Hi, How Can We Help You?

Monthly Archives: September 2024

September 12, 2024

Hagamijwe guteza imbere imibereho y’impunzi n’abashakisha ubuhunzi mu Rwanda bagera kuri 50, muri Nzeli 2024, Caritas Rwanda yatangije umushinga w’amezi 4 uzakorera mu nkambi y’impunzi ya Mahama, watewe inkunga n’ikigo cy’Abanyakanada MasterCard Foundation binyujijwe mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi HCR mu Rwanda.

Uyu mushinga uzafasha ingo z’Abanyasudani 46, rumwe rw’Abanyetiyopiya, rumwe rw’Abanyafuganisitani, rumwe rw’Abanyapakisitani, na rumwe rw’Abanyacadi.  Ibikorwa by’uyu mushinga bizakurikiza inkingi enye zikurikizwa muri gahunda yo gucutsa abafashwaga (Graduation approach) ari zo kuzamura ubushobozi, kurengera imibereho, iterambere mu bukungu no kuzahura imibereho.

Ku itariki 09/09/2024, abakozi 8 ba Caritas Rwanda bazakora muri uyu mushinga bakoze inama yo kubasobanurira uko umushinga uteye, kugira ngo bazabashe kuwushyira mu bikorwa bawumva neza. Ku munsi wakurikiye (10/09/2024), Caritas Rwanda yahuye n’abafatanyabikorwa bakorera mu nkambi, abahagarariye ibyiciro by’impunzi zizafashwa muri uyu mushinga n’ubuyobozi bw’inkambi ya Mahama.

Abakozi ba Caritas Rwanda bazakora kuri uyu mushinga bitabiriye inama ibasobanurira uko umushinga uzashyirwa mu bikorwa.

Muri iyi nama, ibiganiro byibanze ku gusobanura ibikorwa by’uyu mushinga no ku bizagenderwaho mu gutoranya abafatanyabikorwa.  Baba abafatanyabikorwa, abahagarariye impunzi ndetse n’ubuyobozi bw’inkambi ya Mahama bijeje ubufatanye mu ishyirwa mu bikorwa by’uyu mushinga, kugira ngo uzagirire akamaro abo ugenewe guteza imbere.

Abahagarariye ibyiciro by’impunzi zizaterwa inkunga bashimye uyu mushinga ariko bavuga ko umubare ari muto cyane ukurikije abakeneye ubufasha. Abakozi ba Caritas Rwanda babasubije ko muri uyu mushinga w’igerageza hateganijwe gufasha abafatanyabikorwa 50, mu ntangiriro ukaba waragombaga gufasha Abanyasudani bonyine kuko bafite umubare munini mu nkambi (basaga 800) ariko haza kuza igitekerezo cyo kuza gushyiramo n’abandi baturutse mu bindi bihugu, ariko kuko imiryango yabo ari micye, hashyirwamo umubare muto.

Abafatanyabikorwa bo mu nkambi, abahagarariye impunzi n’ubuyobozi bw’inkambi ya Mahama bijeje ubufatanye mu gushyira uyu mushinga mu bikorwa.

Kuva tariki 11 kugeza kuri 12 Nzeli 2024, abakozi ba Caritas Rwanda bafatanyije n’abahagarariye ibyiciro by’impunzi zizafashwa batoranije imiryango 50 izafashwa muri uyu mushinga, bakurikije ibyateganijwe kugenderwaho bazitoranya.

Nyuma yo gutoranywa, abafatanyabikorwa baturutse muri buri muryango bazahugurwa ku gukora amatsinda yo kubitsa no kugurizanya, ibijyanye no gucunga imari, gushinga no gucunga imishinga mito ibyara inyungu, ndetse no kwiga imishinga. Nyuma yaho bazashinga amatsinda yo kubitsa no kugurizanya, bahabwe Frw 800.000 buri wese kugira ngo batangire imishinga mito ibyara inyungu.

September 10, 2024

Muri gahunda Caritas Rwanda imaze iminsi ikora yo gusura Caritas za Diyosezi hagasuzumwa ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Inteko Rusange ya Caritas Rwanda ya 2023, ku itariki 9 Nzeli 2024, bamwe mu bakozi ba Caritas Rwanda bakoranye inama n’abayobozi b’amashami ya Caritas Gikongoro ku cyicaro cyayo, baganira ku ngingo zavuzwe hejuru, banasangira ibitekerezo ku bikorwa n’ingamba binyuranye.

Mu gutangira, abayobozi b’amashami yose ya Caritas Gikongoro bagaragaje ibikorwa binyuranye irimo gukora. Mu ishami ryo kwita ku batishoboye n’ubutabazi, hakorwa ubukangurambaga kuri Caritas, kurihira abanyeshuri batishoboye amafaranga y’ishuri no kubakurikirana, gufasha abarwayi bakennye kugera kwa muganga, kwita ku bafite ubumuga, gufasha imiryango ikennye kwiteza imbere, kwita ku bakuze batishoboye bahabwa ibiribwa, imyambaro no kubashakira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Muri Caritas Gikongoro kandi, hatangiye igikorwa cyo kubarura abagororwa baturuka mu maparuwasi, hagakusanywa inkunga bagasurwa n’abantu babiri bahagarariye abandi. Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Myr Celestin Hakizimana, yasabye ko iyi gahunda yakwira muri Diyosezi ya Gikongoro yose. Abagororwa bo mu igororero rya Nyamagabe kandi basomerwa Misa buri cyumweru, bagahabwa n’ibyo kurya kuri Noheli.

Bitewe n’uko ubushobozi bwo kugera ku bakeneye ubufasha ari buke, muri Caritas Gikongoro batangiye gahunda bise “Menya Mugenzi wawe”, aho abafashijwe na Caritas baganirizwa, ababyemeye bakagira uruhare mu gutanga umusanzu muto uhoraho wafasha mu kwita ku bandi bakeneye ubufasha.

Mu birebana n’ubuzima, Caritas Gikongoro icunga ibigo nderabuzima 11, aho abakennye cyane bafashwa kwivuza, hakaba n’abishyurirwa umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, gutanga inyunganiramirire, gukangurira no gutanga serivisi zo kuringaniza imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere (PFN), na serivisi z’ubusugire bw’ingo.

Abakozi ba Caritas Gikongoro na Caritas Rwanda mu nama nyunguranabitekerezo y’umunsi umwe bakoranye.

Mu ishami ry’amajyambere, hari imishinga inyuranye y’ubuhinzi, ariko yibanda ku guteza imbere abahinzi bahereye ku baciriritse. Hari kandi umushinga wo kongerera ubushobozi abahinzi no kunoza imirire ukorera muri Nyaruguru, gutanga imbuto z’indobanure n’amafumbire no guteza imbere ibiti bivangwa n’imyaka bahereye ku biboneka aho batuye.

Muri iri shami kandi hari umushinga wo gutanga amatungo ku batishoboye bakabona ifumbire, no gukora amaziko azigama ibicanwa hagashyirwaho na komite zishobora kuyageza kure.

Mu ishami ry’ubuyobozi n’icungamutungo, Caritas ifite gahunda yo gushaka imishinga iyongerera ubushobozi. Havuzwe kandi ku gutenganya amafaranga ajyanye no kumenyekanisha ibikorwa bya Caritas byanyuzwa mu bitangazamakuru bya Kiriziya Gatorika.

Kuri iyi ngingo, muri iyi nama abakozi ba Caritas Gikongoro bahawe amahugurwa magufi ku buryo bwo kwandika inkuru, ibi bikazabafasha kwandika inkuru zivuye mu bikorwa bya Caritas mu mashami yose, zikanyuzwa mu kanyamakuru ka Caritas Contact / Ihuriro rya Caritas no muri Kinyamateka.

Muri Caritas Gikongoro, kwizihiza umunsi wa Caritas n’umunsi mpuzamahanga w’abakene ntibyajyaga bikorwa muri paruwasi zose 19, ariko uyu mwaka bizakorwa kuko n’Inteko Rusange ya Caritas Gikongoro y’uyu mwaka yabifasheho umwanzuro.

Ubukangurambaga ku kwezi k’urukundo n’impuhwe

Hagamijwe kuzamura umusaruro w’ukwezi k’urukundo n’impuhwe, kugirango haboneke ubufasha bwo kugoboka abafite ubushobozi buke, abakozi ba Caritas Gikongoro bageze mu maparuwasi yose 19 bakora ubukangurambaga. Abagize komite za Caritas kandi bakora ubukangurambaga mu miryangoremezo urugo ku rundi, bahamagarira abantu kwitabira gutanga inkunga y’ukwezi k’urukundo n’impuhwe badatoranije amadini, kuko Caritas nayo ifasha bose nta kuvangura. Muri buri gitambo cya Misa ku cyumweru kandi ubu butumwa buratambuka nyuma y’aho baboneye ibaruwa ya Musenyeri Anaclet Mwumvaneza akaba na Perezida wa Caritas Rwanda.

Hari na gahunda yo gukora ubukangurambaga ku kwezi k’urukundo n’impuhwe mu mashuri ndetse agakangurirwa kuvugurura inzego za Caritas no kuzishyiraho aho zitarashyirwaho. Indi ngamba ni uko mu nama y’umuryango remezo hazajya hatoranywa abafite ibibazo kurusha abandi bagafashwa, ku buryo abandi bazabareberaho, mu gihe cy’ubukangurambaga bikoroha gutanga ubutumwa.

Ku musozo w’iyi nama, abakozi ba Caritas Gikongoro bashimiye inama nk’izi Caritas Rwanda irimo gukorera muri Caritas za Diyosezi, kuko ibitekerezo bivamo bizazifasha kunoza imikorere n’imikoranire.

Abakozi ba Caritas Gikongoro na Caritas Rwanda mu ubwo basuraga abana bakorerwa igororangingo muri Centre Saint François d’Assise Kitabi.

Nyuma y’inama, abakozi ba Caritas Rwanda na Caritas Gikongoro basuye ikigo kita ku bana bafite ubumuga kitwa Centre Saint François d’Assise Kitabi, kiyobowe n’ababikira b’abapenitente ba Mutagatifu Fransisiko wa Asizi.

September 9, 2024

Muri gahunda yo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Inteko Rusange ya Caritas Rwanda ya 2023 no kungurana ibitekerezo, bamwe mu bakozi ba Caritas Rwanda bakoranye inama n’abakozi ba Caritas Cyangugu bakuriye amashami (Départements) uku itariki 5 Nzeli 2024, ku biro bya Caritas Cyangugu.

Mu birebana n’ubukangurambaga bw’ukwezi k’urukundo n’impuhwe, Caritas Cyangugu yakoranye inama n’abapadiri Aumôniers, hagamijwe kubashishikariza gukora ubukangurambaga kuri uku kwezi k’urukundo n’impuhwe. Batanze kandi ubutumwa bwanditse k’ukwezi k’urukundo n’impuhwe buhamagarira buri wese kwitabira gutanga inkunga. Ubwo butumwa buherekejwe n’ibaruwa isaba ubufasha bwatanzwe hirya hirya no hino aho abantu bakorera, mu bigo by’imari, mu nzu z’ubucuruzi n’ahandi.

Muri iyi nama, abakozi ba Caritas Cyangugu baboneyeho kugaragaza ibikorwa Caritas Cyangugu ikora, birimo: kwishyurira abana amafaranga y’ishuri, kwita ku bafite ubumuga, kubakira abatishoboye, imishinga yo kubakira ubushobozi abatishoboye, imishinga y’urubyiruko no gukurikirana ingo mbonezamikurire.

Muri ibi bikorwa byose Caritas Cyangugu ikangurira abagenerwabikorwa nabo gufasha abandi, urubyiruko by’umwihariko rukaba rwitabira gukora ibikorwa by’urukundo ndetse n’ubukorerabushake. Urugero batanze ni ihuriro ry’urubyiruko riba buri mwaka, aho urubyiruko rwitabiriye rwigomwa ku mafaranga y’urugendo rwahawe rukagura amabati, rugatanga n’umusanzu mu kubakira amazu abatishoboye. Hari kandi n’ibikorwa byo gusura abarwayi bikorwa n’urubyiruko.

Iyi nama yanabaye umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo ku bikorwa bya Caritas Cyangugu.

Mu rwego rwo kugaragaza ibikorwa bya Caritas, ushinzwe gukusanya amakuru no kuyatangaza muri Caritas Rwanda, nk’uko yabikoze no mu zindi Caritas za Diyosezi, yahuguye abakozi ba Caritas Cyangugu ku buryo bwiza bwo gukora inkuru yanditse. Ibi bizafasha aba bakozi bo mu mashami yose gukora inkuru zizakoreshwa muri Caritas Contact / Ihuriro rya Caritas.

Buri mwaka, Caritas Cyangugu itegura icyumweru cya Caritas, ku munsi wacyo wa nyuma hakabaho kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umukene n’umunsi wa Caritas, abakorerabushake ba Caritas bagashimirwa, hakabaho Misa, gusangira n’abakene no kuremera abakene batoranijwe. Muri iki cyumweru kandi habaho no kuzuza komite za Caritas no gukangurira urubyiruko kwitabira ibikorwa byo kwita ku batishoboye.

Nyuma y’inama, aba bakozi basuye ikigo kita ku bana bafite ubumuga kitwa Centre Saint François d’Assise de Rusizi, kiyobowe n’ababikira b’abapenitente ba Mutagatifu Fransisiko wa Asizi.

Centre de Centre Saint François d’Assise de Rusizi ikora igororangingo ku bana bavukanye ubumuga, kugira ngo babashe kwikorera iby’ibanze mu buzima.
September 7, 2024

Ihuriro ry’Urubyiruko Gatolika (Forum des Jeunes) ribaye ku nshuro ya 21 ryabereye muri Diyosezi ya Ruhengeri kuva ku ya 21 kugeza ku ya 25 Kanama 2024, rihuza urubyiruko rusaga 5.000 ruturutse mu Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Insanganyamatsiko y’ihuriro ry’uyu mwaka yagiraga iti: “Kwishimira mu Kwemera”. Uyu mwaka, iri huriro ryabaye akarusho kuko ryahuriranye no kwizihiza yubile y’impurirane, irimo Yubile y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa bene muntu na Yubile y’imyaka 125 Inkuru nziza imaze igeze mu Rwanda.

Ihuriro ry’Urubyiruko Gatolika 2024 ryabaye urubuga rwo gukuza ukwemera, uburere bw’inyigisho ku mahame y’ukwemera kwa Kiliziya Gatolika, no kongerera ubushobozi urubyiruko. Ubwo iri huriro ryabaga, buri munsi habayeho igitambo cya Misa, habaho umwanya wo gusenga, no gusangira ibitekerezo, byose bigamije kwegereza Yezu Kristu urubyiruko rwitabiriye.

Kwigisha hagamijwe ubuzima bufite intego no gusabana n’abandi

Inyigisho ku mahame y’ukwemera kwa Kiliziya Gatolika n’inyigisho mbonezamubano ni byo iri huriro ryibanzeho. Binyuze mu mahugurwa n’ibiganiro nyunguranabitekerezo, urubyiruko rwahawe ubumenyi bukenewe kugira ngo rubashe kugendana n’igihe mu buryo bwiza. Izi nyigisho zashimangiye akamaro ko kugira indangagaciro Gatolika, hagamijwe kurera igisekuru kidashinze imizi mu kwemera gusa, ahubwo gifite n’inshingano zo gusigasira imyitwarire n’umuco byiza.

Usibye inyigisho z’ukwemera n’inyigisho mbonezamubano, ihuriro ryabaye umwanya wo gusabana no guhuza ibikorwa. Urubyiruko rwo muri Diyosezi zitandukanye rwagize amahirwe yo gusabana, kungurana ibitekerezo, no kubaka umubano. Ubu busabane bwatumye habaho ubumwe no kwisanga mu muryango wa Kiliziya, bishimangira igitekerezo cy’uko Kiliziya ari umuryango ushyigikira ukanita ku bana bayo.

Kongerera imbaraga urubyiruko binyuze mu bikorwa byo kwiteza imbere

Padiri Oscar Kagimbura, umunyamabanga mukuru wa Caritas Rwanda, ubwo yasuraga abitabiriye imurikagurisha ry’abafatanyabikorwa ba Y4Y na GKN. IFOTO ya: Olivier Ndamukunda / Caritas Rwanda.

Binyuze muri Gahunda yayo y’Urubyiruko, Caritas Rwanda yateguye imurikabikorwa rito aho abitabiriye imishinga ya Gera ku Ntego na Youth For Youth berekanye imishinga mito bakora ibyara inyungu. Iyi mishinga yagaragaje uburyo urubyiruko rushobora gukoresha amahirwe ahari rukagira imibereho myiza. Uretse gukangura ibitekerezo by’urubyiruko rwitabiriye, iri murikabikorwa ryatanze amakuru ku gutangiza no gucunga imishinga mito ibyara inyungu, mu rwego rwo gukangurira urubyiruko gutera intambwe mu kwigira.

Abashumba ba Diyosezi za Ruhengeri na Gikongoro ubwo basuraga imurikagurisha rito ryabitabiriye n’abafatanyabikorwa ba Y4Y na GKN. IFOTO ya: Olivier Ndamukunda / Caritas Rwanda.

Ihuriro ry’ejo hazaza

Ihuriro ry’Urubyiruko Gatolika rya 21 ryabaye uruhurirane rwo kwiga, kwidagadura no gukangura ibitekerezo, rikaba ryaragaragayemo n’ibindi bikorwa birimo kungurana ibitekerezo ku bijyanye n’umuco, imikino ngororamubiri, ibiganiro nyunguranabitekerezo n’ibindi.

Mu muhango wo gusoza iri huriro, witabiriwe n’Abepiskopi Gatolika, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, n’abandi banyacyubahiro; Myr Papias Musengamana Umushumba wa Diyosezi ya Byumba akaba na  Perezida wa CEPJ, bashimiye CRS Rwanda na Caritas Rwanda ku ruhare bagize mu gutegura iri huriro ry’urubyiruko ndetse n’inkunga bakomeje gutera muri Gahunda y’urubyiruko. Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, wari umushyitsi mukuru mu ijambo rye yashimye CRS Rwanda na Caritas Rwanda nk’abafatanyabikorwa b’ingenzi mu bikorwa byo kongerera ubushobozi urubyiruko.

Ihuriro ry’Urubyiruko Gatolika rya 21 ntiryari ibirori gusa; ahubwo ryabaye umusemburo w’impinduka ku bantu bose baryitabiriye. Binyuze mu gukuza iterambere mu kwemera n’ubushobozi bufatika, ihuriro ryashyizeho urufatiro rukomeye rw’ejo hazaza h’urubyiruko Gatolika mu Rwanda.

 

NDAMUKUNDA Olivier

Umuhuzabikorwa wa Gahunda y’Urubyiruko

Caritas Rwanda