Hi, How Can We Help You?

Olivier / Rubavu

Uwimanikunda Olivier w’imyaka 17, akunda umwuga wo gusudira. Yaretse ishuri akiri muto, bitewe n’uko umuryango we wari wabuze amafaranga yo kumwishyurira ishuri, bituma atakaza inzozi ze zo kuba umusuderi. Yatoranijwe na Porogaramu ya USAID Gimbuka nk’umwe mu bagenerwabikorwa ba porogaramu, bimuha amahirwe yo gukomeza amashuri ye.

Uwimanikunda yatewe inkunga na USAID Gimbuka imwishyurira amashuri, aza no kwimenyereza umwuga mu kigo cyo gusudira cyitwa VIP Atelier de Soudure, giherereye mu Karere ka Rubavu ahabwa amafaranga amutunga. Gimbuka ntiyamushyigikiye gusa mu birebana n’amafaranga, ahubwo yamugiriye inama, anahabwa ibikoresho byo gutangira gusudira nyuma yo kwimenyereza umwuga.

Caritas Rwanda ishyira mu bikorwa Porogaramu ya USAID Gimbuka, bishingiye ku masezerano hagati ya USAID na Caritas Rwanda kuva mu 2012. Ni gahunda igamije kuzamura ubuzima, uburezi n’imirire by’Abanyarwanda hagamijwe kwihutisha iterambere ry’u Rwanda.

Ibikorwa byacu