Mu rwero rwo kwitegura umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Malariya uzizihizwa kuri 25/04/2024, Caritas Rwanda ifatanyije na RBC / Minisiteri y’Ubuzima, Umujyi wa Kigali, USAID Rwanda na Global Fund, bakoze ubukangurambaga bwo kurwanya Malariya biciye muri siporo rusange (Car free Day), tariki 21/04/2024, i Nyamirambo kuri Tapis Rouge.
Muri ubu bukangurambaga bwari bufite insanganyamatsiko igira iti: “Kurandura Malariya ihera kuri Njye“, habayeho kwisuzumisha ku bushake indwara zitandura aho iki gikorwa cyakozwe ku buntu. Ubutumwa bwatanzwe binyuze mu myitozo ngororamubiri, ibiganiro byatanzwe n’abantu banyuranye, indirimbo n’ibibazo byabajijwe abitabiriye ubu bukangurambaga, abatsinze bagahabwa ibihembo.
Nk’uko abagiye banyuzaho ubutumwa banyuranye bagiye babigarukaho, u Rwanda rumaze kurandura Malariya ku kigero cya 90%, uruhare rwa buri wese rukaba rukenewe kugira ngo irandurwe burundu.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda Padiri Oscar Kagimbura yibukije ko roho nzima itura mu mubiri muzima, buri wese akaba ahamagarirwa gushyira mu bikorwa ingamba zose zo kurwanya Malariya bigishijwe zirimo: (a) kurara mu nzitiramibu neza, (b) gukuraho ibireka by’amazi akikije urugo, n’ibikoresho byose bishaje byo mu rugo bishaje hirindwa ko harekamo amazi, , (c) gutema ibihuru bikikije urugo, (d) kwivuza hakirikare ku Mujyanama w’Ubuzima cg ku Kigo nderabuzima umuntu akibona kimwe mu bimenyetso bya Malariya harimo nk’umuriro n’ibindi.
Umuhanzi Nemeye Platini, uzwi ku izina ry’Ubuhanzi rya Platini P, ni we wasusurukije abitabiriye ubu bukangurambaga.
Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Malariya uzaba tariki 25/04/2024, kuva tariki 21/04 kugeza kuri 27/04/2024, i Kigali kuri Hotel Radisson Blue hateraniye inama ya 8 ihuza ibihugu by’Afrika yiga ku ngamba zo guhashya indwara ya Malariya.