b’icyo gihe bahise bashyiraho « Le Secours Catholique Rwandais » (Umuryango Gatolika w’Ubutabazi, mu 1960 witwa Caritas Rwanda, mu 1963 ubona ubuzima gatozi, naho muri Nzeli 1965 Caritas Rwanda yinjira mu rugaga rwa Caritas Mpuzamahanga (Caritas Internationalis).

Intego zayo zishingiye ku butumwa, icyerekezo n’indangagaciro bya Caritas Rwanda ari byo ku kugarura icyubahiro cya muntu nta vangura iryo ari ryo ryose.

Aho inkunga ikomoka

Ishami rishinzwe ibikorwa by’urukundo rikora biturutse ku baterankunga ba Caritas Rwanda, uhereye ku bakirisitu n’abandi bantu b’umutima utabara. Ibi bikorwa bikorerwa ku rwego rwa Diyoseze, Paruwasi, Santarari no ku rwego rw’imiryango-remezo mu buzima bwa buri munsi. Mu Nteko rusange ya Caritas Rwanda yabaye mu 199, Abepiskopi Gatolika batangaje “ukwezi kw’urukundo n’impuhwe” kuba muri Kanama buri mwaka. Ibyo abaterankunga batanga muri uku kwezi bifasha abatishoboye mu buryo butandukanye:

-Kwishyurira amashuri (n’ibigendanye nayo) abana bugarijwe n’ibibazo;

-Gufasha abana bo mumuhanda;

-Gufasha abababaye kubona icumbi;

-Ubufasha busanzwe ku batishoboye;

-Gufasha ababana n’ubumuga bwo ku mubiri no mu mutwe;

-Gufasha abakobwa babyaye;

-Gufasha abageze mu zabukuru;

-Gufasha abagororwa;

-Gufasha impunzi;

Ubufasha kuri ibi byiciro by’abababaye buzana impinduka nziza muri sosiyete. Umubare w’abagenerwabikorwa bacu muri 2021 wari abantu 118.868 bose hamwe na bafashishijwe inkunga ifite agaciro ka 1.950.513.764 z’amafaranga y’u Rwanda.