Ku itariki 24 Ukuboza 2024, kuri Centre Saint Vincent Palotti i Gikondo, abakozi ba Caritas Rwanda bakoze umwiherero w’umunsi umwe, mu rwego rwo gutekereza ku mwaka urangiye, gusenga no kwitegura umunsi mukuru wa Noheli.
Uko umwaka utashye, umwiherero nk’uyu usanzwe ukorwa, ukaba uhuza abakozi bose ba Caritas Rwanda, baba abakorera ku cyicaro gikuru ndetse n’abakorera hirya no hino mu gihugu. Habamo ibikorwa binyuranye birimo: kumva inyigisho yagenewe uyu munsi, gushengerera, guhabwa penetensiya, gutura igitambo cy’Ukarisitiya no gusangira.
Padiri Emmanuel Nsengiyumva ni we watanze inyigisho.
Mu nyigisho yatanze muri uyu mwiherero, Padiri Emmanuel Nsengiyumva, umuyobozi w’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’ubwiyunge bwuzuye bwa muntu cya Kiliziya Gatolika muri Arikiyediyosezi ya Kigali, yasabye abari mu mwiherero guhora batekereza impamvu bari muri Caritas Rwanda, impamvu ari bo Imana yatoranije ngo bahakore, ibi bikazabafasha gusohoza inshingano zabo neza. Padiri Emmanuel yagize ati: “Abantu bose dutumwaho, tugatumwa kugira icyo tubakorera, tuba twabaye abagaragu babo. Uko uzamurwa mu ntera, ni ko ugomba guca bugufi ukabakorera. Agaciro ka mbere ni ugukora izo nshingano neza, icyubahiro cy’icyo wakoze kirakugarukira”.
Padiri Oscar Kagimbura, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda.
Mu gusoza uyu mwiherero, Padiri Oscar Kagimbura, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda yashimiye Padiri Emmanuel Nsengiyumva wateguye inyigisho yibutsa abakozi ba Caritas Rwanda ko bafite uruhare rukomeye cyane mu gukwirakwiza hose urukundo rw’Imana binyuze mu bikorwa bya Caritas, kuko bigaragaza urukundo ku barukeneye ari bo abakene n’abandi bababaye. Padiri Oscar yabishimangiye agira ati: “Iyo tubikoze neza, rwa rukundo ruragaragara. Abantu iyo babonye ibikorwa bya Caritas Rwanda barabishima. Uyu akaba ari umwanya wo gushimira abakozi bari mu mirimo idandukanye ya Caritas Rwanda”. Padiri Oscar yanaboneyeho n’umwanya wo kwifuriza abakozi bose Noheli Nziza n’umwaka mushya muhire wa 2025.
Icyiciro cya mushinga wa Graduation washgizwe mu bikorwa mu gihe cy’imyaka 5 mu nkambi za Mahama, Kiziba na Nyabiheke, mu nkengero zazo ndetse no muri Kigali wasojwe ku mugaragaro ku itariki 11 Ukuboza 2024. Iki gikorwa cyabereye kuri Hotel Nobleza Kicukiro.
Mu myaka 5 wari umaze ushyirwa mu bikorwa, umushinga wa Graduation wafashije ingo 3017, aho abazihagarariye bahawe ubumenyi binyuze mu mahugurwa anyuranye na Frw 800,000 kuri buri muryango kugira ngo ukore umushinga uwuteza imbere. Muri uru rwego, havutse imishinga mito 3,017 yatanze akazi ku bantu 4,987, havuka amakoperative 8 kugira ngo abayagize bahuze imbaraga batere imbere.
Mu ijambo yavuze rifungura iki gikorwa, Padiri Oscar Kagimbura, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda yashimiye abafatanyabikorwa batanze inkunga kugira ngo umushinga wa Graduation ugere ku ntego zayo, by’umwihariko guhindura ubuzima bw’impunzi n’abaturiye inkambi.
Padiri Oscar Kagimbura, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda, ubwo yafunguraga iki gikorwa ku mugaragabo.
Muri uyu muhango, abafatanyabikorwa kamara b’umushinga wa Graduation batanze ubuhamya bagaragaza inzira banyuzemo kugira ngo bigire, babikesha inkunga y’uyu mushinga. Aba bafatanyabikorwa kandi bamuritse ibyo bakora, bagira n’umwanya wo kuganira n’abitabiriye iki gikorwa ku mishinga yabo ibabyarira inyungu.
Bamwe mu bafatanyabikorwa kamara b’umushinga wa Graduation basangije abitabiriye ubuhamya abitabiriye iki gikorwa.
Karangwa Viateur, wari uhagarariye Ambassade ya Danemark mu Rwanda muri ibi birori byo gusoza icyiciro cya mbere cy’umushinga wa Graduation, yavuze ko nyuma yo gusura ibikorwa by’umushinga byawo, basanze abakeneye ubufasha ari benshi, ku buryo umuterankunga umwe atakemura ibibazo byabo. Yagize ati: “Ndahamagarira buri wese kuza tukishyira hamwe kugira ngo dufashe umubare munini w’abakeneye kwitabwaho”.
Karangwa Viateur, wari uhagarariye Ambassade ya Danemark mu Rwanda muri ibi birori yahamagariye abaterankunga benshi kwishyira hamwe kugira ngo babashe umubare munini w’abakeneye kwitabwaho.
Madamu Richelle Haines wari uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi HCR, yashimiye Leta y’u Rwanda ku bwo kwakira impunzi ndetse ikaziha amahirwe yo gukora ibiziteza imbere. Madamu Haines yongeyeho ko umushinga wa Graduation watanze amasomo meza ku buryo bwo gufasha impunzi kwiteza imbere, zikava mu bukene.
Madamu Richelle Haines wari uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi HCR, yashimiye Leta y’u Rwanda ku bwo kwakira impunzi ndetse ikaziha amahirwe yo gukora ibiziteza imbere.
Uwari umushyitsi mukuru muri uyu muhango wari unahagarariye Ministeri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi MINEMA, Karabayinga Emmanuel, yashimiye Caritas Rwanda kuko yashyize mu bikorwa umushinga wa Graduation mu buryo buhuye n’imyanzuro y’inama y’abayobozi yabaye muri 2016, yareberaga hamwe uburyo impunzi zatezwa imbere. Nyuma y’iyi nama, MINEMA ifatanijye na HCR yashyizeho ingamba zizagenderwaho mu gufasha impunzi kwigira, ariko iyi gahunda ikahezwa no ku baturiye inkambi. Bwana Karabayinga yanashimiye abaterankunga ku bw’ubufasha batanze, anashimira abafatanyabikorwa kamara ku bw’urugendo rw’imyaka 5 bamaze mu baharanira kwiteza kwigira bakabigeraho.
M. Karabayinga Emmanuel, wari uhagarariye Ministeri ishinzwe kurwanya ibiza, yashimiye abaterankunga batandukanye, anashimira abafatanyabikorwa kamara ku bw’urugendo rw’imyaka itanu bamaze mu kwiteza imbere.
Iki gikorwa cyo gusoza umushinga wa Graduation cyabaye umwanya wo gusangiza abitabiriye amasomo Caritas Rwanda n’abayifashije mu gushyira uyu mushinga mu bikorwa bize ndetse na gahunda izakurikiraho. Ibi byanyujijwe mu kiganiro cyatanzwe n’abayobozi b’inkambi, abayobozi b’uturere aho uyu mushinga washyizwe mu bikorwa, abahagarariye impunzi ndetse n’abakozi ba Caritas Rwanda muri uyu mushinga wa Graduation.
Umushinga wa Graduation uterwa inkunga na Guverinoma ya Danemark ibinyujije mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR. Mu gihe cy’imyaka itanu watwaye $3,066,640 USD akababakaba mu Frw 4.250.000.000. Ugamije guteza imbere imibereho y’impunzi ndetse n’abaturage baturiye inkambi. Mu gusoza icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga, hatangajwe ko Danemark yemeye gutanga inkunga y’icyiciro cyawo cya 2.
Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA mu 2024, intumwa zaturutse mu gihugu cya USAID u Rwanda, ONU Rwanda, na RBC Rwanda zasuye Gahunda ya Igire Gimbuka wa Caritas Rwanda mu Karere ka Rubavu, ku itariki 2 Ukuboza 2024. Uru ruzinduko rwari rugamije kwerekana ibyagezweho n’iyi gahunda mu kugabanya ibyago byo kwandura virusi itera SIDA, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, no gutanga serivisi zikomatanyije ku bantu babana na virusi itera SIDA.
Izi ntumwa zaganiriye n’abafatanyabikorwa muri gahunda “Umuryango ni Ingenzi” (FMP), batanze ubuhamya bw’ukuntu ubuzima bw’imiryango yabo bwahindutse biturutse ku mahugurwa ya FMP bahawe. Bamwe bavuze ko mu miryango yabo hatakirangwa amakimbirane; abandi bavuga ko kurera badahutaza abana byagize ingaruka nziza ku burere bw’abana babo. Ababyeyi basigaye baganira n’abana babo ku buzima bw’imyororokere babikesha amahugurwa bahawe ya FMP, mu gihe abandi basangije abo mu miryango yabo n’abaturanyi ubu bumenyi, nabo imiryango yabo igahinduka.
Aba bashyitsi kandi basuye itsinda ryo kuzigama Duharaniramahoro rifashwa na Igire Gimbuka, rifite umushinga wo korora rikanagurisha inkoko. Itsinda rigizwe n’abanyamuryango 15 (abagore 13 n’abagabo 2), ryashinzwe mu 2023 rinahabwa inkunga ya y’amadolari ya Amerika 679 (asaga Frw 900.000) na Igire-Gimbuka mu rwego rwo kuryongerera ubushobozi. Uyu mushinga ubungukira byibura Frw 250.000 ku kwezi.
Abagize itsinda ryo kuzigama Duharaniramahoro babwiye abashyitsi ko itsinda ryabo ryatumye biteza imbere binyuze mu nguzanyo bahanahana, bityo ubuzima bwabo bukaba bwarahindutse haba mu birebana n’ubuzima, imirire myiza, kubafasha gukemura iby’ibanze nko kubona ibyo kurya, ubwisungane mu kwivuza no gutanga umusanzu muri Ejo Heza.
Uwari uhagarariye USAID mu bagiye gusura Duharaniramahoro, Esron Niyonsaba, yashimiye abandi bafatanyabikorwa bafasha mu ishyirwa mu bikorwa rya Igire-Gimbuka, avuga ko USAID iteganya gucutsa abagenerwabikorwa bose bahabwa inkunga, kandi ko mu 2030, uburyo imfashanyo zitangwamo buhinduka.
Mu nama n’abitabiriye FMP, abashyitsi babajije ibibazo byibanze ku kumenya ibikubiye mu mahugurwa ya FMP, uburyo abitabira aya mahugurwa batoranywa, ndetse no kumenya niba abitabiriye amahugurwa ya FMP bakwirakwiza ubumenyi bahawe. Kuri ibi bibazo, basubijwe ko amahugurwa ya FMP agizwe n’amasomo 7 yibanda ku guteza imbere imirere myiza y’ababyeyi, kuzamura ibiganiro hagati y’umubyeyi n’umwana ku birebana n’ubuzima bw’imyororokere n’ubundi bumenyi bw’ubuzima, gukangurira urubyiruko kwirinda imibonano mpuzabitsina rutarashaka, no kwirinda imyitwarire idakwiriye ishobora guteza akaga ko gutwita hakiri kare no kwandura virusi itera SIDA.
Izi ntumwa zamenyeshejwe kandi ko Caritas Rwanda ikorana n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu gutoranya abitabira gahunda ya FMP kandi ko abayitabiriye bageza aho batuye ubumenyi bungutse, bahereye kuri bene wabo ndetse n’abaturanyi.
Keisha Effiom, Umuyobozi wa USAID mu Rwanda no mu Burundi.
Mu ijambo rye, Keisha Effiom, Umuyobozi wa USAID mu Rwanda no mu Burundi, yavuze muri macye ku mateka ya gahunda ya USAID yo kwita ku mfubyi n’abandi bana bugarijwe n’ibibazo (OVC) mu Rwanda yongeraho ko gusura urubuga bitwereka uburyo gahunda ya OVC yashora imari mu miryango no mu baturage: Gahunda y’imiryango ifasha kugabanya amakimbirane mu miryango, kunoza umubano hagati yababyeyi nabana, no kubaka ubumwe mubagize itsinda. Ibi byatumye bashobora no kuganira ku ngingo zoroshye, nk’imibonano mpuzabitsina. Yavuze ko ibyo bimaze kugerwaho ari umusingi mwiza wo kumenyesha inzira zinyuranye duhagarariye uyu munsi. Ati: “Ndabashimira ubufatanye bwanyu, ubwitange, ndetse n’ubwitange musangiye. Nimuze dufatanye kureba ejo hazaza heza h’abana bacu, imiryango, ndetse n’abaturage mu Rwanda”.
Madamu Pacifique Ishimwe, Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yashimye gahunda ya FMP kuko abayitabiriye nabo basangiye inyungu bakuye muri iyi gahunda n’abaturage. Yabasabye gukwirakwiza ubwo bumenyi aho bari hose, cyane cyane muri iyi minsi 16 yo guharanira kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Mu gusoza, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza wo muri Diyosezi ya Nyundo yashimiye byimazeyo USAID ku bw’icyizere yagiriye muri Caritas Rwanda kuva mu 2012 mu rugendo rwayo rwo kwita ku mfubyi ndetse n’abana batishoboye ndetse no kwita ku buzima bw’abandi banyarwanda muri rusange. Musenyeri Anaclet yashimye kandi ubufatanye hagati ya Caritas Rwanda na Guverinoma y’u Rwanda mu gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye. Musenyeri Anaclet yagize ati: “Nidukomeza iyi nzira, tuzagera ku bantu benshi batishoboye kandi duhindure ubuzima bwabo mu buryo bwiza.”
Ku munsi wabanjirije iki gikorwa (itariki ya 1 Ukuboza 2024), Caritas Rwanda yifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa ba Guverinoma mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA ku rwego rw’igihugu wabereye mu karere ka Rubavu. Caritas Rwanda ibinyujije muri Igire Gimbuka yagaragaje ibikorwa byayo mu kurwanya SIDA no gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA na n’ihohotera rishingiye ku gitsina mu bana b’imfubyi n’abandi bana bugarijwe n’ibibazo n’imiryango yabo. Uyu mwaka insanganyamatsiko yo kurwanya SIDA igira iti “Kurandura SIDA, inshingano yanjye”.
Umwe muri aba bafatanyabikorwa kamara, Kwibuka Sostène wo mu Karere ka Nyamasheke, yasangije abitabiriye ubuhamya bw’uko Caritas Rwanda ibinyujije muri gahunda ya Igire Gimbuka yamushyigikiye kugira ngo yige umwuga wo kubaza inanamuha ibikoresho byo gutangiza. Akoresheje amafaranga macye yakuye mu kazi yabanje gukora aho yahembwaga Frw 30.000 n’ibikoresho yari yahwe, Sosthène yafunguye ibarizo rye. Kuri ubu yinjiza amafaranga atari munsi ya Frw 70.000, akaba yarabashije kwigurira ubutaka ku Frw 500.000 anatangiza ubworozi bw’ingurube.
Madamu Claudine Nyinawagaga, Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe iterambere ry’inzego z’ibanze (LODA), mu ijambo rye, yashimye Caritas uruhare yagize mu gushyigikira guverinoma kurwanya ubukene, anasaba uyu muryango kugirana imikoranire ya hafi n’inzego z’ibanze ku nzego zose.
Madamu Claudine Nyinawagaga, Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe iterambere ry’inzego z’ibanze (LODA), yashimiye Caritas kuko ishigikira Leta mu kurwanya ubukene.
Kugira ngo iki cyemezo gikemuke, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza wa Diyosezi ya Nyundo na Perezida wa Caritas Rwanda, yavuze ko Caritas isanzwe ikorana n’ubuyobozi b’inzego z’ibanze, atanga urugero ko bugira uruhare mu gutoranya abafatanyabikorwa kamara, cyane cyane kureba abatarahawe ubundi bufasha. Musenyeri Anaclet yongeyeho ko Caritas Rwanda izakomeza gufasha abatishoboye no muri gahunda iri imbere: “Tuzakomeza gushakisha uburyo bushya bwo kugera ku bantu bugarijwe n’ibibazo”.
Musenyeri Anaclet Mwumvaneza wa Diyosezi ya Nyundo na Perezida wa Caritas Rwanda, yavuze ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bugira uruhare mu gutoranya abafatanyabikorwa.
Perezida wa Caritas Africa, Musenyeri Pierre Cibambo Ntakobajira wari witabiriye iri huriro, yashimye Caritas Rwanda ku byakozwe mu myaka itanu ishize, avuga ko Caritas Rwanda ari urugero rwiza mu gusohoza ubutumwa bwa Kiliziya Gatolika bwo gufasha abatishoboye. Musenyeri Cibamba yongeyeho ko akazi muri Caritas ari ubutuma agira ati: “Igikorwa cya Caritas ntabwo ari akazi ahubwo ni ubutumwa bwo kugarura ibyiringiro ku batishoboye”.
Myr Mgr Pierre Cibambo Ntakobajira, umuyobozi wa Caritas Africa yari yitabiriye ibi birori.
Muri iri huriro ry’abafatanyabikorwa, Philippe Habinshuti, umunyamabanga uhoraho muri minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) yashimangiye ko Kiliziya Gatolika ibinyujije muri Caritas yabaye inkingi ikomeye yo kugarurira icyizere abantu batabarika mu Rwanda. Bwana Philippe yakomeje agira ati: “Ubwitange bwanyu budacogora mu kwita ku mibereho y’abatishoboye, baba abaturage cyangwa impunzi, ubufasha bwawe bwanyu ku bantu bahuye n’ihungabana ry’imibereho n’ubukungu ndetse n’ibiza ni ibintu bigaragarira buri wese. Turashima uruhare rwa Caritas kuva ku rwego rwa Diyosezi na Paruwasi ariko tukanashimira umusanzu ukomeye w’abakristu igihe cyose abaturanyi babo bakeneye ubufasha”.
Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), Philippe Habinshuti, yashimangiye ko Kiliziya Gatolika ibinyujije muri Caritas yabaye inkingi ikomeye yo kugarurira icyizere abantu batabarika mu Rwanda.
Abitabiriye ihuriro ry’abafatanyabikorwa ba Caritas Rwanda rya 2024 barimo abayobozi ba Kiliziya Gatolika, abahagarariye imiryango mpuzamahanga, abayobozi muri guverinoma n’inzego z’ibanze, abagize umuryango wa Caritas, abikorera, za kaminuza n’amashuri makuru, abafatanyabikorwa kamara b’imishinga na gahunda za Caritas Rwanda n’abakorerabushake.
Umunsi mpuzamahanga wo kwizigama, usanzwe wizihizwa ku rwego mpuzamahanga ku wa 31 Ukwakira, ushimangira akamaro ko kwizigama mu baturage na sosiyete muri rusange. Mu bice by’icyaro by’u Rwanda nka Nyabihu, Burera na Rulindo, aho serivisi z’imari zikiri nke, amatsinda yo kwizigama (Saving and Internal Lending Communities = SILC groups) ni ingenzi cyane mu guteza imbere imirire myiza no kuzamura ubushobozi bw’abaturage. Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kwizigama, Umushinga USAID Gikuriro Kuri Bose watanze inkunga y’amafaranga n’ibitekerezo mu kugaragaza uruhare rukomeye SILC zigira mu guteza imbere imirire myiza n’imibereho myiza muri rusange.
Mu rwego rwo kuvoma ubumenyi no kwigira ku bikorwa byiza byakorewe ahandi mu birebana n’ubuhinzi, ubworozi, n’imishiga ibyara inyungu, abahuzabikorwa b’ishami rishinzwe amajyambere muri Caritas za Diyosezi n’itsinda ryaturutse muri Caritas Rwanda bakoze urugendoshuri muri Diyosezi za Gikongoro, Butare na Nyundo. Uru rugendoshuri rwakozwe kuva tariki 21 kugeza 25 Ukwakira 2024.
Ku munsi wa mbere, iri tsinda ryasuye itsinda ryitwa “Twihaze Mu Biribwa” rifite ubuhumbikiro bw’ibiti bivangwa n’imyaka n’iby’imbuto, bagira umwanya wo kuganira banabaza ibibazo. Iri tsinda kandi ryasuye umushinga wa Canarumwe” ubumba ukanakwirakwiza amashyira arondereza ibicanwa, rikoresheje ibumba. Rikorera mu mudugudu wa Mutobwe, umurenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru.
Muri uru rugendo kandi, ku itariki 22/10/2024, abitabiriye urugendoshuri bakiriwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Jean Bosco Ntagungira Umushumba wa Diyosezi ya Butare, ashima akazi keza Caritas ikora. Musenyeri Jean Bosco yabasabye kugira imikoranire myiza, gusangira ubumenyi no gukoresha ikoranabuhanga mu kuzamura umusaruro no guteza imbere ibikorwa bitangiza ibidukikije.
Abahuzabikorwa b’ishami ry’amajyambere muri Caritas za Diyosezi hamwe n’itsinda ryaturutse muri Caritas Rwanda ubwo bahuraga na Myr Jean Bosco Ntagungira, umushumba wa Diyosezi ya Butare.
Abagize iri tsinda kandi bakoranye inama na Padiri Edmond Habiyaremye, umuyobozi wa Caritas Butare, abifuriza ikaze, ashima n’iyi gahunda. Banasuye kandi ikigo gihugura urubyiruko (Centre de formation de jeunes) kiri mu murenge wa Save mu Karere ka Gisagara, aho basuye urubyiruko rukora ubudozi rugakorera amafaranga, ndetse n’abarimo kwihugura mu budozi, mu gutunganya imisatsi n’inzara, n’abiga gusudira. Urubyiruko rwiga muri iki kigo rwoherezwa na za paruwasi ariko hakaba n’abasaba kwiga biyishyurira.
Mu rwego rwo kureba ibikorwa diyosezi zikora mu rwego rwo kwigira, abitabiriye uru rugendoshuri basuye amacumbi akodeshwa ya Caritas Butare, ndetse n’umushinga wo korora inkoko, ingurube n’inkwavu byatangijwe na Caritas Butare.
Muri uru rugendo kandi kandi basuye umusore witwa Iradukunda Dieudonné ukora ibikoresho bikoze mu biti birimo inkongoro, amasiniya n’ibindi mu giti kitwa hibiscus. Muri uyu mushinga we, Dieudonné akoresha abakozi 40.
Abagize iri tsinda banagize umwanya wo gusura Centre Babeho iri mu murenge wa Tumba, ikaba irimo urubyiruko rukora ubudozi bw’ibikapu bigurishwa mu Butaliyani. Iri soko barishakiwe na Caritas Butare. Muri iki kigo habamo urubyiruko rwahoze ari intiganda (les enfants de la rue).
Abitabiriye uru rugendoshuri basuye na Itangishaka Esther utunganya impu akazikoramo ibikoresho birimo imikandara n’ibikapu, akabicururiza mu iduka rye. Muri uyu mushinga we akoresha abakozi 6.
Ku munsi wa 3, abari muri uru rugendoshuri bavuye mu Karere ka Huye berekeza mu Karere ka Rubavu.
Ku munsi wa 4 w’uru ruzinduko, abahuzabikorwa b’ishami rishinzwe amajyambere muri Caritas za Diyosezi hamwe n’itsinda ryaturutse muri Caritas Rwanda bagiranye inama na Musenyeri Anaclet Mwumvaneza wa Diyosezi ya Nyundo, akaba na perezida wa Rwanda.
Musenyeri Anaclet yashimiye Caritas Rwanda yagize iki gitekerezo, abibutsa ko Caritas ifite ubutumwa bwo gufasha abantu kuva mu mibereho mibi ariko inabafasha kwifasha, uru rugendo rukaba ruzabafasha kwagura ubumenyi kugira ngo bafashe wa muntu utishoboye kwifasha.
Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo yanabashishikarije gushakisha uko Caritas yakongera umutungo bwite uyifasha kwigira, ku buryo idashingira ku mishinga y’abaterankunga.
Nyuma y’iyi nama, iri tsinda ryasuye sosiyete ya BIF Ltd yo muri Caritas Nyundo, izobereye mu gutera intanga ingurube, korora inkoko, no gutubura imbuto y’ibirayi ikayigurisha.
Abahuzabikorwa b’ishami ry’amajyambere muri Caritas za Diyosezi hamwe n’itsinda ryaturutse muri Caritas Rwanda ubwo basuraga sosiyete ya BIF.
Ku munsi wa nyuma tariki 25/10/2024, abari muri uru rugendo bakoze inama basangira ku byo bungukiye mu rugendo, biyemeza ko nibagera mu kazi bazaganira n’abayobozi babo kugira ngo barebere hamwe ubryo bashyira mu bikorwa ubumenyi bavomye.
Ku bufatanye na Strive Foundation Rwanda n’umuryango uharanira ubuzima bwiza bw’abaturage FASACO, ku ya 23 Ukwakira 2024 Caritas Rwanda ibinyujije muri gahunda ya Igire Gimbuka yakoze ubukangurambaga bugamije kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe ku bitaro bya Bushenge, inakorana inama n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Nyamasheke, abayobozi b’ibitaro, abayobozi b’ibigo nderabuzima, abikorera ku giti cyabo n’abahagarariye inzego z’umutekano mu Karere ka Nyamasheke.
Umunsi mpuzamahanga wo kwita ku buzima bwo mu mutwe wizihizwa ku itariki ya 10 Ukwakira buri mwaka. Uku kwezi k’Ukwakira 2024 kwahariwe ubuzima bwo mu mutwe, kukaba gufite insanganyamatsiko igira iti: “Twite ku buzima bwo mu mutwe aho dukorera”.
Mu bukangurambaga bwabereye ku bitaro bya Bushenge, abakozi bagaragaje ko bishimiye ibiganiro byatanzwe babaza ibibazo by’ibanze ku buryo bashobora kurwanya umujagararo (stress/sitiresi) mu kazi kabo ka buri munsi hakurikijwe imiterere yako.
Ndikumana John Steven, umukozi ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri Caritas Rwanda, ubwo yasubizaga ibibazo mu biganiro n’abakozi b’ibitaro bya Bushenge.
Itsinda rigizwe na Strive Foundation u Rwanda, FASACO na Igire Gimbuka kandi yahuye n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Nyamasheke, abayobozi b’ibitaro, abayobozi b’ibigo nderabuzima, abikorera ku giti cyabo n’abahagarariye inzego z’umutekano mu Karere ka Nyamasheke. Iri tsinda ryakanguriye abantu gushyira imbere ubuzima bwo mu mutwe ku kazi binyuze mu biganiro binyuranye, ubuhamya, ibibazo n’ibisubizo n’ibindi. Ibibazo byibanze ku bimenyetso bigaragaza ko umuntu afite uburwayi bwo mu mutwe, uburyo umuntu yakwirinda umujagararo ku kazi, uburyo bwo gufasha umuntu urimo kunyura mu bihe bikomeye cyangwa ufite uburwayi bwo mu mutwe n’ibindi.
Abashinzwe ubuzima bwo mu mutwe mu bitaro no mu bigo nderabuzima nabo batanze ibiganiro.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu Mukankusi Athanasie, yasabye abantu guhorana icyizere mu byo bakora no kugira inshuti nziza kugira ngo babashe guhangana n’umujagararo (sitiresi) ndetse babashe kuruhuka mu mutwe. Madamu Mukankusi kandi yashimye Caritas Rwanda kuko yateguye inama nk’iyi we asanga ari amahugurwa, anashishikariza abayobozi bayitabiriye kujya bagira umwanya wo gusangiza abo bahura nabo ubumenyi bavomyemo bujyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe, hagamijwe kugira ngo babimenye, na bo bagire uruhare mu kubungabunga ubuzima bwabo bwo mu mutwe n’ubwa bagenzi babo.
Madame Mukankusi yagize ati: “Tugire umuco wo kuganira n’abo tuyoboye, mbere yo gufata umuntu mu buryo runaka ubanze umenye impamvu hari ibyo adakora neza. Ibi bituma iyo umukozi agize ikibazo aza kukubwira, ariko iyo umubwira nabi nawe ntacyo akubwira araguhunga, bigatuma ubuzima bwe bwo mu mutwe bwangirika buhoro buhoro”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu Mukankusi Athanasie ati twige kuganiriza abo tuyobora.
Mu buhamya bwatanzwe n’umwangavu wasambanyijwe agaterwa inda, yavuze ko yari yarihebye akanga ubuzima, ariko Igire-Gimbuka yamuhaye ubufasha bujyanye n’isanamitima bumufasha kongera kwigirira icyizere. Uretse kumufasha kwivuza ubwo yari yakoze impanuka, uyu mwangavu avuga kandi ko Igire-Gimbuka yamufashije kwiga kudodesha imashini, iranayimugurira none ubu asigaye adoda. Yagize ati: “Ubu nafashe icyemezo ko ntawe uzongera kunshukisha amafaranga kuko nanjye ndayakorera”.
Ubu bukangurambaga buhamagarira buri wese kwita ku buzima bwo mu mutwe aho abantu bakorera, bwageze ku bantu 180 bo mu karere ka Nyamasheke.
Hagamijwe kurushaho kunoza akazi bakora, abakozi ba Caritas Rwanda muri Gahunda ya Igire-Gimbuka bakoze inama nyunguranabitekerezo y’iminsi 3, kuva tariki 08/10/2024 kugeza ku 10/10/2024. Iyi nama yabereye kuri Hotel Cenetra i Kabuga.
Mu gufungura ku mugaragaro iyi nama, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda Padiri Oscar Kagimbura yasabye abakozi gukora akazi bazirikana intego ya Caritas Rwanda yo guharanira ko muntu asubizwa agaciro Imana yamuremanye rimwe na rimwe yamburwa n’ibibazo ahura nabyo ku isi.
Abari mu nama bagize umwanya wo kwikorera isuzuma mu byo bakora bari mu matsinda, barebera hamwe imbaraga bafite, intege nke, amahirwe n’imbogamizi mu kazi ka buri munsi. Ibi bizabafasha kurushaho kunoza akazi bakora, bagendeye ku ngamba bafatiye muri iyi nama bari mu matsinda.
Imwe mu myanzuro yatanzwe nyuma yo kwisuzuma mu matsinda, irimo gutangira amakuru ku gihe, kurushaho kubaka ubushobozi bw’abakozi, kurushaho gukorana n’abapadiri mu bikorwa bya gahunda ya Igire-Gimbuka binyuze mu gukorana inama nabo no kunoza ingamba z’ubufatanye n’abaforomo bakurikirana abafite ubwandu bw’agakoko gatera Sida ku bigo nderabuzima, hagamijwe kugera ku ntego z’iyi gahunda.
Abakozi ba Caritas Rwanda muri Gahunda ya Igire-Gimbuka ubwo bari mu mwitozo wo kwisuzuma.
Abitabiriye iyi nama kandi bagize umwanya wo gukora gahunda y’ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa biteganijwe mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 3 wa Igire-Gimbuka (Ukwakira – Ukuboza 2024).
Mu ijambo risoza iyi nama, Padiri Oscar Kagimbura yongeye gusaba abakozi bo muri Gahunda ya Igire-Gimbuka gukorera hamwe, bagakora nk’abikorera, batangira amakuru ku gihe kandi bafite imikoranire myiza. Ati: “Ibi turamutse tubyitayeho byadufasha kugera ku ntego twihaye”.
Padiri Oscar Kagimbura yasabye abakozi bo muri Gahunda ya Igire-Gimbuka gukorera hamwe, bagakora nk’abikorera, batangira amakuru ku gihe kandi bafite imikoranire myiza.
Igire-Gimbuka ni gahunda y’imyaka 5, iterwa inkunga na Gahunda ya Perezida wa Amerika yo kurwanya SIDA “PEPFAR”, binyuze mu kigega cy’Abanyamerika gitsura amajyambere USAID. Iyi nama ni iya mbere mu mwaka wa 3 wa Igire-Gimbuka, watangiye mu Ukwakira 2023.
Mu myaka 5, Igire-Gimbuka ifite intego yo gufasha abana b’imfubyi n’abandi bo mu miryango yugarijwe n’ibibazo 80,000, ibaha serivisi zitandukanye ziteza imbere ubuzima bwabo, ibafasha kubona uburezi, irwanya ihohoterwa ryose, ndetse ikanateza imbere imiryango yabo. Mu gihe cy’imyaka 2, Igire-Gimbuka yageze ku bafatanyabikorwa 51,427, bingana na 60% by’intego yihaye. yo.
Ku itariki ya 26 na 27 Nzeri 2024, abayobozi ba Caritas za Diyosezi na Caritas Rwanda mu mashami atandukanye bakoze inama yo gusuzumira hamwe ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda ya Caritas Rwanda ya 2020-2024 no kungurana ibitekerezo kuri gahunda ikurikira ya 2025-2030. Abahagarariye Caritas mpuzamahanga zikorera mu Rwanda nabo bitabiriye iyi nama.
Intego rusange ya gahunda ya Caritas Rwanda ya 2020-2024 ni: Uguharanira guteza imbere imibereho y’abatishoboye kugira ngo bagere ku iterambere risesuye binyuze mu bufatanye. Ibikorwa byashyizwe mu bikorwa binyuze mu ntego 8 zihariye zikurikira:
(viii) Kongerera ubushobozi abatishoboye mu by’ubukungu hagamijwe iterambere rirambye;
Paridi Oscar Kagimbura, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda yashimiye abitariye bose iki gikorwa.
Muri iyi nama, isuzuma ryerekanye ko ibikorwa byose byari biteganijwe byakozwe kandi bijyanye n’icyerekezo 2050, muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere NST1 mu birebana no guhanga imirimo, kwihaza mu biribwa, kugabanya ubukene, ndetse n’ingamba zo kurwanya no kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Mu bikorwa by’ingenzi byagezweho muri gahunda ya Caritas Rwanda ya 2020-2024, inkunga ingana na Frw 3.658.470.625 yatanzwe ku miryango 5.582 itishoboye kugira ngo itangize imishinga iyibyarira inyungu, hashyizweho amatsinda yo kuzigama no kugurizanya agera ku 4.947, abayagize bakaba barazigamye Frw 2.232.879.536 mu myaka 5. Mu gihe cy’imyaka 5, hahanzwe imirimo igera ku 1620.
Mu bindi byagezweho, harimo kwishyurira amashuri abana b’impfubyi n’abandi bo mu miryango yugarijwe n’ibibazo 31,289 OVC, harimo 21.917 bo mu mashuri abanza, 6.832 bo mu mashuri yisumbuye na 2540 bize amashuri y’imyuga (TVET). Kuva mu 2020 kugeza mu 2023, imisanzu y’ukwezi k’urukundo n’impuhwe yakusanyijwe ihwanye na Frw 364.868.744.
Ikindi, habayeho kuzamura imirire y’abana 1.029 bari munsi y’imyaka 5 binyuze mu mashuri mbonezamirire 1.894.
Gusuzuma ibyagezweho muri gahunda ya Caritas Rwanda ya 2020-2024 byakozwe hakurikijwe buri shami. Iri ni itsinda ryo mu Ishami ry’Ubuzima.
Caritas Rwanda ikora ibikorwa byayo hirya no hino mu gihugu, binyuze muri Caritas 10 ya diyosezi, Caritas za paruwasi 231, Caritas 882 za santarari, Caritas z’imiryango remezo 29.141 n’abakorerabushake barenga 56.345. Ibikorwa bya Caritas u Rwanda biri mu mashami ane ari yo: (i) Ishami ry’Ubuyobozi n’Imari, (ii) Ishami ry’Imibereho Myiza y’Abaturage, (iii) Ishami ry’Ubuzima; (iv) Ishami rishinzwe iterambere.