
Ku nkunga ya Plan International Rwanda, Caritas Rwanda ishyira mu bikorwa umushinga wa ECD mu turere twa Bugesera, Gatsibo, na Nyaruguru kuva mu Kwakira 2022 kugeza muri Kamena 2025. Intego nyamukuru y’uyu mushinga ni ukongera ubumenyi no gusobanukirwa ingingo zitandukanye, zirimo uburere buboneye, uruhare rw’ababyeyi b’abagabo mu kwita ku bana, isuku n’isukura, no gutegura indyo yuzuye, guteza imbere imikino y’abana no kubategurira ishuri hakiri kare. Izi gahunda zibanda cyane cyane ababyeyi, abarezi, n’abaturage muri rusange. Ikindi, hashyizweho amatsinda y’ababyeyi b’abagabo, kugira ngo bashishikarize abagabo kwitabira gahunda z’ingo mbonezamikurire y’abana bato no kurushaho gusobanukirwa inshingano zabo mu kurera.
Kuki ari ngombwa gushyira imbaraga mu mbonezamikurire y’abana bato? Kuva umwana agisamwa kugeza afite imyaka itandatu ni igihe gikomeye kirangwa no guhinduka byihuse mu mitekerereze y’umwana, ku mubiri, mu marangamutima, n’imivugire. Iki cyiciro ni ryo shingiro ry’imikurire y’ubuzima bwose.
Intego yihariye y’umushinga igaragarira mu nkingi 6 z’imbonezamikurire y’abana bato:
Imirire myiza
Dutanga ubufasha ku miryango ifite abana bari munsi y’imyaka itandatu, tubafasha kuzahura imirire no gutegura indyo yuzuye.
Ubuzima
Twita ku buzima bw’abana tubifashijwemo n’abajyanama b’ubuzima ndetse n’abarezi.
Amazi, isuku n’isukura
Dukora ubukangurambaga mu babyeyi, abarezi, n’umuryango mugari ku ruhare ntagereranywa rw’isuku n’isukura mu mikurire y’umwana. Ikindi, dufasha ingo mbonezamikurire y’abana bato kubona ibikoresho by’isuku, mu rwego rwo kunganira ababyeyi.
Kurinda abana n’ubuzima budaheza
Uyu mushinga uzamura imyumvire y’ababyeyi, abarezi, ndetse n’abaturage bose, ku bijyanye no gushyiraho ahantu heza ho kurerera abana kuva basamwe kugeza ku myaka itandatu. Imyumvire kandi izamurwa ku kamaro k’ubuzima budaheza no kuvangura abana, cyane cyane abafite n’ubumuga.
Gutegurira abana ishuri
Ababyeyi bahugurwa ku bijyanye no gukina n’abana babo no gukora ibikinisho bikozwe mu bikoresho biboneka hafi yabo kuko uko umwana aganira n’abantu, aho aba cyangwa agenda n’ibintu bimukikije bigira ingaruka ku mikurire y’ubwonko kandi bigashyiraho urufatiro rw’imyigire ye y’ejo hazaza.
Uburere buboneye
Ababyeyi n’abandi barezi bari mu mwanya mwiza wo kwita ku bana babo. Bitewe n’uruhare rwabo rudasubirwaho mu mikurire y’abana, barahugurwa kugira ngo babashe kwita ku bana babo uko bikwiriye.
Ushaka kumenya ibyisumbuyeho ku mushinga wa ECD, wareba inkuru mbarankuru zikurikira: