Hi, How Can We Help You?

Blog

February 6, 2024

Nyamasheke: Abafatanyabikorwa n’inzego zinyuranye bitabiriye igikorwa cyo kwigira kuri serivisi zitangwa na Igire-Gimbuka

Kuva ku tariki 29 kugeza kuri 30 Mutarama 2024, abafatanyabikorwa batandukanye bashyira mu bikorwa Gahunda ya Igire, abaturutse mu nzego za Leta bireba, hamwe n’itsinda ryaturutse muri USAID Rwanda bitabiriye igikorwa cyo gusura ibikorwa bya Gahunda ya Igire-Gimbuka cyateguwe na Caritas Rwanda, hagamijwe kwigira ku bikorwa ikora byo kwita ku bana b’imfubyi n’abandi bugarijwe n’ibibazo (Orphans and Vulnable Children bazwi ku izina rya OVC) mu karere ka Nyamasheke.

Muri iyi gahunda abitabiriye bagombaga kwigira mikoranire n’inzego zisanzweho nk’abakorerabushake basanzwe muri sosiyete, inzego z’ubuzima n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, mu gutanga serivisi zuzuye kuri OVC.

Ku gicamunsi cyo ku wa 29 Mutarama, iki gikorwa cyatangijwe no kumurika ibyagezweho na Gahunda ya Igire-Gimbuka mu mwaka ushize mu Karere ka Nyamasheke. Abari bitabiriye iki gikorwa bashimiye Caritas Rwanda kuba yarakanguriye abagenerwabikorwa 99% gufata imiti igabanya ubukana ubuzima bwabo bukaba bumeze neza (bose ni 2003 muri Nyamasheke). Aha ariko babajije icyaba gitera abasiagaye 1% kudafata imiti neza.

Abakozi ba Caritas Rwanda bashinzwe Gahunda ya Igire-Gimbuka basubije ko hari impamvu nyinshi zibitera, ariko ko muri rusange biterwa n’urubyiruko ruba rutarakira ikibazo, rukiheba, ntirufate imiti neza. Itsinda rya USAID ryasabye Igire-Gimbuka gukora ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo hamenyekane impamvu zihariye zitera iki kibazo, kugira ngo abagenerwabikorwa bigaragaraho bitabweho mu buryo bw’umwihariko, ubuzima bwabo burusheho kuba bwiza.

Abari muri iki kiganiro kandi bashimye gahunda yitwa Umuryango ni ingenzi (Families Matter! Program) yo gukumira ubwandu bushya mu babyeyi n’abarezi b’ibanze b’abana b’imfubyi n’abandi bugarijwe n’ibibazo, bavuga ko yaba nziza no kuri sosiyete yose muri rusange. Aha babajije niba yubatse ku buryo yaguma gukorwa na nyuma y’isozwa rya Gahunda ya Igire-Gimbuka. Basubijwe ko mu kuyishyira mu bikorwa Igire-Gimbuka ikorana n’inzego zisanzweho nk’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, Inshuti z’Umuryango, n’Umugoroba w’Umuryango. Ibi bikaba bigaragaza ko gahunda y’Umuryango izakomeza n’igihe Gahunda ya Igire-Gimbuka izaba yasojwe.

Ikindi kibazo cyabajijwe kijyanye n’uburyo bukoreshwa mu kumenya niba imyumvire y’abana bakurikirana “Gahunda ya Mugabo Ukwiye” (Change Boys Into Men, CBIM mu mpine) yo gutoza abana b’abahungu kuzavamo abagabo bazira ihohotera ihinduka.  Mu gusubiza, abakozi ba Igire-Gimbuka bavuze ko hari ibibazo abana babanza gusubiza mbere yo kwigishwa kugira ngo bamenye imyumvire yabo ku bijyanye n’ihohoterwa, na nyuma yo gukurikirana inyigisho bakabazwa ibindi bibazo kugira ngo harebwe koko niba barahindutse. Hari kandi kuba abana bitabira gutanga ubutumwa bwo kurwanya ihohoterwa muri bagenzi babo, ndetse no guhinduka ntibahohotere bagenzi babo nk’uko babagaho mbere.

Ku ya 30 Mutarama, abantu batandukanye bitabiriye iki gikorwa basuye amatsinda ya Gahunda ya Mugabo Ukwiye yo mu bigo by’amashuri bya GS Nyanza (mu murenge wa Bushekeri) na GS Saint Nicholas (mu murenge wa Kagano), banagirana ibiganiro n’Imboni z’umuryango ndetse n’abakozi b’inzego zishinzwe ubuzima ku Bitaro bya Kibogora n’Ikigo Nderabuzima cya Gisakura. Bahuye kandi n’abana bafashijwe kwiga imyuga na Gahunda ya Igire-Gimbuka babona akazi harimo ukora mu ruganda rw’icyayi rwa Gisakura, ukora muri Atelier Hope yo mu gakiriro ka Nyamasheke ndetse n’abandi badoda ku giti cyabo.

Lambert Dushimimana, Guverineri w’intara y’Iburengerazuba aganira n’abana bari mu itsinda rya Mugabo Ukwiye kuri GS Saint Nicholas (mu murenge wa Kagano).

Nyuma yo kuganira n’Imboni z’umuryango, abahuza n’abakozi b’inzego zishinzwe ubuzima ku Bitaro bya Kibogora, Bwana Lambert Dushimimana, Guverineri w’intara y’Iburengerazuba, yasabye ko abagenerwabikorwa ba Igire-Gimbuka ndetse n’abashinzwe kubakurikirana babyaza umusaruro amahirwe bafite, kuko uwatanze inkunga aba yifuza kubona bateye intambwe. Naho abana bari mu matsinda ya Mugabo Ukwiye, abashishikariza gukwirakwiza ubutumwa bukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Gahunda ya Igire iterwa inkunga na gahunda ya Perezida wa Amerika PEPFAR binyujijwe muri USAID, ikaba ishyirwa mu bikorwa n’abafatanyabikorwa 5 mu gihugu ari bo: Caritas Rwanda, AEE, YWCA, Duhamic ADRI na FXB. Ku wa 31 Mutarama, abafatanyabikorwa bane babanza bitabiriye igikorwa nk’iki, cyateguwe na FXB mu Karere ka Nyanza, ku bijyanye n’ibikorwa ikora muri gahunda yayo ya Igire-Turengere Abana byo kongerera ubushobozi abangavu n’urubyiruko rw’abakobwa ndetse no kugabanya ibyago byo kwandura virusi itera Sida muri aba bagenerwabikorwa (DREAMS).

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.