Hi, How Can We Help You?

Blog

January 20, 2023

Ku nkunga ya Plan Rwanda, Caritas Rwanda yahaye ibikoresho binyuranye amarerero 258

Kuva tariki 11 kugeza kuri 13 Mutarama 2023, Caritas Rwanda ibinyujije mu mushinga wa ECD uterwa inkunga na Plan International, yashyikirije ingo n’amashuri mbonezamikurire 258 byo mu Karere ka Gatsibo, Nyaruguru na Bugesera ibikoresho binyuranye bizifashishwa mu kwita ku bana. Ibi byakozwe mu rwego rwo kongerera ubushobozi aya marerero.

Early Childhood Development Project ni umushinga wa Caritas Rwanda, ukora ibikorwa byibanda ku kwita ku mwana kuva agisamwa, kugeza ku myaka 6, hagamijwe gukangura ubwonko bwe no kumutegura kwiga, kumuha uburere buboneye, kumurinda indwara n’imirire mibi, ndetse n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

Ibikoresho byatanzwe harimo iby’isuku no mu gikoni nk’ amajerekani, amasafuri amasabune, indobo n’amabase. Hatanzwe kandi ibikoresho by’imikino n’ibikinisho binyuranye bizafasha mu gukangura ubwonko bw’umwana, byaba iby’abana bato cyangwa abakuru.

Mu birebana n’imyigire, hatanzwe ibikoresho byomekwa ku nkuta biriho amashusho, inyuguti n’imibare, amagambo yo mu zindi ndimi aherekejwe n’amashusho, bizifashishwa mu kwigisha abana. Hatanzwe kandi umukeka munini uzajya wicarwaho n’abana mu gihe bari mu marerero. Mu birebana n’inyunganiramirire, hatanzwe ifu y’igikoma ya SOSOMA ndetse n’isukari.

Uretse ibi bikoresho, muri uku kwezi kwa mbere Caritas Rwanda ku bufatanye na Plan Rwanda izakomeza guhugura (nk’uko yabitangiye) abarezi bakorera mu ngo mbonezamikurire, babaha ubumenyi bw’ibanze (bworoheje) bajya baha abana.

Abakuriye amarerero n’ababyeyi basabwe gufata neza ibi bikoresho

Ubutumwa bwagiye butangwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze hirya no hino ahatanzwe ibi bikoresho, bwahamagariye abayobozi b’amarerero gufata neza ibi bikoresho kuko kuba baratatoranijwe n’ababyeyi b’abana byaturutse ku kuba babafitiye icyizere.

Mu gikorwa cyo gutanga ibi bikoresho mu Karere ka Nyaruguru, Bwana Murwanashyaka Emmanuel, umuyobozi w’aka Karere, yashimiye Plan Rwanda na Caritas Rwanda, asaba abayobozi b’ingo mbonezamikurire kubyaza umusaruro ibikoresho bahawe bita ku mikurire y’abana bato mu rwego rwo gutegura umuryango ushoboye kandi utekanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Bwana Murwanashyaka Emmanuel, Ubwo yashyikirizaga ibikoresho umwe mu bayobozi b’ingo mbonezamikurire zo mu Karere ka Nyaruguru,

Mu bindi byakozwe n’umushinga wa ECD, harimo kuba waratangiye guhugura abarezi b’ingo mbonezamikurire, bahabwa ubumenyi bworoheje. Iki gikorwa cyaratangiye kandi kiracyakomeje hirya no hino aho uyu mushinga ukorera mu turere twa Gatsibo, Nyaruguru na Bugesera.

Abana bo mu ngo mbonezamikurire kandi barapimwe, aho mu turere twa Nyaruguru, Gatsibo na Bugesera mu marerero yose 258 nta mwana n’umwe wasanzwe mu Mutuku cyangwa mu muhondo, mu ngo mbonezamikurire zose 187 zakorewemo iki gikorwa. Ubuyobozi bw’Akarere bwasabye abarezi b’ingo mbonezamikurire n’ababyeyi gusigasira ibi byiza, ntihazagire umwana usubira inyuma.

Amarerero yahawe ibi bikoresho, harimo ingo ndetse n’amashuri mbonezamikurire. Ayo mu Karere ka Gatsibo ni 50, ayo mu karere ka Nyaruguru akaba 188 naho ayo mu Karere ka Bugesera ni 20. Yose hamwe ni 258.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.