Mu rwego rwo gusangira ibitekerezo ku ngamba zo gukusanya inkunga y’ukwezi k’urukundo n’impuhwe (Kamena 2024), gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Inteko Rusange ya Caritas Rwanda 2023 (irebana n’Ishami ryita ku batishoboye n’ubutabazi), gusuzuma Gahunda y’ibikorwa bya Caritas ya 2020-2024 no gutangira gutekereza ku bizashyirwa muri Gahunda ya 2025-2030, abakozi ba Caritas Rwanda n’aba Caritas ya Byumba bakoranye inama kuri 17 Nyakanga 2024.
Indi ngingo yari igenderewe, ni ukureba uburyo ibikorwa bya Caritas byarushaho gutangazwa. Abitabiriye iyi nama bumvikanye ko Caritas ya Diyosezi ya Byumba izajya yandika inkuru ku bikorwa byakozwe bikanyuzwa mu kanyamakuru ka Caritas kitwa Caritas Contact gasohoka buri mwaka, no muri Kinyamateka icapye cyangwa inyuze kuri murandasi. Gucisha ibiganiro kuri Radio Maria, Caritas Byumba isanzwe ibikorwa kimwe n’izindi Caritas za Diyoseze.
Mu bijyanye no kumenyekanisha Caritas kandi, inama yagarutse ku mwanzuro w’Inteko Rusange ya Carita Rwanda uvuga ku kwizihiza umunsi wa Caritas n’umunsi w’umukene aho yasanze ko henshi iyi minsi yizihirizwa rimwe kubera ikibazo cy’amikoro. Abari mu nama bavuze ko umunsi wa Caritas ugamije gushimira abakorerabushake no gukangurira urubyiruko kwitabira Caritas n’ubukorerabushake.
Ku munsi w’umukene hakorwa ibikorwa 3 by’ingenzi ari byo: Igitambo cya Misa hamwe n’abakene batoranijwe, gusangira nabo (amafunguro) no kubaremera, byose bigamije kubasubiza agaciro.
Iyi nama yasabye ko abantu bagomba kwibutswa iyi minsi muri za paruwasi igategurwa kandi ikizihizwa neza.
Mu rwego rwo gushimira no gushyikigira abakorerabushake bayo, Caritas ya Byumba ifite gahunda yo kubakorera umwambaro (utujire 1500). Urubyiruko rwavuye muri gereza rwigishijwe kudoda rwemeye gutanga umusanzu wo kuzayidoda.
Ku birebana n’umwanzuro wo gushyira imbaraga mu bukangurambaga burebana n’iterambere ryuzuye rya muntu, hibandwa cyane cyane ku bana n’urubyiruko mu mashuri makuru na Kaminuza, abakozi ba Caritas ya Byumba bavuze ko mu mashuri Caritas zikorwa, ariko ko atari zose zifite komite. Caritas ya Diyosezi ya Byumba ikaba iri mu gikorwa cyo guhuza abakorerabushake n’abayobozi b’amashuri kugira ngo babashe kujya bahakora ubukangurambaga.
Abari mu nama banaganiriye ku ngamba zo kongera umusaruro w’ukwezi k’urukundo n’impuhwe, bahavuga ko zizafasha mu kongera umusaruro, bwaba ubukangurambaga, no guhanahana amakuru y’ibyakozwe.
Indi ngamba yo kuzamura umusaruro w’ukwezi k’urukundo n’impuhwe ni ugukora ibiganiro kuri Radio Maria Rwanda, kuri Pacis TV n’ahandi hashoboka.
Iyi nama kandi yanaganiriye ku bikorwa byateganijwe gukorwa muri 2024 mu Ishami ryo gufasha abatishoboye n’ubutabazi, abakozi ba Caritas ya Byumba bakaba bavuze ko batarabasha kwegeranya raporo zose ku buryo hakorwa isuzuma aho ibyari biteganijwe bigeze. Ku itariki ya 12 n’iya 13 Kanama hazakorwa inama yo gusuzuma ibyakozwe.
Ku birebana na gahunda itaha y’ibikorwa bya Caritas 2025-2030, hatanzwe ibitekerezo ko ibikorwa bigomba kuzahuzwa na gahunda ya Leta, kuko umukirisitu ari n’umuturage wa Leta, iyi gahunda ikagirwa ngufi ku buryo kuyisoma byoroha (canevas de rapportage).
Mu tuntu n’utundi, abakozi ba Caritas ya Byumba bifuje ko mu bikorwa bimwe na bimwe Caritas Rwanda yajya ibatera inkunga.
Nyuma y’iyi nama, itsinda rya Caritas Rwanda na Caritas ya Byumba ryasuye ikigo cya Home Sainte Thérèse de l’Enfant Jésus, cyita ku bakuze batishoboye ndetse n’abafite ubumuga. Abitabwaho n’iki kigo batanze ubutumwa bukora ku mutima, babwira abakozi ba Caritas bari babazaniye ubutumwa bw’urukundo n’ihumure ko muri iki kigo bahaboneye urukundo n’impuhwe, binyuze mu babikira b’Abizeramariya babitaho.