Hi, How Can We Help You?

Blog

August 9, 2023

Caritas Rwanda yahaye abakorerabushake b’Umushinga wa PAC ibikoresho biborohereza akazi

Mu rwego rwo korohereza abakorerabushake b’Umushinga wa PAC wa Caritas Rwanda, mu kazi bakora, kuri uyu wa mbere tariki 7 Kanama 2023, abakorerabushake 50 b’uwo mushinga bakorera mu nkambi y’impunzi ya Kiziba n’iya Nyabiheke, bahawe ibikoresho byo kwifashisha birimo ibikapu byo mu mugongo, bote n’amakote y’imvura.

Aba bakorerabushake barimo 23 bo mu nkambi ya Kiziba iri mu Karere ka Karongi na 27 bo mu nkambi ya Nyabiheke iri mu Karere ka Gatsibo. Uretse ibikoresho byavuzwe haruguru, abo mu nkambi ya Nyabiheke bahawe amagare azajya abafasha gukora ingendo bari mu bikorwa byo kwita ku bagenerwabikorwa b’umushinga.

Ngarambe Vanson wari uyoboye itsinda ryavuye ku cyicaro gikuru cya Caritas Rwanda ryashyikirije aba bakorerabushake ibi bikoresho mu nkambi ya Kiziba, yababwiye ko ubutumwa yahawe n’Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda ari ubwo kubashimira ku kazi keza bakoze ko kuzamura imibereho y’abagenerwabikorwa mu myaka ibiri ishize uyu mushinga umaze ushyirwa mu bikorwa. Yongeyeho ko basabwa gufata neza ibi bikoresho by’akazi, kandi uyu mwaka ibikorwa byabo bikazarushaho kuba indashyikirwa.

Ngarambe Vanson, ubwo yagezaga ijambo ku bakorerabushake b’umushinga PAC mu nkambi ya Kiziba.

Aba bakorerabushake bashimiye Caritas Rwanda kubera ibi bikoresho bahawe, kuko bari babisabye Umunyamabanga Mukuru wayo ubwo yabasuraga umwaka ushize. Bijeje Caritas Rwanda ko bagiye gukora bavuye inyuma, kugira ngo ubuzima bw’abagenerwabikorwa burusheho gutera imbere.

Umushinga wa PRM PAC ni umushinga uzamara imyaka itatu (kuva Kanama 2021 kugeza Nyakanga 2024), ukaba uterwa inkunga n’Ibiro by’Amerika bishinzwe abaturage, impunzi ndetse n’abimukira (BPRM Migration) ukaba ushyirwa mu bikorwa na World Vision na Caritas Rwanda ari rwo rugaga rwo kurwanya ubukene (PAC).

Uyu mushinga washyizweho kugirango wubake ubushobozi bw’imiryango 1500 y’impunzi ziba mu nkambi za Nyabiheke na Kiziba ndetse n’abaturage bazituriye. Hanashyizweho ubufatanye hagati y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR na Guverinoma y’u Rwanda, kugira ngo hazabeho kubacutsa ku gufashwa (Graduation) ndetse no kuva mu cyiciro cy’abakennye muri iyu myaka 3 umushinga uzamara.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.