Hi, How Can We Help You?

Blog

May 31, 2023

Abakuriye ishami ry’ibikorwa by’urukundo muri Caritas za Diyoseze na Caritas Rwanda bakoze inama nyunguranabitekerezo

Abakozi ba Caritas za Diyoseze na Caritas Rwanda bakora mu ishami ryita ku batishoboye bakoze inama nyunguranabitekerezo y’umunsi umwe kuri uyu wa kabiri tariki 30 Gicurasi 2023, aho barebeye hamwe uko barushaho kugirana imikoranire myiza n’uburyo bashyira imbaraga mu bukangurambaga buhamagarira abantu kurushaho gukora ibikorwa by’urukundo.

Abari muri iyi nama basangiye amakuru ku buryo bakora ibikorwa by’urukundo n’ubutabazi ndetse n’ubukangurambaga muri Diyoseze babarizwamo. Muri rusange, ubukangurambaga bukorwa binyuze mu nzego zose za Caritas uhereye mu miryangoremezo, mu mashuri no mu bitangazamakuru bya Kiliziya Gatorika ari byo Radio Maria Rwanda, Kinyamateka na Pacis TV.

Muri Caritas za Diyoseze, abahagarariye Caritas mu miryango remezo n’ama paruwasi barahugurwa ku buryo bakora umurimo w’ubukangurambaga neza. Nk’uko abafashe ijambo bagiye babisobanura, mu bukangurambaga basobanurira abantu ko Caritas idasobanuye umuryango udaharanira inyungu, ko ahubwo ari “umuntu na mugenzi we bishyira hamwe bagakemura ibibazo undi mugenzi/umuvandimwe wabo ubabaye afite.

Mu ijambo rifungura iyi nama ku mugaragaro, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda Padiri Oscar Kagimbura yibukije ko Caritas ari wo mutima wa Kiliziya, kuko Caritas bivuga urukundo. Ati : “Mu byo Kiliziya ikora haramutse habuzemo urukundo byaba ari uguta igihe. Ni yo mpamvu Kiliziya ikomeye kuri Caritas”.

Padiri Oscar Kagimbura, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda ni we wafunguye iyi nama ku mugaragaro.

Yongeyeho ko hari igihe abaterankunga babura mu mishinga, abantu bakibwira ko nta Caritas ihari, ariko ko atari ko bimeze. Nk’uko Padiri Oscar yakomeje abisobanura, ibikorwa bitandukanye abakristu bakora bigaragaza urukundo, yaba umuntu ku giti cye cyangwa bishyize hamwe, ni yo Caritas.

Mu bitekerezo abari mu nama bunguranye, harimo gushyira imbaraga mu bukangurambaga mu mashuri bahereye ku bayobozi b’ibigo by’amashuri bagahurizwa hamwe, bakongera kuganira kuri Caritas iyo ariyo n’ubutumwa bwayo ndetse no muri za Kaminuza za Kiriziya Gatorika. Nyuma nabo bagakora ubukangurambaga mu bigo by’amashuri Abashinzwe ishami ry’ibikorwa by’urukundo muri Caritas kandi bafashe ingamba nshya zo gukomeza ubukangurambaga, kungurana ibitekerezo no gusangira ubunararibonye kugira ngo imirimo bakora irusheho kunozwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.