Hi, How Can We Help You?

Monthly Archives: February 2024

February 26, 2024

Nyuma yo kubona ibyiza abana babo bungutse haba mu bwenge no mu myitwarire, ababyeyi bafite abana barererwa mu ngo mbonezamikurire zifashwa na gahunda ya Gikuriro Kuri Bose (GKB) bavuga ko n’ubwo inkunga iha izi ngo yahagarara, izi ngo zakomeza gukora. Ibi babivuze ubwo basurwaga n’abashyitsi baturutse muri CRS na Caritas Rwanda kuva tariki 20 kugeza kuri 22 Gashyantare 2024, mu turere GKB ikoreramo ari two Burera, Nyabihu na Rulindo.

Gahunda ya Gikuriro Kuri Bose igamije ukuzamura ubuzima, imikorere, imirire, n’imibereho myiza y’abagore bari mu myaka yo kubyara ndetse n’abana bari munsi y’imyaka itanu, hibandwa ku iminsi 1.000 ya mbere, kongera imbaraga mu kudaheza abana n’abakuze babana n’ubumuga, no guteza imbere ibyiza byo kurera neza ndetse n’imikurire y’abana.

Mu bijyanye no kurera, GKB ifasha ingo mbonezamikurire 55 zo mu turere twa Burera (22), Nyabihu (10) na Rulindo (23). Mu gutangira GKB ibubakira inyubako, ikabaha ibikinisho by’abana, ibikoresho byo mu ishuri no mu gikoni, igahugura abarezi ndetse igatanga ifu y’igikoma yunganira iy’ababyeyi n’imirama yo gukora uturima tw’ibikoni. Hari kandi kubumbira ababyeyi mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya, ndetse no kubahugurira gukora ubukorikori, bagahabwa inkunga ya Frw 30.000 yo kugura ibikoresho ngo batangire gukora bagurisha. GKB bose kandi ikomeza gusura no gutanga ubujyanama kuri izi ngo mbonezamikurire.

Abashyitsi basuye ingo mbonezamikurire zifashwa na Gikuriro Kuri Bose ni abashinzwe gukusanya amakuru no kuyatangaza muri Catholic Relief Service – CRS (ku rwego rw’igihugu no ku rwego rw’Akarere) n’uwa Caritas Rwanda. Babasuye mu rwego rwo kureba ibyagezweho na Gikuriro kuri Bose kugira ngo ibyiza yagezeho bisangizwe abandi babe babyigiraho. Ingo mbonezamikurire zasuwe ni urwo mu mudugudu wa Gatovu (Burera), urwo mu wa Pfundo (Nyabihu) na Gaseke (muri Rulindo).

Nk’uko aba babyeyi babisobanura, mbere y’uko GKB itangiza izi ngo mbonezamikurire, abana batarageza imyaka 7 basigaraga mu ngo bagiye guhinga cyangwa gushaka ibitunga umuryango, bagasigara bazerera, ababyeyi bataha bagasanga rimwe na rimwe abana bakomeretse kubera kwitura hasi. Bongeraho ko abana bashoboraga kwandura indwara mu buryo bworoshye kuko nta muntu mukuru wabaga uri hafi ngo abiteho.

Ababyeyi bagira umunsi wo gufasha abarezi mu ngo mbonezamikurire.

Uwitonze Betty ni umwe mu babyeyi barerera ku rugo mbonezamikurire rwo mu mudugudu wa Gatovu, Akagali ka Bugari, umurenge wa Rwerere ho mu Karere ka Burera. Avuga ko nyuma yo gutangira kurererwa muri uru rugo, umwana we w’imyaka 3 n’igice yajijutse ku buryo butangaje.  Yagize ati: “Inyajwi n’ingombajwi zose arazizi, arabara ati one, two, three, four (rimwe, kabiri, gatatu, kane mu Cyongereza) kugeza ku icumi ukabona birashimishije. Bityo mbona ejo he ari heza, kuko najya mu mashuri abanza atazatakara”.

Nyuma yo kubona ibi byiza byinshi, aba babyeyi bavuga ko n’ubwo inkunga bahabwa na Gikuriro Kuri Bose yahagarara izi ngo zakomeza gukora neza kuko bamaze kubaka imikorere itajegajega. Bashyizeho uburyo basimburana mu gufasha abarezi gutegura ibyo abana bafungura, bamenyereye gukusanya ifu itekwamo igikoma cy’abana ntawe ubibabwirije, kandi bahamya ko amatsinda abafasha kubona amafaranga yo kwifashisha mu gihe akenewe ku rugo mbonezamikurire cyangwa kugurira imiryango yabo ibikenewe mu gutegura indyo yuzuye. Muri aya matsinda bahakorera ibikorwa by’ubukorikori binyuranye bakabigurisha, bakabona amafaranga yo kugura ibikomoka ku matungo bagaburira abana babo.

Ababyeyi bahuriye mu itsinda ryo kubitsa no kugurizanya

Gikuriro Kuri Bose ni gahunda y’imyaka 5 iterwa inkunga na USAID (2021-2026) ikaba ishyirwa mu bikorwa na Caritas Rwanda ku bufatanye na CRS Rwanda (nk’umuhuzabikorwa w’ishyirwa mu bikorwa ryayo). Iri mu turere 10 ari two Nyarugenge, Kicukiro, Rwamagana, Kayonza, Ngoma, Nyamasheke, Nyanza, Nyabihu, Burera na Rulindo. Caritas Rwanda ishyira mu bikorwa iyi gahunda mu turere 3: Rulindo, Burera na Nyabihu. Abandi bashyira mu bikorwa uyu mushinga mu turere dusigaye ni: AEE (Rwamagana, Kicukiro na Nyarugenge); YWCA (Ngoma na Kayonza) na DUHAMIC ADRI (Nyamasheke na Nyanza).

February 26, 2024
February 26, 2024

Kuva ku ya 12 kugeza kuri 23 Gashyantare 2024, muri Centre Saint Paul de Kigali, Caritas Rwanda ibinyujije muri Gahunda yayo ya Igire-Gimbuka, ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa 3 ba Igire iterwa inkunga na PEPFAR binyuze muri USAID Rwanda, yahuguye abakangurambaga 24 ba Gahunda Umuryango ni ingenzi! (FMP). Abakandida 9 kuri 24 ni bo babonye impamyabumenyi za burundu.

Nyuma y’iminsi 6 batangiye amahugurwa kuri FMP, abakandida 16 gusa ni bo batsinze ibizamini bagiye bahabwa buri munsi, bakaba ari bo bakomeje mu cyiciro cy’iminsi 5 cyakurikiyeho cyo gukora imyitozo ku kwigisha gahunda Umuryango ni ingenzi! 9 gusa muri bo nibo babashije gutsinda muri iki cyiciro babona impamyabumenyi za burundu. Abandi batatu bahawe impamyabumenyi z’agateganyo bikaba biteganijwe ko bazakira iza burundu nibamara kuzuza ibyo basabwe gukora.

Aya mahugurwa yakozwe hagamijwe kongera umubare w’abakangurambaga ba FMP mu turere twose dukorerwamo gahunda za OVC – DREAMS (Abana b’imfubyi n’abandi bugarijwe n’ibibazo – abangavu n’abakobwa/abagore bato). Abandi bafatanyabikorwa bafatanije na Caritas Rwanda gutegura aya mahugurwa ni FXB, YWCA na DUHAMIC ADRI.

Amahugurwa y’Umuryango ni Ingenzi.

Nyuma y’amahugurwa, abakangurambaga ba FMP bazatanga amasomo ya FMP yongerera ubushobozi ababyeyi / abarezi ba b’imfubyi n’abana bugarijwe n’ibibazo/Abangavu, abakobwa n’abagore bato ku buryo bwiza bwo kurera, ibiganiro ku buzima bw’imyororokere hagati ababyeyi baganiriza abana,  ibi bikaba bigira uruhare mu gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV) mu rubyiruko (abakobwa n’abahungu) n’abagore bakiri bato bo bakurikiranwa b’abafatanyabikorwa batandukanye bashyira mu bikorwa gahunda ya IGIRE.

Nk’abakangurambaga bazatoza abandi, abahuguwe kuri gahunda ya FMP bahawe ubumenyi bwimbitse burebana n’ukuntu gahunda y’Umuryango ni ingenzi ikora, hagamijwe kubategura gutanga amahugurwa y’abandi batoza ba FMP. Aya mahugurwa agizwe n’uruhererekane rw’amasomo arenana n’inyigisho zikoreshwa muri FMP, imfashanyigisho za FMP, inshingano z’abatoza n’ibyo bazakora, umwitozo wo gukora muri abatoza babiri, uburyo bwo kwigisha abakuze, n’ubumenyi ku gukusanya no gusangiza abandi amakuru.

Uretse ibi bivuzwe hejuru, abahuguwe bize ibirebana n’ubuzima bw’imyororokere nk’uko bikoreshwa mu burere bwiza hagati y’ababyeyi n’umwana, ibiganiro byimbitse no gusobanukirwa ibijyanye no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

February 14, 2024

Kugira ngo imibereho y’abagenerwabikorwa b’imishinga na gahunda zayo izamuke mu birebana n’ubukungu, Caritas Rwanda yibanda ku kubateza imbere binyuze mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya. Abagize aya matsinda bahabwa ubumenyi bukenewe mu guhitamo, gutegura, no gucunga imishinga ibyara inyungu. Muri ibi bikorwa ndetse n’ibindi ikora, Caritas ikorana n’abagenerwabikorwa runaka, imyirondoro n’umubare byabo bikabikwa neza. Uretse ibi, hari ababona inyungu ku musaruro w’ibi bikorwa n’ubwo baba batabazwe mu bagenerwabikorwa. Bamwe muri bo, baturuka muri gahunda z’urubyiruko za Youth for Youth (Y4Y) na Gera Ku Ntego (GKN), babitangamo ubuhamya.

Ibyiza byo kwitabira amatsinda yo kuzigama no kugurizanya birivugira, nk’uko byemezwa na Nyiramahoro Josephine. Uyu ni umunyamuryango w’itsinda ryo kuzigama no kugurizanya ryitwa Twitezimbere Rubyiruko ryo mu karere ka Rusizi, umurenge wa Muganza, akagari ka Gakoni, mu mudugudu wa Muhuta. Mu 2022, yatangiye ubucuruzi bw’ifu y’imyumbati atangije igishoro cya Frw 50.000 yari yagujije muri iri tsinda. Binyuze muri ubu bucuruzi, yafashaje umugabo we ukora akazi ko guhinga, mu kwita ku byo abana babo batanu bakenera. Yishimira ibyo yagezeho, cyane cyane kuba abana babo babiri bararangije amashuri yisumbuye.  Kuri ubu yamaze kwishyura umwenda wose wa yarafashe ajya gutangira ubucuruzi bwe, kandi afite igishoro cya Frw 80.000. Yagize ati: “Ukurikije ko dukoresha amafaranga menshi mu byo dukenera mu buzima bwa buri munsi, ibyo nagezeho ni byinshi”.

Abagize rimwe mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya bari kumwe n’abakozi ba Caritas Rwanda bo mu Isahimi rishinzwe Amajyambere.

Abajijwe ibyiza byo kugira umubyeyi uri mu itsinda ryo kuzigama no kugurizanya, Tuyizere Lydie, ufite imyaka 22, yavuze ko umuryango we wateye imbere mu buryo bugaragara. Kuva umubyeyi we Nyirangiramahoro Joséphine yakwinjira mu itsinda ryo kuzigama no kugurizanya, ntibakicwa ntibakiburara nk’uko byari bimeze mbere. Byongeye kandi, kuba muri iri tsinda byinjije mu muryango wabo umuco wo gukora cyane no kuzigama, bidaturutse ku kugira ibisaga, ahubwo biturutse ku kwigombwa. Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye, Lydie yatangiye gukorana na nyina mu bucuruzi bwe bw’ifu yimyumbati, ibi bikaba bimufasha kwinjiza amafaranga make no kuzigama Frw 6.000 mu kwezi mu itsinda rye ryo kuzigama no kugurizanya Dukorerehamwe. Ati: “Ibi nabyigiye kuri mama”.

Uwizeyimana Olivier ni umunyamuryango w’itsinda Duterimbererubyiruko ryo mu karere ka Rusizi, umurenge wa Kamembe, akagari ka Cyangugu, umudugudu wa Karangiro. Ku myaka 25, Olivier ukomoka mu muryango w’abana 11, yafashe icyemezo cyo korohereza umutwaro umuryango we. Uretse kurihira amafaranga y’ishuri barumuna be (batanu muri bo barakiga), yishyurira n’abo mu muryango we amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, kuko umuryango we utunzwe no guca inshuro.

Mbere yo kwinjira mu itsinda ryo kuzigama no kugurizanya, Olivier yari yarazigamye Frw 500.000 mu kazi yakoreraga umuntu ucuruza. Muri Nzeri 2021, yinjiye mu itsinda rya Duterimbererubyiruko, aho yagujije Frw 300.000 ayongera ku yo yari yarazigamye kugira ngo ashinge iduka rifite agaciro ka Frw 800.000. Yagujije kandi Frw 119.000 kugira ngo yongere ibicuruzwa biboneka mu iduka rye. Yishyuye neza inguzanyo, none ubu iduka rye rifite agaciro ka Frw 3.000.000. Mu gihe kiri imbere, Olivier arateganya kuzubaka inzu ifite agaciro ka Frw 10.000.000.

Olivier mu iduka rye.

Izi nkuru z’ibyiza Oliver, Joséphine na Lydie bagezeho zerekana uburyo amatsinda yo kuzigama no kugurizanya yagura icyerekezo cy’abanyamuryango bayo kandi akabafasha kwiteza imbere. Kimwe mu biranga iterambere ni amahitamo anyuranye ku bantu. Nta gushidikanya ko amatsinda yo kuzigama no kugurizanya afite ubushobozi bwo gutanga aya mahitamo ku banyamuryango babo, inzira y’iterambere ryabo n’imiryango yabo. Nk’uko intego ya Caritas Rwanda ari ugufasha abantu bababaye no kubateza imbere iterambere, ntakindi cyaba cyiza nko gufasha abagenerwabikorwa b’imishinga na gahunda zayo kwigira binyuze mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya.

Uwiragiye Emmanuel

Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Amajyambere / Caritas Rwanda

February 6, 2024

Kuva ku tariki 29 kugeza kuri 30 Mutarama 2024, abafatanyabikorwa batandukanye bashyira mu bikorwa Gahunda ya Igire, abaturutse mu nzego za Leta bireba, hamwe n’itsinda ryaturutse muri USAID Rwanda bitabiriye igikorwa cyo gusura ibikorwa bya Gahunda ya Igire-Gimbuka cyateguwe na Caritas Rwanda, hagamijwe kwigira ku bikorwa ikora byo kwita ku bana b’imfubyi n’abandi bugarijwe n’ibibazo (Orphans and Vulnable Children bazwi ku izina rya OVC) mu karere ka Nyamasheke.

Muri iyi gahunda abitabiriye bagombaga kwigira mikoranire n’inzego zisanzweho nk’abakorerabushake basanzwe muri sosiyete, inzego z’ubuzima n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, mu gutanga serivisi zuzuye kuri OVC.

Ku gicamunsi cyo ku wa 29 Mutarama, iki gikorwa cyatangijwe no kumurika ibyagezweho na Gahunda ya Igire-Gimbuka mu mwaka ushize mu Karere ka Nyamasheke. Abari bitabiriye iki gikorwa bashimiye Caritas Rwanda kuba yarakanguriye abagenerwabikorwa 99% gufata imiti igabanya ubukana ubuzima bwabo bukaba bumeze neza (bose ni 2003 muri Nyamasheke). Aha ariko babajije icyaba gitera abasiagaye 1% kudafata imiti neza.

Abakozi ba Caritas Rwanda bashinzwe Gahunda ya Igire-Gimbuka basubije ko hari impamvu nyinshi zibitera, ariko ko muri rusange biterwa n’urubyiruko ruba rutarakira ikibazo, rukiheba, ntirufate imiti neza. Itsinda rya USAID ryasabye Igire-Gimbuka gukora ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo hamenyekane impamvu zihariye zitera iki kibazo, kugira ngo abagenerwabikorwa bigaragaraho bitabweho mu buryo bw’umwihariko, ubuzima bwabo burusheho kuba bwiza.

Abari muri iki kiganiro kandi bashimye gahunda yitwa Umuryango ni ingenzi (Families Matter! Program) yo gukumira ubwandu bushya mu babyeyi n’abarezi b’ibanze b’abana b’imfubyi n’abandi bugarijwe n’ibibazo, bavuga ko yaba nziza no kuri sosiyete yose muri rusange. Aha babajije niba yubatse ku buryo yaguma gukorwa na nyuma y’isozwa rya Gahunda ya Igire-Gimbuka. Basubijwe ko mu kuyishyira mu bikorwa Igire-Gimbuka ikorana n’inzego zisanzweho nk’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, Inshuti z’Umuryango, n’Umugoroba w’Umuryango. Ibi bikaba bigaragaza ko gahunda y’Umuryango izakomeza n’igihe Gahunda ya Igire-Gimbuka izaba yasojwe.

Ikindi kibazo cyabajijwe kijyanye n’uburyo bukoreshwa mu kumenya niba imyumvire y’abana bakurikirana “Gahunda ya Mugabo Ukwiye” (Change Boys Into Men, CBIM mu mpine) yo gutoza abana b’abahungu kuzavamo abagabo bazira ihohotera ihinduka.  Mu gusubiza, abakozi ba Igire-Gimbuka bavuze ko hari ibibazo abana babanza gusubiza mbere yo kwigishwa kugira ngo bamenye imyumvire yabo ku bijyanye n’ihohoterwa, na nyuma yo gukurikirana inyigisho bakabazwa ibindi bibazo kugira ngo harebwe koko niba barahindutse. Hari kandi kuba abana bitabira gutanga ubutumwa bwo kurwanya ihohoterwa muri bagenzi babo, ndetse no guhinduka ntibahohotere bagenzi babo nk’uko babagaho mbere.

Ku ya 30 Mutarama, abantu batandukanye bitabiriye iki gikorwa basuye amatsinda ya Gahunda ya Mugabo Ukwiye yo mu bigo by’amashuri bya GS Nyanza (mu murenge wa Bushekeri) na GS Saint Nicholas (mu murenge wa Kagano), banagirana ibiganiro n’Imboni z’umuryango ndetse n’abakozi b’inzego zishinzwe ubuzima ku Bitaro bya Kibogora n’Ikigo Nderabuzima cya Gisakura. Bahuye kandi n’abana bafashijwe kwiga imyuga na Gahunda ya Igire-Gimbuka babona akazi harimo ukora mu ruganda rw’icyayi rwa Gisakura, ukora muri Atelier Hope yo mu gakiriro ka Nyamasheke ndetse n’abandi badoda ku giti cyabo.

Lambert Dushimimana, Guverineri w’intara y’Iburengerazuba aganira n’abana bari mu itsinda rya Mugabo Ukwiye kuri GS Saint Nicholas (mu murenge wa Kagano).

Nyuma yo kuganira n’Imboni z’umuryango, abahuza n’abakozi b’inzego zishinzwe ubuzima ku Bitaro bya Kibogora, Bwana Lambert Dushimimana, Guverineri w’intara y’Iburengerazuba, yasabye ko abagenerwabikorwa ba Igire-Gimbuka ndetse n’abashinzwe kubakurikirana babyaza umusaruro amahirwe bafite, kuko uwatanze inkunga aba yifuza kubona bateye intambwe. Naho abana bari mu matsinda ya Mugabo Ukwiye, abashishikariza gukwirakwiza ubutumwa bukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Gahunda ya Igire iterwa inkunga na gahunda ya Perezida wa Amerika PEPFAR binyujijwe muri USAID, ikaba ishyirwa mu bikorwa n’abafatanyabikorwa 5 mu gihugu ari bo: Caritas Rwanda, AEE, YWCA, Duhamic ADRI na FXB. Ku wa 31 Mutarama, abafatanyabikorwa bane babanza bitabiriye igikorwa nk’iki, cyateguwe na FXB mu Karere ka Nyanza, ku bijyanye n’ibikorwa ikora muri gahunda yayo ya Igire-Turengere Abana byo kongerera ubushobozi abangavu n’urubyiruko rw’abakobwa ndetse no kugabanya ibyago byo kwandura virusi itera Sida muri aba bagenerwabikorwa (DREAMS).