Hi, How Can We Help You?

Blog

August 11, 2023

Karongi: Caritas Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa bakoze ubukangurambaga bwo kurwanya inda ziterwa abangavu

Ku bufatanye n’Akarere ka Karongi n’amatorero n’amadini akorera mu Murenge wa Ruganda, kuri uyu wa kane tariki 10 Kanama 2023, Caritas Rwanda yakoze ubukangurambaga bushishikariza abantu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’inda ziterwa abangavu. Insanganyamatsiko yagiraga iti: “Kurwanya ihohoterwa bihera kuri njye”.

Ubu bukangurambaga bwari bufite intego zikurikira:

-Gutanga inyigisho ku bwoko butandukanye bw’ihohoterwa, ingaruka rigira ku barikorewe n’akamaro ko kurirwanya;

-Guhuza imbaraga n’amadini n’amatorero hagamijwe kuyakangurira guhamagarira abantu kurwanya ubusambanyi n’ihohoterwa rikorerwa abana kuko ari wo muzi w’inda ziterwa abangavu;

-Kurwanya umuco utari mwiza n’imyitwarire bishishikariza ihohoterwa rishingiye ku gitsina;

-Kumenyekanisha serivisi zihabwa abakorewe ihohoterwa, zirimo isanamitima, ubufasha mu mategeko, n’ubuvuzi;

-Guhamagarira abagabo n’abahungu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko atari ikibazo ku bagore n’abakobwa gusa. Aha hazamo no kurwanya imirimo ivunanye iharirwa abagore n’abakobwa.

Mukankuranga Jacqueline, umuvugabutumwa wigishije muri iki giterane, yatanze ubuhamya bw’ukuntu yananiranye kandi afite ababyeyi agatangira kunywa ibiyobyabwenge afite imyaka 9 kuko ababyeyi be bari bafitanye amakimbirane, nyuma aza no gukora uburaya. Yaje kumva ijambo ry’Imana, rimuvana mu gukora ibibi. Yahamagariye imiryango kwirinda amakimbirane yo mu ngo kuko ajya aba imbarutso y’uko abana bishora mu bibi, ndetse akangurira abana b’abakobwa kwirinda kwishora mu busambanyi n’ubwo baba barimo guca mu bihe bigoye.

Mukankuranga Jacqueline, umuvugabutumwa wigishije muri iki giterane.

Abandi bafashe ijambo barimo umuyobozi w’umurenge w’umurenge wa Ruganda, uhagarariye RIB mu Karere ka Karongi, umuyobozi wungirije wa gahunda ya Igire-Gimbuka bagarutse ku kwirinda inda ziterwa abangavu, buri wese akumva ko iki kibazo kimureba kandi ko agomba kubigiramo uruhare kugira ngo bicike.

Ukuriye RIB Karere ka Karongi Kamari Remy yatanze ibisobanuro ku bwoko butandukanye bw’ihohoterwa, naho Ntakirutimana Jean, umuyobozi wungirije wa Gahunda ya Igire-Gimbuka ahamagarira abantu bose kugira urukundo, uko bakunze cyangwa bita ku bana babo akaba ari ko bita no ku b’abandi.  Ibi bizatuma inda ziterwa abangavu zicika kuko buri wese azaba yahagaze mu nshingano zo kurerera igihugu.

Uyu munsi waranzwe n’imbyino, imivugi n’imikino y’umupira w’amaguru ya gicuti yahuje amakipe 16 yo mu tugari 8 tw’Umurenge wa Ruganda, mu kwitegura ubu bukangurambaga. Harimo amakipe 8 y’abakobwa n’amakipe 8 y’abahungu. Insanganyamatsiko yagiraga iti: “Kurwanya ihohoterwa, bihera kuri njye”.

Mu mikino yabaye uyu munsi ari nayo yasoje ubu bukangurambara, ikipe y’umupira w’amaguru y’abakobwa bo mu Kagari ka Rubona yatwaye igikombe itsinze iy’akagali ka Rugobagoba igitego kimwe kuri zeru. Mu bahungu, Akagali ka Rugobagoba katsinze aka Kabingo igitego kimwe kuri zeru.

Ikipe y’umupira w’amaguru y’abahungu b’Akagali ka Rugobagoba yatsinze ab’akagali ka Kabingo igitego kimwe kuri zeru.

 

Ikipe y’umupira w’amaguru y’abakobwa bo mu Kagari ka Rubona yatwaye igikombe itsinze iy’akagali ka Rugobagoba igitego kimwe kuri zeru.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.