
IGIRE-GIMBUKA ni umushinga w’imyaka itanu (2022-2027) wita ku bana 80.000 b’imfubyi n’abandi bo mu miryango yugarijwe n’ibibazo (Orphans and Vulnerable Children – OVC) bo mu turere twa Karongi, Nyamasheke, Rubavu na Rutsiro. Uterwa inkunga na Gahunda ya Perezida wa Amerika yo kurwanya SIDA (PEPFAR) binyujijwe mu kigega cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID).
Intego za Igire-Gimbuka ni uguharanira ko abana witaho n’imiryango yabo bagira ubuzima bwiza, bagatekana, kandi bakabasha kwiga. Serivisi zitangwa hashingiwe ku kibazo cya buri muntu kandi Caritas Rwanda igenzura ibyagezweho binyuze mu gusuzuma buri mwaka iterambere ry’abagenerwabikorwa ku birebana n’ibipimo byo gucutsa abagenerwabikorwa.
Mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga hitabwa ku bana banduye virusi itera Sida n’abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Caritas Rwanda izakoresha uburyo bushingiye ku muryango, kugira ngo inyungu z’uyu mushinga zigere kuri bose.
Umwaka wa mbere abagenerwabikorwa bazagerwaho ni 41.192 bazahabwa serivisi zikomatanyije na 1,635 bazahabwa serivisi zo gukumira ubwandu). Mu guhitamo abagenerwabikorwa, Caritas Rwanda ifatanya n’ibigo nderabuzima, abayobozi mu nzego z’ibanze, inzego za RRP + kimwe n’abantu umuntu yacaho ngo agere ku bandi baboneka mu buryo bugoranye. Aba bafatanyabikorwa bazagira uruhare kandi mu gusura ibikorwa no kwitabira inama za buri gihembwe bigamije kureba aho umushinga ugeze ushyirwa mu bikorwa, kureba imbogamizi ziriho no gutanga ibisubizo byazikemura.
Uburyo bwo kwiga ku kibazo runaka butanga amakuru ajyanye na serivisi umugenerwabikorwa akeneye mu bijyanye n’amashuri byaba kwiga mu mashuri abanza, amashuri yisumbuye, aya tekiniki cyangwa ay’imyuga (TVET). Ababyeyi cyangwa abarezi bibumbira mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya kugira ngo bahabwe ubumenyi bo gucunga imari no gukoresha ikoranabuhanga, guhanga no gucunga imishinga ibyara inyungu, kubaka ubushobozi, n’ibindi. Buri tsinda rizatsa risinya imihigo, kugira ngo hagenzurwe uko ritera imbere n’uko ryacutswa.
Igire-Gimbuka ikoresha integanyanyigisho zishingiye ku bimenyetso byubaka ubushobozi bw’abafatanyabikorwa: iyitwa “Family Matters! Program” (FMP), iyindi ikaba “Coaching Boys into Men” (CBIM), “Sexual Reproductive Health and Rights” (SRHR), n’izindi. Caritas n’abafatanyabikorwa batangiza kandi clubs z’urubyiruko mu mashuri, bakoreshe amaradiyo, imikino, amakinamico n’ubundi buryo bwo kunyuzamo ubutumwa mu baturage (Umuganda n’Umugoroba w’Ababyeyi) hagakorwa ubukangurambaga.
Uyu mushinga ufasha abajyanama b’ubuzima, abakorerabushake biga kuri buri kibazo, n’Inshuti z’umuryango (IZU) mu guhitamo abagenerwabikorwa hagendewe ku kuba umuntu afite HIV, yarakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’abandi bantu bugarijwe n’ibibazo bafara imiti igabanya ubukana bwa virusi itera mu gupima no kubavura (binyuze mu ivuriro rigendanwa VCT), kuri Isange One Stop Centre (IOSC) na serivisi zirebana n’ubutabera. Kohereza ku zindi serivisi mu bice byatoranijwe bikorwa nyuma y’uko byagaragaye ko izo serivisi zikenewe (imirire, kwandikisha abana, n’ibindi).
Icyifuzo ni uko ibizagerwaho muri uyu mushinga Igire-Gimbuka bigirira akamaro abagore n’abagabo, abakobwa n’abahungu bose ku rugero rungana, kimwe n’uko izasuzuma uruhare rwayo mu kuzamura imibanire y’abagore / abagabo n’abakobwa / abahungu / mu birebana n’imibereho myiza n’ubukungu. Byongeye kandi, uyu mushinga uzafatanya cyane n’ibigo nderabuzima mu gutanga serivisi zirebana n’ubuzima bwo mu mutwe n’imibanire n’abandi (MHPSS). Gahunda y’ubuzima bwo mu mutwe ya Ministeri y’ubuzima na RBC izakoreshwa mu gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, abangavu babyaye bakaba bafite ubwandu bwa HIV n’abandi bantu bafite ubunararibonye mu birebana n’abana bato kugira ngo bagabanye ibibazo by’ihungabana by’ubuzima bwo mu mutwe.