Hi, How Can We Help You?

Eugénie / Rutsiro

Nyuma yo kuva mu ishuri, natakaje ibyiringiro by’ejo hazaza heza. Gahunda ya Gimbuka yaje kubinsubiza.

Dusabimana Eugenie, w’imyaka 17 y’amavuko, avuga ko ubuzima bwe bwahindutse nyuma yo kuba umugenerwabikorwa wa Gimbuka. Dusabimana atuye mu karere ka Rutsiro, umurenge wa Kigeyo, Akagari ka Nkora. Yari yararetse ishuri kubera ikibazo cy’amafaranga umuryango we wahuye nacyo mu gihe cyashize. Yikundira umwuga wo gusudira. Yaje gutoranywa kuba umwe mu bagenerwabikorwa ba USAID Gimbuka, kugira ngo akomeze amashuri ye mu gusudira.

USAID Gimbuka yishyuye amafaranga yose y’ishuri ya Dusabimana muri IPRC Karongi, ikindi, binyuze ku bufatanye n’akarere ka Rubavu, porogaramu yoroherejwe mu kubona imyaya y’abanyeshuri bimenyereza umwuga muri VIP Atelier de Soudure. Aha ni ho Dusabimana yimenyerereje, kugira ngo ashobore gusobanukirwa neza ibyo yize mu nyandiko bijyanye n’umwuga wo gusudira.

Yagize ati: ”Gimbuka ntiyanyishyuriye gusa amafaranga y’ishuri, ahubwo yanampaye amafaranga yamfashije kubaho mu gihe cyo kwimenyereza umwuga”.

USAID Gimbuka ni umushinga uterwa inkunga na USAID ugashyirwa mu bikorwa na Caritas Rwanda hashingiwe ku masezerano y’ubwumvikane hagati ya USAID na Caritas Rwanda kuva mu 2012. Ni gahunda igamije kuzamura ubuzima, uburezi n’imirire by’Abanyarwanda hagamijwe kwihutisha iterambere ry’u Rwanda.

Ibikorwa byacu