
PEES (Programme d’encadrement Economique et social des jeunes vulnérables des dioceses de Cyangugu et de Gikongoro), ni gahunda iterwa inkunga na Secours Catholique / Caritas France (2023-2026), ikaba igamije kuzamura imibereho myiza n’ubukungu by’urubyiruko rutishoboye muri paruwasi 19 za Diyosezi ya Gikongoro na paruwasi 21 za Diyosezi ya Cyangugu. Iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa na Caritas ya Diyosezi ya Cyangugu ndetse na Caritas ya Diyosezi ya Gikongoro, ku bufatanye n’inkunga ya tekiniki bya Caritas Rwanda. Igishushanyo gikurikira kirasobanura uburyo iyi gahunda iteye :
ABAGENERWABIKORWA
Iyi gahunda izagera ku rubyiruko rushya 2.654, ruza rusanga urubyiruko 2.601 rwageze muri gahunda mu cyiciro kibanza, nk’uko bigaragara kuri iyi mbonerahamwe :
Umusaruro
Ku matsinda yo kuzigama no kugurizanya mashya, abanyamuryango 981 bo muri Cyangugu n’abanyamuryango 252 bo muri Gikongoro bazaba bafite imishinga ibyara inyungu, bangana na 69.9% (Cyangugu) na 20% (Gikongoro) by’abanyamuryango babo. Muri bo, urubyiruko 278 rwo muri Cyangugu na 67 bo muri Gikongoro bazaba bafite konti mu bigo by’imari iciriritse (MFIs), bakaba bangana na 19.8% na 5.36% by’abanyamuryango ba buri gace. Naho ku matsinda yo kuzigama no kugurizanya ya cyera, abanyamuryango bose muri diyosezi zombi bazaba bakora ibikorwa bibyara inyungu. Ikindi, abanyamuryango 857 bo muri Cyangugu na 524 bo muri Gikongoro bazaba bafite konti mu bigo by’imari iciriritse, bangana na 72.9% na 36,72% by’abanyamuryango muri buri diyosezi.