
Umushinga w’urubyiruko Gera Ku Ntego (GKN) uterwa inkunga na CRS, ukaba ugamije gushimangira inzira irambye yo guteza imbere urubyiruko hitabwa ku bikenewe, amahirwe, ndetse n’ibyihutirwa mu Rwanda.
Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa na Caritas 4 za Diyosezi (Butare, Cyangugu, Byumba na Nyundo) ku bufatanye n’ihuzabikorwa rya Caritas Rwanda, kandi ugashingira ku mubano usanzweho n’abafatanyabikorwa bakomeye bashoboye kugera ku bisubizo birimo Leta, abikorera, ndetse na Kiliziya, kugira ngo bahuze imbaraga mu gutuma haboneka imari no kwihangira imirimo, ari zo nzitizi zikomeye mu guhanga imishinga mito n’iciriritse ndetse no guteza imbere urubyiruko mu Rwanda.
Uyu mushinga uzafasha CRS Rwanda, Caritas Rwanda n’abafatanyabikorwa kurushaho kwibanda ku ntego yo kuba umusemburo w’impinduka nziza ku rubyiruko.