Hi, How Can We Help You?

Blog

February 14, 2024

Uruhare rw’amatsinda yo kuzigama no kugurizanya mu kuzahura imibereho y’abaturage bakennye

Kugira ngo imibereho y’abagenerwabikorwa b’imishinga na gahunda zayo izamuke mu birebana n’ubukungu, Caritas Rwanda yibanda ku kubateza imbere binyuze mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya. Abagize aya matsinda bahabwa ubumenyi bukenewe mu guhitamo, gutegura, no gucunga imishinga ibyara inyungu. Muri ibi bikorwa ndetse n’ibindi ikora, Caritas ikorana n’abagenerwabikorwa runaka, imyirondoro n’umubare byabo bikabikwa neza. Uretse ibi, hari ababona inyungu ku musaruro w’ibi bikorwa n’ubwo baba batabazwe mu bagenerwabikorwa. Bamwe muri bo, baturuka muri gahunda z’urubyiruko za Youth for Youth (Y4Y) na Gera Ku Ntego (GKN), babitangamo ubuhamya.

Ibyiza byo kwitabira amatsinda yo kuzigama no kugurizanya birivugira, nk’uko byemezwa na Nyiramahoro Josephine. Uyu ni umunyamuryango w’itsinda ryo kuzigama no kugurizanya ryitwa Twitezimbere Rubyiruko ryo mu karere ka Rusizi, umurenge wa Muganza, akagari ka Gakoni, mu mudugudu wa Muhuta. Mu 2022, yatangiye ubucuruzi bw’ifu y’imyumbati atangije igishoro cya Frw 50.000 yari yagujije muri iri tsinda. Binyuze muri ubu bucuruzi, yafashaje umugabo we ukora akazi ko guhinga, mu kwita ku byo abana babo batanu bakenera. Yishimira ibyo yagezeho, cyane cyane kuba abana babo babiri bararangije amashuri yisumbuye.  Kuri ubu yamaze kwishyura umwenda wose wa yarafashe ajya gutangira ubucuruzi bwe, kandi afite igishoro cya Frw 80.000. Yagize ati: “Ukurikije ko dukoresha amafaranga menshi mu byo dukenera mu buzima bwa buri munsi, ibyo nagezeho ni byinshi”.

Abagize rimwe mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya bari kumwe n’abakozi ba Caritas Rwanda bo mu Isahimi rishinzwe Amajyambere.

Abajijwe ibyiza byo kugira umubyeyi uri mu itsinda ryo kuzigama no kugurizanya, Tuyizere Lydie, ufite imyaka 22, yavuze ko umuryango we wateye imbere mu buryo bugaragara. Kuva umubyeyi we Nyirangiramahoro Joséphine yakwinjira mu itsinda ryo kuzigama no kugurizanya, ntibakicwa ntibakiburara nk’uko byari bimeze mbere. Byongeye kandi, kuba muri iri tsinda byinjije mu muryango wabo umuco wo gukora cyane no kuzigama, bidaturutse ku kugira ibisaga, ahubwo biturutse ku kwigombwa. Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye, Lydie yatangiye gukorana na nyina mu bucuruzi bwe bw’ifu yimyumbati, ibi bikaba bimufasha kwinjiza amafaranga make no kuzigama Frw 6.000 mu kwezi mu itsinda rye ryo kuzigama no kugurizanya Dukorerehamwe. Ati: “Ibi nabyigiye kuri mama”.

Uwizeyimana Olivier ni umunyamuryango w’itsinda Duterimbererubyiruko ryo mu karere ka Rusizi, umurenge wa Kamembe, akagari ka Cyangugu, umudugudu wa Karangiro. Ku myaka 25, Olivier ukomoka mu muryango w’abana 11, yafashe icyemezo cyo korohereza umutwaro umuryango we. Uretse kurihira amafaranga y’ishuri barumuna be (batanu muri bo barakiga), yishyurira n’abo mu muryango we amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, kuko umuryango we utunzwe no guca inshuro.

Mbere yo kwinjira mu itsinda ryo kuzigama no kugurizanya, Olivier yari yarazigamye Frw 500.000 mu kazi yakoreraga umuntu ucuruza. Muri Nzeri 2021, yinjiye mu itsinda rya Duterimbererubyiruko, aho yagujije Frw 300.000 ayongera ku yo yari yarazigamye kugira ngo ashinge iduka rifite agaciro ka Frw 800.000. Yagujije kandi Frw 119.000 kugira ngo yongere ibicuruzwa biboneka mu iduka rye. Yishyuye neza inguzanyo, none ubu iduka rye rifite agaciro ka Frw 3.000.000. Mu gihe kiri imbere, Olivier arateganya kuzubaka inzu ifite agaciro ka Frw 10.000.000.

Olivier mu iduka rye.

Izi nkuru z’ibyiza Oliver, Joséphine na Lydie bagezeho zerekana uburyo amatsinda yo kuzigama no kugurizanya yagura icyerekezo cy’abanyamuryango bayo kandi akabafasha kwiteza imbere. Kimwe mu biranga iterambere ni amahitamo anyuranye ku bantu. Nta gushidikanya ko amatsinda yo kuzigama no kugurizanya afite ubushobozi bwo gutanga aya mahitamo ku banyamuryango babo, inzira y’iterambere ryabo n’imiryango yabo. Nk’uko intego ya Caritas Rwanda ari ugufasha abantu bababaye no kubateza imbere iterambere, ntakindi cyaba cyiza nko gufasha abagenerwabikorwa b’imishinga na gahunda zayo kwigira binyuze mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya.

Uwiragiye Emmanuel

Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Amajyambere / Caritas Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.