Mu rwego rwo gukangurira urubyiruko kwipimisha kare virusi itera Sida, gufata imiti igabanya ubukana bw’iyi virusi ku basanze baranduye no kurwanya akato n’ihezwa bikorerwa abanduye virusi itera Sida, Caritas Rwanda yakoze ubukangurambaga buvuga ku byiza byo kwipimisha virusi itera Sida hakiri kare mu banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Karongi ku itariki 27 na 28 Kamena 2024.
Ubu bukangurambaga bwanyujijwe mu mikino y’umupira w’amaguru, ikinamico, ibiganiro mpaka n’imivugo by’abanyeshuri baturuka mu bigo bikurikira: Urwunge rw’amashuri rwa Saint Michel rwo mu murenge wa Mubuga, Urwunge rw’amashuri rwa Saint Nicholas rwo mu Murenge wa Bwishyura, Urwunge rw’amashuri rwa Saint Joseph Birambo rwo mu murenge wa Gashari n’Ishuri ryisumbuye rya TSS Ngoma ryo mu murenge wa Rugabano.
Abakozi ba Caritas Rwanda bari muri iki gikorwa, bakanguriye uru rubyiruko kwipimisha vurusi itera Sida ruherekejwe n’ababyeyi babo ku bataruzuza imyaka 18, kugira ngo bamenye uko bahagaze, nibasanga hari uwanduye afate imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida hakiri kare. Aba bakozi banatanze ubutumwa bushishikariza urubyiruko kwifata nk’uburyo bwiza bwo kwirinda kwandura virus itera sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsinda n’inda zitateganyijwe, ndetse no kurwanya akato n’ihezwa rikorerwa abafite virusi itera Sida.

Mu mukino w’umupira w’amaguru wabereye ku kibuga cya Karora kuri 27/06/2024, Urwunge rw’amashuri rwa Saint Michel rwatsinze urwa Saint Nicholas ibitego 4 kuri 0. N’aho ku itariki 28/06/2024, Urwunge rw’amashuri rwa Saint Joseph Birambo rutsinda ishuri ryisumbuye rya TSS Ngoma ku ntsinzi y’ibitego 7 kuri 0 mu mukino wabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Birambo. Amakipe yatsinze yahawe igikombe cy’ishimwe n’umupira wo gukina.
Muri ubu bukangurambaga, mu kiganiro-mpaka cyerekanywe na club anti-Sida y’Urwunge rw’amashuri rwa Saint Joseph ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Birambo, uruhande rwari rushyigikiye ko “Kwifata, ari bwo buryo bwizewe bwo kwirinda virusi itera Sida mu rubyiruko”, rwatsinze uruhande ruhakana. Ni ubukangurambaga buhamagarira abanyeshuri kwipimisha ku bushake kare iyi virusi
Ubu bukangurambaga bukorwa binyuze mu mushinga Faith Initiative uterwa inkunga ya Caritas Internationalis binyujijwe muri Gahunda ya Perezida wa Amerika yo kurwanya Sida PEPFAR. Ukorera mu bihugu bine ari byo: Côte d’Ivoire, Nigeria, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda.