May 15, 2026

Kuva tariki ya 12 kugeza ku ya 14 Gicurasi 2026, Caritas Rwanda ibinyujije mu mushinga ECD uterwa inkunga na Plan International Rwanda, yatanze ifu y’igikoma cya SOSOMA n’isukari ku ngo mbonezamikurire uyu mushinga usanzwe ufasha n’amarerero yo mu mashuri byo mu turere twa Bugesera, Gatsibo na Nyaruguru.

Iyi nkunga igamije guteza imbere imirire myiza y’abana no kunoza uburyo bwo kwiga mu ngo mbonezamikurire y’abana bato, yunganira uruhare rw’ababyeyi n’abarezi mu byo basanzwe batanga kugira ngo abana bitabweho.

Mu Karere ka Nyaruguru, Caritas Rwanda yatanze iyi nkunga mu ngo mbonezamikurire n’amarerero yo ku mashuri tariki ya 12 Gicurasi 2026. Inkunga kuri aya marerero yo ku mashuri (adasanzwe afashwa n’umushinga wa ECD) yatanzwe nyuma y’uko amashuri amwe n’amwe agaragaje ko abana bo mu mashuri y’inshuke bakenera guhabwa igikoma gifite intungamubiri, cyane cyane mu masaha yo kwiga aho bamwe mu bana bagira inzara mbere y’igihe cy’amafunguro. Muri aka karere hatanzwe kg 3.225 by’ifu ya SOSOMA ndetse na kg 1.505 by’isukari.

Mu Karere ka Bugesera, iki gikorwa cyabaye tariki ya 13 Gicurasi 2026 mu mirenge ya Ngeruka na Kamabuye, aho ingo mbonezamikurire 49 zahawe kg 3.675 by’ifu y’igikoma na kg 1.715 by’isukari. Iki gikorwa cyitabiriwe n’abahagarariye ubuyobozi bw’akarere n’imirenge, Plan International Rwanda, Caritas Rwanda ndetse n’abandi bafatanyabikorwa. Abarezi basabwe gukoresha neza iyi nkunga, kubungabunga isuku mu ngo mbonezamikurire no gukomeza gukorana bya hafi n’ababyeyi kugira ngo imibereho myiza y’abana irusheho gutezwa imbere.

Mu Karere ka Gatsibo, iki gikorwa cyabereye mu mirenge ya Kabarore, Kiziguro, Murambi na Rwimbogo tariki ya 14 Gicurasi 2026, aho ingo mbonezamikurire 61 zahawe kg 4.575 by’ifu y’igikoma na kg 2,135 by’isukari. Abarezi b’amarerero bibukijwe gukurikirana imikoreshereze myiza y’iyi nkunga no gukomeza gukorana n’ababyeyi kugira ngo abana bakomeze kubona imirire n’uburere bikwiye.

Binyuze muri iki gikorwa, Caritas Rwanda na Plan International Rwanda bakomeje guteza imbere imirire, imyigire n’imibereho myiza by’abana bato bari mu ngo mbonezamikurire muri utu turere umushinga wa ECD ukoreramo.

May 12, 2026

Abayobozi b’Ishami ryita ku Batishoboye n’Ubutabazi (Oeuvres Socio Caritatives) muri Caritas Rwanda ndetse no muri Caritas 10 za Diyosezi bahuriye muri Centre Saint Paul i Kigali tariki ya 8 Gicurasi 2026, mu nama yari igamije gushimangira ubufatanye no kurushaho gushyira imbaraga mu gufasha abatishoboye.

Mu ijambo rifungura iyo nama, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda, Padiri Oscar Kagimbura, yibukije ko ubutumwa bwa Caritas ari ugushyira Ivanjili mu bikorwa: “Tugerageza gushyira mu bikorwa Ivanjili kugira ngo itaguma mu magambo gusa, ahubwo igaragarire mu bikorwa bifatika cyane cyane bigera ku banyantege nke, abaciye bugufi n’abafite ibibazo bitandukanye. Duharanira ko bafashwa kugira ngo basubirane agaciro Imana yabaremanye.”

Padiri Oscar Kagimbura, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda.

Padiri Oscar Kagimbura yanagaragaje akamaro k’Ishami ryita ku Batishoboye n’Ubutabazi mu butumwa bwa Caritas, asaba abitabiriye inama guhora bazirikana ko iri shami ari umutima wa Caritas. Yabashishikarije kurushaho gukora ubukangurambaga kugira ngo abitangira abatishoboye barusheho kuba benshi: “Ubutumwa bwo kwita ku batishoboye, si twe twenyine tubikora. Hari imiryango y’abihayimana, amashyirahamwe, imiryango itegamiye kuri Leta, amatsinda y’abakristu n’abandi babikora. Ndabashishikariza gukomeza gukangurira abantu benshi kurushaho kwita ku batishoboye no kugira umutima wo kwitangira abandi.”

Yongeyeho ko gushimangira uwo muco wo gufashanya ari imwe mu nzira zifatika zo gusohoza neza ubutumwa bwa Caritas.

Abitabiriye inama barebeye hamwe ibikorwa byagezweho mu mwaka wa 2025 ndetse baganira ku mbogamizi zagaragaye n’ingamba zakongerera imbaraga ibikorwa bizakorwa mu gihe kiri imbere.

Binyuze mu kungurana ibitekerezo no gusangizanya ubunararibonye kandi, banaganiriye ku ngamba zo gutegura no gukangurira abantu kugira uruhare mu kwezi kw’Urukundo n’Impuhwe kwa 2026. Batanze ibitekerezo bitandukanye byafasha kongera umusanzu/inkunga itangwa muri uko kwezi no gushishikariza abantu benshi kurushaho kubigira ibyabo no kubigiramo uruhare mu bikorwa by’urukundo.

Umwanya wo kungurana ibitekerezo no gusangizanya ubunararibonye – Antoine Murara, umuyobozi w’Ishami ryita ku Batishoboye muri Caritas Gikongoro.

Indi ngingo yaganiriweho ni ukuvugurura no kongera imbaraga mu micungire y’ububiko bw’amakuru bw’umuryango mugari wa Caritas. Abitabiriye inama bagaragaje ko kunoza imicungire y’amakuru ari ingenzi mu kongera imikorere myiza no gutuma ibikorwa byo gufasha abatishoboye birushaho kugera ku ntego zabyo.

Habayeho umwanya wo kwihugura ku gukoresha sisitemu y’ububiko bw’amakuru ya Caritas.

Gukangurira abantu kugira umutima wa Caritas nabyo byaganiriweho, cyane cyane hakoreshejwe ibitangazamakuru (bisanzwe cyangwa imbuga nkoranyambaga) ndetse no gusura abantu aho bateraniye cyangwa batuye mu bice bitandukanye mu rwego rwo kubakangurira ibikorwa by’urukundo.

Mu gusoza, abari mu nama baganiriye ku yindi minsi ihimbazwa,  nk’umunsi mpuzamahanga w’Abakene (Ugushyingo) ndetse n’Umunsi wahariwe Abantu bafite Ubumuga (Ukuboza). Aba bayobozi bashimangiye ko ari ngombwa gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa bifasha abatishoboye: mu buryo bufatika ndetse n’ubundi nko gutega amatwi, muri byose bamurikiwe n’Ivanjiri ndetse n’Inyandiko z’Abayobozi ba Kiriziya zifasha mu kwimakaza iterambere ryuzuye rya muntu.

May 5, 2026

Mu rwego rwo gushimira Imana, gutekereza ku gaciro k’umurimo no guha agaciro abakozi, Caritas Rwanda yizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo wabereye muri Centre Missionnaire Lavigerie Kigali ku wa 1 Gicurasi 2026.

Uyu munsi wabimburiwe n’Igitambo cya Misa. Mu nyigisho yatanze, Padiri Oscar Kagimbura, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda, yavuze ko Mutagatifu Yozefu yizihizwa ku munsi w’umurimo kubera ko ari urugero rwiza rw’abakozi. Yagaragaje ko Mutagatifu Yozefu yubashye umurimo we n’ubwo wafatwaga nk’uworoheje, akabifatanya no kurera Umwana w’Imana, Yezu Kristu.

Uyu munsi wabimburiwe n’Igitambo cya Misa.

Padiri Oscar yasabye abakozi bose kurangiza inshingano zabo babikunze kandi bashyizeho umwete, ndetse no gukora neza imirimo yose ya buri munsi harimo n’iyo bakora mu rugo. Muri iki gitambo cya Misa kandi, abakozi ba Caritas Rwanda bashimiye Imana ku mpano y’akazi bafite, banasengera abantu bose: Abayobozi ba Kiriziya n’ab’ibihugu, Abakene b’ingeri zinyuranye, imiryango, ndetse n’abadafite akazi.

Nyuma ya Misa, abakozi bashya bagejejweho Komite ihagarariye abakozi, hakurikiraho ibiganiro ku nshingano za Komite y’Ubuzima n’Umutekano ku kazi. Izo nshingano zirimo guteza imbere ubuzima bwiza bw’umubiri n’ubwo mu mutwe, gushyiraho uburyo n’ibikenewe kugira ngo abakozi bakorere ahantu hatekanye kandi heza, kwitegura ibihe by’amage no kurinda amakuru y’ibanga.

Caritas Rwanda yizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo wabereye muri Centre Missionnaire Lavigerie Kigali ku wa 1 Gicurasi 2026.

Abakozi kandi bahawe ibiganiro ku ngingo zitandukanye zirimo: (i) gukomeza guharanira no guteza imbere umutima wa Caritas ariwo gukunda no kwita ku bakene (esprit Caritas) mu muryango mugari wa Caritas no hanze yawo; (ii) gusobanurirwa Politiki ya Caritas Rwanda yo kurengera abana n’abandi banyantege nke (Safeguarding Policy); ndetse na (iii) na Politiki y’Abakozi (HR Policy).

Umunsi wasojwe no gushyikiriza impamyabushobozi abakozi bamaze imyaka 5, 10 na 15 bakorera Caritas Rwanda, ndetse Bwana Constantin Shyaka ashyikirizwa ishimwe nk’umukozi wabaye indashyikirwa mu mwaka wa 2025.

Constantin Shyaka, umukozi wabaye indashyikirwa mu 2025, ubwo yakiraga igihembo.
May 4, 2026

Ku wa kane tariki 30 Mata 2026, Caritas Rwanda n’ibigo biyishamikiyeho ari byo Librairie Caritas Ltd na Centenary House Ltd bunamiye abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 barimo n’abahoze ari abakozi bayo. Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.

Abitabiriye iki gikorwa baganirijwe ku mateka ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, by’umwihariko mu gace Urwibutso rya jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro ruherereyemo, bahabwa ubuhamya ndetse bashyira indabyo ku mva zibitse imibiri y’abazize jenoside bahashyinguye. Ikindi, basuye ibice bitandukanye bigize urwibutso, bagenda bahabwa ibisobanuro byaho.

Mu isengesho ritangiza iki gikorwa, Padiri Oscar Kagimbura, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda, yasabiye abazize jenoside yakorewe abatutsi, avuga ko kubibuka ari igikorwa cy’ubupfura kandi ko ari ngombwa n’ubwo biremerera umutima. Padiri Oscar yasabiye by’umwihariko abari abakozi ba Caritas Rwanda bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Padiri Oscar Kagimbura, Umunyamabanga wa Caritas Rwanda, yasengeye inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Madame Huss Monique, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro wungirije, yashimiye Caritas Rwanda kuba yarateguye iki gikorwa kigisha amateka abato agira ati: “Turashimira Caritas yateguye iki gikorwa, kugira ngo urubyiruko ruri mu bakozi mukoresha rumenye amateka kandi abakuru barimo bagire uruhare rwo kurwigisha no kongera imbaraga zo gukomeza gushimangira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, jenoside ntizongere ukundi”.

Uwari uhagarariye Ibuka, Ahishakiye Naphtal aho ntiaya ari Nephatal?, nawe yashimiye Caritas Rwanda ko yateguye iki gikorwa cyo kwibuka inzirakarengane zirenga miliyoni zazize jenoside yakirewe abatutsi mu 1994, by’umwihariko izirenga ibihumbi 105 aha harabura ikintu 105 ni abashyinguye I Nyanza ariko kandi ikazirikana kunamira abari abakozi bayo. Yongeyeho ko ari ibyo gushimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yatanze amahirwe yo kwibuka.

Padiri Kayisabe Vedaste, Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yavuze ko Caritas Rwanda yatangiye mu 1959 yitwa Secours Catholique Rwandais aka uwagakuramo kugira ngo itabare abari mu kaga. Padiri Vedaste yongeyeho ko iki gihe cyo kwibuka buri wese agomba guharanira ibintu bitatu bikurikira: “(i) Twibuke ibyabaye, (ii) duharanire kuba umwe, gushyira hamwe, kubakira igihugu hamwe, kubakira Kiliziya hamwe, kubakira ubumuntu hamwe no (iii) kwiyubaka ari byo gufatana urunana mu kwiyubaka”.

Padiri Kayisabe Védaste, Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.

Abari abakozi ba Caritas Rwanda bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ni aba bakurikira: Rugangura Alphonse, Niyibizi Léopold, Beneyezu Eugène, Karangwa Claver, Bunangwa Eugène, Seromba Raphaël Na Nyirababili Joséphine.

May 2, 2026

Ku bufatanye na Caritas Kabgayi, ku itariki 29/04/2026 Caritas Rwanda yakoze ubukangurambaga buhamagarira kugira umutima wa Caritas mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi yitiriwe Mutagatifu Tomasi w’Akwini.

Iki kiganiro cyibanze ku nyigisho mbonezamubano za Kiliziya Gatolika, amateka n’ubutumwa bya Caritas, ndetse no gushishikariza kwimakaza umuco wo kugira impuhwe no gufasha abatishoboye cyatanzwe na Soeur Gaudiose Nyiraneza, ushinzwe ubukangurambaga n’ubutabazi mu Ishami ryita ku Batishoboye rya Caritas Rwanda.

Soeur Gaudiose Nyiraneza, ubwo yatangaga ikiganiro mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi.

Nyuma y’iki kiganiro, Jean Népomuscène Hakizimana, ukuriye ishami ryita ku Batishoboye muri Caritas Kabgayi, yasobanuye uko igikorwa cy’ukwezi kw’Urukundo n’Impuhwe gikorwa n’uko Diyosezi zagiye zikusanya inkunga kuva mu 2019.

Jean Népomuscène yagarutse ku butumwa bwa Papa Fransisko bushimangira uruhare rwa Caritas mu butumwa bwa Kiliziya ubwo yakiraga abayobozi ba Caritas Internationalis ku itariki 16/05/2023, aho yavuze ko Caritas ari ingenzi mu buzima bwa Kiliziya, ko iramutse itariho na Kiliziya yaba itariho. Ibi bishatse kuvuga ko Caritas na Kiliziya bidatana.

Jean Népomuscène Hakizimana, ukuriye ishami ryita ku Batishoboye muri Caritas Kabgayi.

Ubutumwa abaseminari bazabubyaza umusaruro

Nyuma yo gushimira intumwa zaturutse muri Caritas Rwanda na Caritas Kabgayi, Padiri Claudien Mutuyimana umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Kabgayi yavuze ko ubutumwa zatanze bazabubyaza umusaruro. Ati: “Abakene ni ab’Imana, natwe ibatwoherezaho ngo tubitagatifurizemo, tubereke urukundo rw’Imana binyuze mu bikorwa by’urukundo Nyagasani yadutoje. Niba dushaka kuba abe, dushyire umukene ku isonga kandi nk’uko Papa Benedigito wa 16 yabivuze, gufasha umukene ni ukumusubiza ibye tumugomba, ni ukumusubiza agaciro Imana yamuremanye”.

Padiri Claudien Mutuyimana, umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Kabgayi.

Mu kiganiro bamwe mu baseminari bagiranye na Caritas Rwanda. Batangaje ko basanzwe bakora ibikorwa by’urukundo hagati yabo, ariko mu gihe cy’Igisibo na Adiventi bakegeranya inkunga ndetse bakagira ibyo bigomwa bagafasha abatishoboye bo hanze ya Seminari Nkuru ya Kabgayi, cyane cyane abarwariye mu bitaro bya Kabgayi, mu Igororero rya Muhanga no mu nkengero za Seminari. Hari kandi igikorwa cyo gutanga amaraso bajya bakora.

Ubukangurambaga nk’ubu bufasha gutegura abayobozi ba Caritas b’ejo hazaza (abari muri za Seminari) bafite indangagaciro z’ubumuntu, ubutabera n’umurava wo kwita ku batishoboye.

Twabibutsa ko ubu bukangurambaga buheruka kubera muri Seminari Nkuru ya Rutongo yitiriwe Mutagatifu Yozefu, ku itariki 22/04/2026.