
Yvette ni umukobwa ukora umwuga wo gusudira, afite ateliye ye kandi agaha akazi urubyiruko. Ibi yabigezeho nyuma yo guhabwa amahugurwa y’ubumenyingiro mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Butamwa (VTC Butamwa). Iki gikorwa yagitewemo inkunga na Caritas Kigali, ifatanije n’Akarere ka Nyarugenge.









