Hi, How Can We Help You?

Blog

October 29, 2024

Nyamasheke: Caritas Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa bakoze ubukangurambaga ku kwita ku buzima bwo mu mutwe

Ku bufatanye na Strive Foundation Rwanda n’umuryango uharanira ubuzima bwiza bw’abaturage FASACO, ku ya 23 Ukwakira 2024 Caritas Rwanda ibinyujije muri gahunda ya Igire Gimbuka yakoze ubukangurambaga bugamije kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe ku bitaro bya Bushenge, inakorana inama n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Nyamasheke, abayobozi b’ibitaro, abayobozi b’ibigo nderabuzima, abikorera ku giti cyabo n’abahagarariye inzego z’umutekano mu Karere ka Nyamasheke.

Umunsi mpuzamahanga wo kwita ku buzima bwo mu mutwe wizihizwa ku itariki ya 10 Ukwakira buri mwaka. Uku kwezi k’Ukwakira 2024 kwahariwe ubuzima bwo mu mutwe, kukaba gufite insanganyamatsiko igira iti: “Twite ku buzima bwo mu mutwe aho dukorera”.

Mu bukangurambaga bwabereye ku bitaro bya Bushenge, abakozi bagaragaje ko bishimiye ibiganiro byatanzwe babaza ibibazo by’ibanze ku buryo bashobora kurwanya umujagararo (stress/sitiresi) mu kazi kabo ka buri munsi hakurikijwe imiterere yako.

Ndikumana John Steven, umukozi ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri Caritas Rwanda, ubwo yasubizaga ibibazo mu biganiro n’abakozi b’ibitaro bya Bushenge.

Itsinda rigizwe na Strive Foundation u Rwanda, FASACO na Igire Gimbuka kandi yahuye n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Nyamasheke, abayobozi b’ibitaro, abayobozi b’ibigo nderabuzima, abikorera ku giti cyabo n’abahagarariye inzego z’umutekano mu Karere ka Nyamasheke. Iri tsinda ryakanguriye abantu gushyira imbere ubuzima bwo mu mutwe ku kazi binyuze mu biganiro binyuranye, ubuhamya, ibibazo n’ibisubizo n’ibindi. Ibibazo byibanze ku bimenyetso bigaragaza ko umuntu afite uburwayi bwo mu mutwe, uburyo umuntu yakwirinda umujagararo ku kazi, uburyo bwo gufasha umuntu urimo kunyura mu bihe bikomeye cyangwa ufite uburwayi bwo mu mutwe n’ibindi.

Abashinzwe ubuzima bwo mu mutwe mu bitaro no mu bigo nderabuzima nabo batanze ibiganiro.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu Mukankusi Athanasie, yasabye abantu guhorana icyizere mu byo bakora no kugira inshuti nziza kugira ngo babashe guhangana n’umujagararo (sitiresi) ndetse babashe kuruhuka mu mutwe. Madamu Mukankusi kandi yashimye Caritas Rwanda kuko yateguye inama nk’iyi we asanga ari amahugurwa, anashishikariza abayobozi bayitabiriye kujya bagira umwanya wo gusangiza abo bahura nabo ubumenyi bavomyemo bujyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe, hagamijwe kugira ngo babimenye, na bo bagire uruhare mu kubungabunga ubuzima bwabo bwo mu mutwe n’ubwa bagenzi babo.

Madame Mukankusi yagize ati: “Tugire umuco wo kuganira n’abo tuyoboye, mbere yo gufata umuntu mu buryo runaka ubanze umenye impamvu hari ibyo adakora neza. Ibi bituma iyo umukozi agize ikibazo aza kukubwira, ariko iyo umubwira nabi nawe ntacyo akubwira araguhunga, bigatuma ubuzima bwe bwo mu mutwe bwangirika buhoro buhoro”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu Mukankusi Athanasie ati twige kuganiriza abo tuyobora.

Mu buhamya bwatanzwe n’umwangavu wasambanyijwe agaterwa inda, yavuze ko yari yarihebye akanga ubuzima, ariko Igire-Gimbuka yamuhaye ubufasha bujyanye n’isanamitima bumufasha kongera kwigirira icyizere. Uretse kumufasha kwivuza ubwo yari yakoze impanuka, uyu mwangavu avuga kandi ko Igire-Gimbuka yamufashije kwiga kudodesha imashini, iranayimugurira none ubu asigaye adoda. Yagize ati: “Ubu nafashe icyemezo ko ntawe uzongera kunshukisha amafaranga kuko nanjye ndayakorera”.

Ubu bukangurambaga buhamagarira buri wese kwita ku buzima bwo mu mutwe aho abantu bakorera, bwageze ku bantu 180 bo mu karere ka Nyamasheke.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.