Hi, How Can We Help You?

Kwizigama byabagejeje ku ruganda rw’inkweto: Ubuhamya bw’itsinda Terimbere Rubyiruko Zinga

Mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Munyaga, mu Kagari ka Zinga, urubyiruko rwishyize hamwe rumaze kwiteza imbere binyuze rubikesha mu kuzigama, kugurizanya no kwihangira imirimo. Uru ni urubyiruko ruri mu itsinda Terimbere Rubyiruko Zinga, rwizigama kandi rukagurizanya, rukurikiranwa n’umushinga Gera Ku Ntego Youth Project.

Uyu mushinga uterwa inkunga na Catholic Relief Services Rwanda, ugashyirwa mu bikorwa na Caritas Kibungo ku bufatanye na Caritas Rwanda. Muri Werurwe 2024, uru rubyiruko rwashishikarijwe kwishyira hamwe mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya.

Batangiye bizigamira Frw 200 ku cyumweru, hiyongereyeho ingoboka ya Frw 50, ariko umuntu akaba ashobora kuzigama imigabane 4 (Frw 800) mu gihe abishoboye. Buhoro buhoro, itsinda ryagize ubunararibonye mu gucunga umutungo ndetse ribona inyungu binyuze mu nguzanyo nto zihabwa abanyamuryango. Uko itsinda ryateraga imbere, ryatekereje ku kindi gikorwa cyarizanira inyungu kiyongera ku gutanga inguzanyo, abanyamuryango bahitamo icyo gukora uruganda ruto rukora inkweto.

Ku nkunga y’umushingwa Gera Ku Ntego, itsinda ryabonye ibikoresho by’ingenzi birimo imashini iconga (cyangwa inoza) inkweto n’imashini izidoda, bibafasha gutangira gukora no gusana inkweto aho batuye. Kuri ubu bakora inkweto zifunguye zizwi ku izina rya Masaï, ariko bakaba bafite intego yo gukora n’inkweto z’abagabo zifunze ndetse n’andi moko y’inkweto mu myaka itanu iri imbere.

Bitewe n’agace batuyemo k’icyaro, umushinga wo gukora inkweto wasubije ikibazo cyari gihari. Mbere, abaturage bakoraga ingendo ndende kugira ngo bajya kugura inkweto. Espérance Mushimiyimana, Perezida w’itsinda Terimbere Rubyiruko Zinga abisobanura muri aya magambo: Amasoko tugira, ni isoko rya Rwamagana n’isoko rya Rubona. Iyo uvuye hano ujya i Rwamagana, ni urugendo rw’isaha hafi n’igice. Kugenda kuri moto, ni Frw 1.500 ubwo kugenda no kugaruka ni Frw 3.000. Twasanze rero nidukora inkweto hano i Munyaga, abantu bajyaga kugura inkweto i Rwamagana cyangwa i Rubona bazazigurira hafi.

Ubuhamya bw’iri tsinda Terimbere Rubyiruko Zinga bugaragaza uburyo gufasha urubyiruko, kubaka umuco wo kwizigamira no kwihangira imirimo bishobora kuzana impinduka zirambye mu batuye ibice by’icyaro.

Reba ubu buhamya mu buryo bw’amashusho:

Ibikorwa byacu