Hi, How Can We Help You?

Diane / Gasabo

Abagenerwabikorwa b’umushinga w’igerageza wa Graduation, uterwa inkunga n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryitwa ku mpunzi HCR ugashyirwa mu bikorwa na Caritas Rwanda, bavuga ko gukorera mu matsinda mato yo kuzigama no kugurizanya byabafashije kongera igishoro cy’ubucuruzi batangiye nyuma yo guterwa inkunga n’uyu mushinga.

Umushinga wa Graduation ugamije kuzamura imibereho y’impunzi 836 n’abaturage baturiye inkambi z’impunzi za Nyabiheke na Kiziba, ndetse n’impunzi ziba mu mujyi wa Kigali, ubaha serivisi zitandukanye, zirimo ubumenyi bujyanye n’imari, ubuhinzi bwinjiza amafaranga ndetse no guteza imbere ubworozi, guhanga imirimo ishingiye ku myuga, guhuza abantu n’amasoko, no gutanga igishoro nk’ifatizo kugira ngo gahunda y’ubucuruzi ishyirwe mu bikorwa.

Diane Bukebuke, utuye mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo, asobanura ko umushinga w’igerageza wa Graduation wamuhaye amadorari 500 maze atangira ubucuruzi bw’imboga n’imbuto mu isoko rya Nyabugogo.

Diane avuga ko mbere yo gutangira uyu umushinga yari afite ibibazo by’amafaranga. Gukodesha inzu no kwishyurira abana byaramugoraga,  ariko ubu kubera ubucuruzi bwe, umuryango we ubona ibyo ukeneye byose.

Diane n’ubucuruzi bwe ku isoko rya Nyabugogo

Bukebuke Diane avuga ko kuba abagenerwabikora bose b’uyu mushinga bari mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya, bibafasha kongera igishoro mu mishinga cyangwa ubucuruzi batangiye, ku bw’ibyo, amafr binjiza akazamuka.

Madamu Diane yagize ati: “Usibye kuba duhura kugira ngo turusheho kumenyana kandi dusurane mu ngo zacu, aya matsinda adufasha mu iterambere ryacu. Nk’impunzi, ntitwari twemerewe kuguza amafaranga mu bigo by’imari, ariko tubikesheje amatsinda yo kwizigama turimo, dushobora kuguza amafaranga, igihe bibaye ngombwa”.

Esperant King Ntakarutimana, utuye mu murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo, avuga ko hari impinduka zigaragara mu mibereho y’abagenerwabikorwa kuva bakwinjira mu mushinga wa Graduation. Ashimangira akamaro k’amatsinda yo kuzigama yashinzwe n’uyu mushinga, Ntakarutimana yemeza ko byahinduye ubuzima bwe cyane.

Ati: “Ubu nshobora gusaba inama abanyamuryango b’itsinda mu gihe mfite ikibazo. Byankuye mu bwigunge. Mbere, nafataga igihe kinini  cyo kwitekerezaho, ariko ubu, hamwe dusangira ubunararibonye n’ubuhamya. Mbese numva narabonye undi muryango”.

Marie Chantal Magnifique, umukozi w’umushinga Graduation ushyirwa mu bikorwa na Caritas Rwanda, yavuze ko uyu mushinga ugamije kuzamura imibereho y’impunzi mu Rwanda ndetse n’abaturage batuye mu nkengezo zazo bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’Ubudehe, binyuze mu mahugurwa, bakunguka ubumenyi bubafasha kwiteza imbere mu bukungu.

Magnifique Marie Chantal yagize ati: “Twabatoranije mu bantu bugarijwe n’ibibazo; urugero, hano mu mujyi wa Kigali, twasanze bamwe batagishobora kwishyura ubukode. Nyuma y’amahugurwa ku ishoramari, batangije imishinga mito ibyara inyungu. Hari abari mu bucuruzi, abandi mu buhinzi, ubworozi, ubukorikori ndetse no mu bwikorezi. Kuri ubu, bashoboye kwikemurira ibibazo byabo”.

Nk’uko Magnifique akomeza abitangaza ngo kuba bafite amatsinda yo kuzigama byabaye andi mahirwe ashyigikira inkunga bahawe.

Umushinga w’icyitegererezo wa Graduation ukorera mu mujyi wa Kigali, Kiziba na Nyabiheke. Mu mujyi wa Kigali, ufasha abagenerwabikorwa 399.

162A8389 (3)

Ibikorwa byacu