UMUSHINGA WA PAC
Uyu mushinga witwa “Kurandura ubukene bw’impunzi zitishoboye ndetse n’abaturage baturiye inkambi binyuze mu mibereho irambye no kwigira hakoreshejwe uburyo bwa graduation”. Ni umushinga uzamara imyaka itatu (Kanama 2021 – Nyakanga 2024), uterwa inkunga n’Ibiro by’amerika bishinzwe abaturage, impunzi ndetse n’abimukira (BPRM Migration) ku nkunga ingana na 1.966.335 $. Ushyirwa mu bikorwa na World Vision na Caritas Rwanda ari rwo rugaga rwo kurwanya ubukene (PAC).
Uyu mushinga washyizweho kugirango wubake ubushobozi bw’imiryango 1500 y’impunzi ziba mu nkambi za Nyabiheke na Kiziba ndetse n’abaturage bazituriye. Hanashyizweho ubufatanye hagati y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR na guverinoma y’u Rwanda, kugira ngo hazabeho kubacutsa ku gufashwa ndetse no kuva mu cyiciro cy’abakennye mu gihe cyose umushinga uzamara.
Intego y’umushinga
Nibura ingo 1050 z’impunzi hamwe n’abaturage baturiye inkambi baziteza imbere kandi basohoke mu bukene bukabije kugira ngo batange umusanzu mu mibereho n’ubukungu by’u Rwanda mu 2024.
Ibi bizagerwaho binyuze mu nkingi 4:
- Kurengera imibereho: Hakubiyemo uburyo bwo gukumira, kurinda n’itangwa ry’ibikenerwa by’ibanze nko gutera inkunga y’ibyo kurya, gutabara mu bibazo, no kwegereza serivisi z’ubuzima n’izo kwiga.
- Guteza imbere imibereho: Gushyiraho uburyo butandukanye bugira icyo bwinjiza kugira ngo bwunganire ibikenerwa mu rugo, kugira icyo umuntu yiyungura (atunga) no kumufasha kwiteza imbere, cyane cyane ku bagore. Ibikorwa bigizwe n’urujya n’uruza rw’ibintu cyangwa amafaranga, nk’uburyo butanga imibereho myiza, cyangwa bifite aho bihuriye n’akazi kazwi, amahugurwa ya tekiniki n’ubucuruzi, no kubona amasoko.
- Kwinjiza amafaranga: Habaho kunoza icungwa ry’inyungu n’ibyago (cyangwa ingaruka) ndetse no kwigira. Ibikorwa mu bisanzwe birimo kubona uburyo bwo kwizigama busanzwe buzwi cyangwa ubundi bashyiraho, uburyo bw’inguzanyo n’ubwishingizi, buherekejwe n’amahugurwa mu birebana n’imari.
- Kwiteza imbere: Gufasha imiryango kugira icyizere no kuva mu bwigunge igasanga abandi ndetse no guhindura imyitwarire ikaba myiza. Ibikorwa birimo amahugurwa y’ubumenyi bw’ubuzima, kuva mu bwigunge ukajya mu bandi, hamwe n’ubutoza bunyuze mu nkingi enye, bigashimangirwa no guharanira uburinganire.
Ibikorwa by’ingenzi
Ingo zitangwaho ibisobanuro byuzuye kandi zigashyigikirwa mu buryo bukwiriye, bukemura ibikenewe by’ibanze.
Imiryango ikennye cyane ituruka mu mpunzi n’abaturage baturiye inkambi ifite uburyo bwo kubabeshaho butandukanye kandi burambye, kandi bahabwa inkunga ingana na 800.000 Frw kugira ngo batangize umushinga. Abari muri iki gikorwa bafite uburenganzira bwo kongera amafaranga no gusaba kongererwa amafaranga.
Abagenerwabikorwa bazahugurwa ku bijyanye n’imari no kwizigama mu matsinda hagamijwe guteza imbere serivisi z’imari. Ibigo by’imari iciriritse bizakangurirwa gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga mu gusubiza ibikenewe n’izi mpunzi. Abagenerwabikorwa bahindura imyumvire ikaba myiza bitewe n’ubumenyi baba bahawe burebana n’imitekerereze.
Impunzi n’abaturiye inkambi bashyira mu bikorwa ibirebana n’imiyoborere myiza, kurinda no kuva mu bwigunge bakishyira hamwe.
Intego
Umubare uzagerwaho | Inkambi | Abaturiye inkambi |
800 | 550 Nyabiheke | 250 Gatsibo district |
700 | 500 Kiziba camp | 200 Karongi district |