Hi, How Can We Help You?

Blog

February 26, 2024

Abarerera mu ngo mbonezamikurire zifashwa na GKB baremeza ko n’ubwo inkunga yagagarara izi ngo zakomeza gukora

Nyuma yo kubona ibyiza abana babo bungutse haba mu bwenge no mu myitwarire, ababyeyi bafite abana barererwa mu ngo mbonezamikurire zifashwa na gahunda ya Gikuriro Kuri Bose (GKB) bavuga ko n’ubwo inkunga iha izi ngo yahagarara, izi ngo zakomeza gukora. Ibi babivuze ubwo basurwaga n’abashyitsi baturutse muri CRS na Caritas Rwanda kuva tariki 20 kugeza kuri 22 Gashyantare 2024, mu turere GKB ikoreramo ari two Burera, Nyabihu na Rulindo.

Gahunda ya Gikuriro Kuri Bose igamije ukuzamura ubuzima, imikorere, imirire, n’imibereho myiza y’abagore bari mu myaka yo kubyara ndetse n’abana bari munsi y’imyaka itanu, hibandwa ku iminsi 1.000 ya mbere, kongera imbaraga mu kudaheza abana n’abakuze babana n’ubumuga, no guteza imbere ibyiza byo kurera neza ndetse n’imikurire y’abana.

Mu bijyanye no kurera, GKB ifasha ingo mbonezamikurire 55 zo mu turere twa Burera (22), Nyabihu (10) na Rulindo (23). Mu gutangira GKB ibubakira inyubako, ikabaha ibikinisho by’abana, ibikoresho byo mu ishuri no mu gikoni, igahugura abarezi ndetse igatanga ifu y’igikoma yunganira iy’ababyeyi n’imirama yo gukora uturima tw’ibikoni. Hari kandi kubumbira ababyeyi mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya, ndetse no kubahugurira gukora ubukorikori, bagahabwa inkunga ya Frw 30.000 yo kugura ibikoresho ngo batangire gukora bagurisha. GKB bose kandi ikomeza gusura no gutanga ubujyanama kuri izi ngo mbonezamikurire.

Abashyitsi basuye ingo mbonezamikurire zifashwa na Gikuriro Kuri Bose ni abashinzwe gukusanya amakuru no kuyatangaza muri Catholic Relief Service – CRS (ku rwego rw’igihugu no ku rwego rw’Akarere) n’uwa Caritas Rwanda. Babasuye mu rwego rwo kureba ibyagezweho na Gikuriro kuri Bose kugira ngo ibyiza yagezeho bisangizwe abandi babe babyigiraho. Ingo mbonezamikurire zasuwe ni urwo mu mudugudu wa Gatovu (Burera), urwo mu wa Pfundo (Nyabihu) na Gaseke (muri Rulindo).

Nk’uko aba babyeyi babisobanura, mbere y’uko GKB itangiza izi ngo mbonezamikurire, abana batarageza imyaka 7 basigaraga mu ngo bagiye guhinga cyangwa gushaka ibitunga umuryango, bagasigara bazerera, ababyeyi bataha bagasanga rimwe na rimwe abana bakomeretse kubera kwitura hasi. Bongeraho ko abana bashoboraga kwandura indwara mu buryo bworoshye kuko nta muntu mukuru wabaga uri hafi ngo abiteho.

Ababyeyi bagira umunsi wo gufasha abarezi mu ngo mbonezamikurire.

Uwitonze Betty ni umwe mu babyeyi barerera ku rugo mbonezamikurire rwo mu mudugudu wa Gatovu, Akagali ka Bugari, umurenge wa Rwerere ho mu Karere ka Burera. Avuga ko nyuma yo gutangira kurererwa muri uru rugo, umwana we w’imyaka 3 n’igice yajijutse ku buryo butangaje.  Yagize ati: “Inyajwi n’ingombajwi zose arazizi, arabara ati one, two, three, four (rimwe, kabiri, gatatu, kane mu Cyongereza) kugeza ku icumi ukabona birashimishije. Bityo mbona ejo he ari heza, kuko najya mu mashuri abanza atazatakara”.

Nyuma yo kubona ibi byiza byinshi, aba babyeyi bavuga ko n’ubwo inkunga bahabwa na Gikuriro Kuri Bose yahagarara izi ngo zakomeza gukora neza kuko bamaze kubaka imikorere itajegajega. Bashyizeho uburyo basimburana mu gufasha abarezi gutegura ibyo abana bafungura, bamenyereye gukusanya ifu itekwamo igikoma cy’abana ntawe ubibabwirije, kandi bahamya ko amatsinda abafasha kubona amafaranga yo kwifashisha mu gihe akenewe ku rugo mbonezamikurire cyangwa kugurira imiryango yabo ibikenewe mu gutegura indyo yuzuye. Muri aya matsinda bahakorera ibikorwa by’ubukorikori binyuranye bakabigurisha, bakabona amafaranga yo kugura ibikomoka ku matungo bagaburira abana babo.

Ababyeyi bahuriye mu itsinda ryo kubitsa no kugurizanya

Gikuriro Kuri Bose ni gahunda y’imyaka 5 iterwa inkunga na USAID (2021-2026) ikaba ishyirwa mu bikorwa na Caritas Rwanda ku bufatanye na CRS Rwanda (nk’umuhuzabikorwa w’ishyirwa mu bikorwa ryayo). Iri mu turere 10 ari two Nyarugenge, Kicukiro, Rwamagana, Kayonza, Ngoma, Nyamasheke, Nyanza, Nyabihu, Burera na Rulindo. Caritas Rwanda ishyira mu bikorwa iyi gahunda mu turere 3: Rulindo, Burera na Nyabihu. Abandi bashyira mu bikorwa uyu mushinga mu turere dusigaye ni: AEE (Rwamagana, Kicukiro na Nyarugenge); YWCA (Ngoma na Kayonza) na DUHAMIC ADRI (Nyamasheke na Nyanza).

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.