Ku itariki 24 Ukuboza 2024, kuri Centre Saint Vincent Palotti i Gikondo, abakozi ba Caritas Rwanda bakoze umwiherero w’umunsi umwe, mu rwego rwo gutekereza ku mwaka urangiye, gusenga no kwitegura umunsi mukuru wa Noheli.
Uko umwaka utashye, umwiherero nk’uyu usanzwe ukorwa, ukaba uhuza abakozi bose ba Caritas Rwanda, baba abakorera ku cyicaro gikuru ndetse n’abakorera hirya no hino mu gihugu. Habamo ibikorwa binyuranye birimo: kumva inyigisho yagenewe uyu munsi, gushengerera, guhabwa penetensiya, gutura igitambo cy’Ukarisitiya no gusangira.
Padiri Emmanuel Nsengiyumva ni we watanze inyigisho.
Mu nyigisho yatanze muri uyu mwiherero, Padiri Emmanuel Nsengiyumva, umuyobozi w’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’ubwiyunge bwuzuye bwa muntu cya Kiliziya Gatolika muri Arikiyediyosezi ya Kigali, yasabye abari mu mwiherero guhora batekereza impamvu bari muri Caritas Rwanda, impamvu ari bo Imana yatoranije ngo bahakore, ibi bikazabafasha gusohoza inshingano zabo neza. Padiri Emmanuel yagize ati: “Abantu bose dutumwaho, tugatumwa kugira icyo tubakorera, tuba twabaye abagaragu babo. Uko uzamurwa mu ntera, ni ko ugomba guca bugufi ukabakorera. Agaciro ka mbere ni ugukora izo nshingano neza, icyubahiro cy’icyo wakoze kirakugarukira”.
Padiri Oscar Kagimbura, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda.
Mu gusoza uyu mwiherero, Padiri Oscar Kagimbura, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda yashimiye Padiri Emmanuel Nsengiyumva wateguye inyigisho yibutsa abakozi ba Caritas Rwanda ko bafite uruhare rukomeye cyane mu gukwirakwiza hose urukundo rw’Imana binyuze mu bikorwa bya Caritas, kuko bigaragaza urukundo ku barukeneye ari bo abakene n’abandi bababaye. Padiri Oscar yabishimangiye agira ati: “Iyo tubikoze neza, rwa rukundo ruragaragara. Abantu iyo babonye ibikorwa bya Caritas Rwanda barabishima. Uyu akaba ari umwanya wo gushimira abakozi bari mu mirimo idandukanye ya Caritas Rwanda”. Padiri Oscar yanaboneyeho n’umwanya wo kwifuriza abakozi bose Noheli Nziza n’umwaka mushya muhire wa 2025.
Icyiciro cya mushinga wa Graduation washgizwe mu bikorwa mu gihe cy’imyaka 5 mu nkambi za Mahama, Kiziba na Nyabiheke, mu nkengero zazo ndetse no muri Kigali wasojwe ku mugaragaro ku itariki 11 Ukuboza 2024. Iki gikorwa cyabereye kuri Hotel Nobleza Kicukiro.
Mu myaka 5 wari umaze ushyirwa mu bikorwa, umushinga wa Graduation wafashije ingo 3017, aho abazihagarariye bahawe ubumenyi binyuze mu mahugurwa anyuranye na Frw 800,000 kuri buri muryango kugira ngo ukore umushinga uwuteza imbere. Muri uru rwego, havutse imishinga mito 3,017 yatanze akazi ku bantu 4,987, havuka amakoperative 8 kugira ngo abayagize bahuze imbaraga batere imbere.
Mu ijambo yavuze rifungura iki gikorwa, Padiri Oscar Kagimbura, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda yashimiye abafatanyabikorwa batanze inkunga kugira ngo umushinga wa Graduation ugere ku ntego zayo, by’umwihariko guhindura ubuzima bw’impunzi n’abaturiye inkambi.
Padiri Oscar Kagimbura, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda, ubwo yafunguraga iki gikorwa ku mugaragabo.
Muri uyu muhango, abafatanyabikorwa kamara b’umushinga wa Graduation batanze ubuhamya bagaragaza inzira banyuzemo kugira ngo bigire, babikesha inkunga y’uyu mushinga. Aba bafatanyabikorwa kandi bamuritse ibyo bakora, bagira n’umwanya wo kuganira n’abitabiriye iki gikorwa ku mishinga yabo ibabyarira inyungu.
Bamwe mu bafatanyabikorwa kamara b’umushinga wa Graduation basangije abitabiriye ubuhamya abitabiriye iki gikorwa.
Karangwa Viateur, wari uhagarariye Ambassade ya Danemark mu Rwanda muri ibi birori byo gusoza icyiciro cya mbere cy’umushinga wa Graduation, yavuze ko nyuma yo gusura ibikorwa by’umushinga byawo, basanze abakeneye ubufasha ari benshi, ku buryo umuterankunga umwe atakemura ibibazo byabo. Yagize ati: “Ndahamagarira buri wese kuza tukishyira hamwe kugira ngo dufashe umubare munini w’abakeneye kwitabwaho”.
Karangwa Viateur, wari uhagarariye Ambassade ya Danemark mu Rwanda muri ibi birori yahamagariye abaterankunga benshi kwishyira hamwe kugira ngo babashe umubare munini w’abakeneye kwitabwaho.
Madamu Richelle Haines wari uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi HCR, yashimiye Leta y’u Rwanda ku bwo kwakira impunzi ndetse ikaziha amahirwe yo gukora ibiziteza imbere. Madamu Haines yongeyeho ko umushinga wa Graduation watanze amasomo meza ku buryo bwo gufasha impunzi kwiteza imbere, zikava mu bukene.
Madamu Richelle Haines wari uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi HCR, yashimiye Leta y’u Rwanda ku bwo kwakira impunzi ndetse ikaziha amahirwe yo gukora ibiziteza imbere.
Uwari umushyitsi mukuru muri uyu muhango wari unahagarariye Ministeri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi MINEMA, Karabayinga Emmanuel, yashimiye Caritas Rwanda kuko yashyize mu bikorwa umushinga wa Graduation mu buryo buhuye n’imyanzuro y’inama y’abayobozi yabaye muri 2016, yareberaga hamwe uburyo impunzi zatezwa imbere. Nyuma y’iyi nama, MINEMA ifatanijye na HCR yashyizeho ingamba zizagenderwaho mu gufasha impunzi kwigira, ariko iyi gahunda ikahezwa no ku baturiye inkambi. Bwana Karabayinga yanashimiye abaterankunga ku bw’ubufasha batanze, anashimira abafatanyabikorwa kamara ku bw’urugendo rw’imyaka 5 bamaze mu baharanira kwiteza kwigira bakabigeraho.
M. Karabayinga Emmanuel, wari uhagarariye Ministeri ishinzwe kurwanya ibiza, yashimiye abaterankunga batandukanye, anashimira abafatanyabikorwa kamara ku bw’urugendo rw’imyaka itanu bamaze mu kwiteza imbere.
Iki gikorwa cyo gusoza umushinga wa Graduation cyabaye umwanya wo gusangiza abitabiriye amasomo Caritas Rwanda n’abayifashije mu gushyira uyu mushinga mu bikorwa bize ndetse na gahunda izakurikiraho. Ibi byanyujijwe mu kiganiro cyatanzwe n’abayobozi b’inkambi, abayobozi b’uturere aho uyu mushinga washyizwe mu bikorwa, abahagarariye impunzi ndetse n’abakozi ba Caritas Rwanda muri uyu mushinga wa Graduation.
Umushinga wa Graduation uterwa inkunga na Guverinoma ya Danemark ibinyujije mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR. Mu gihe cy’imyaka itanu watwaye $3,066,640 USD akababakaba mu Frw 4.250.000.000. Ugamije guteza imbere imibereho y’impunzi ndetse n’abaturage baturiye inkambi. Mu gusoza icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga, hatangajwe ko Danemark yemeye gutanga inkunga y’icyiciro cyawo cya 2.
Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA mu 2024, intumwa zaturutse mu gihugu cya USAID u Rwanda, ONU Rwanda, na RBC Rwanda zasuye Gahunda ya Igire Gimbuka wa Caritas Rwanda mu Karere ka Rubavu, ku itariki 2 Ukuboza 2024. Uru ruzinduko rwari rugamije kwerekana ibyagezweho n’iyi gahunda mu kugabanya ibyago byo kwandura virusi itera SIDA, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, no gutanga serivisi zikomatanyije ku bantu babana na virusi itera SIDA.
Izi ntumwa zaganiriye n’abafatanyabikorwa muri gahunda “Umuryango ni Ingenzi” (FMP), batanze ubuhamya bw’ukuntu ubuzima bw’imiryango yabo bwahindutse biturutse ku mahugurwa ya FMP bahawe. Bamwe bavuze ko mu miryango yabo hatakirangwa amakimbirane; abandi bavuga ko kurera badahutaza abana byagize ingaruka nziza ku burere bw’abana babo. Ababyeyi basigaye baganira n’abana babo ku buzima bw’imyororokere babikesha amahugurwa bahawe ya FMP, mu gihe abandi basangije abo mu miryango yabo n’abaturanyi ubu bumenyi, nabo imiryango yabo igahinduka.
Aba bashyitsi kandi basuye itsinda ryo kuzigama Duharaniramahoro rifashwa na Igire Gimbuka, rifite umushinga wo korora rikanagurisha inkoko. Itsinda rigizwe n’abanyamuryango 15 (abagore 13 n’abagabo 2), ryashinzwe mu 2023 rinahabwa inkunga ya y’amadolari ya Amerika 679 (asaga Frw 900.000) na Igire-Gimbuka mu rwego rwo kuryongerera ubushobozi. Uyu mushinga ubungukira byibura Frw 250.000 ku kwezi.
Abagize itsinda ryo kuzigama Duharaniramahoro babwiye abashyitsi ko itsinda ryabo ryatumye biteza imbere binyuze mu nguzanyo bahanahana, bityo ubuzima bwabo bukaba bwarahindutse haba mu birebana n’ubuzima, imirire myiza, kubafasha gukemura iby’ibanze nko kubona ibyo kurya, ubwisungane mu kwivuza no gutanga umusanzu muri Ejo Heza.
Uwari uhagarariye USAID mu bagiye gusura Duharaniramahoro, Esron Niyonsaba, yashimiye abandi bafatanyabikorwa bafasha mu ishyirwa mu bikorwa rya Igire-Gimbuka, avuga ko USAID iteganya gucutsa abagenerwabikorwa bose bahabwa inkunga, kandi ko mu 2030, uburyo imfashanyo zitangwamo buhinduka.
Mu nama n’abitabiriye FMP, abashyitsi babajije ibibazo byibanze ku kumenya ibikubiye mu mahugurwa ya FMP, uburyo abitabira aya mahugurwa batoranywa, ndetse no kumenya niba abitabiriye amahugurwa ya FMP bakwirakwiza ubumenyi bahawe. Kuri ibi bibazo, basubijwe ko amahugurwa ya FMP agizwe n’amasomo 7 yibanda ku guteza imbere imirere myiza y’ababyeyi, kuzamura ibiganiro hagati y’umubyeyi n’umwana ku birebana n’ubuzima bw’imyororokere n’ubundi bumenyi bw’ubuzima, gukangurira urubyiruko kwirinda imibonano mpuzabitsina rutarashaka, no kwirinda imyitwarire idakwiriye ishobora guteza akaga ko gutwita hakiri kare no kwandura virusi itera SIDA.
Izi ntumwa zamenyeshejwe kandi ko Caritas Rwanda ikorana n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu gutoranya abitabira gahunda ya FMP kandi ko abayitabiriye bageza aho batuye ubumenyi bungutse, bahereye kuri bene wabo ndetse n’abaturanyi.
Keisha Effiom, Umuyobozi wa USAID mu Rwanda no mu Burundi.
Mu ijambo rye, Keisha Effiom, Umuyobozi wa USAID mu Rwanda no mu Burundi, yavuze muri macye ku mateka ya gahunda ya USAID yo kwita ku mfubyi n’abandi bana bugarijwe n’ibibazo (OVC) mu Rwanda yongeraho ko gusura urubuga bitwereka uburyo gahunda ya OVC yashora imari mu miryango no mu baturage: Gahunda y’imiryango ifasha kugabanya amakimbirane mu miryango, kunoza umubano hagati yababyeyi nabana, no kubaka ubumwe mubagize itsinda. Ibi byatumye bashobora no kuganira ku ngingo zoroshye, nk’imibonano mpuzabitsina. Yavuze ko ibyo bimaze kugerwaho ari umusingi mwiza wo kumenyesha inzira zinyuranye duhagarariye uyu munsi. Ati: “Ndabashimira ubufatanye bwanyu, ubwitange, ndetse n’ubwitange musangiye. Nimuze dufatanye kureba ejo hazaza heza h’abana bacu, imiryango, ndetse n’abaturage mu Rwanda”.
Madamu Pacifique Ishimwe, Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yashimye gahunda ya FMP kuko abayitabiriye nabo basangiye inyungu bakuye muri iyi gahunda n’abaturage. Yabasabye gukwirakwiza ubwo bumenyi aho bari hose, cyane cyane muri iyi minsi 16 yo guharanira kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Mu gusoza, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza wo muri Diyosezi ya Nyundo yashimiye byimazeyo USAID ku bw’icyizere yagiriye muri Caritas Rwanda kuva mu 2012 mu rugendo rwayo rwo kwita ku mfubyi ndetse n’abana batishoboye ndetse no kwita ku buzima bw’abandi banyarwanda muri rusange. Musenyeri Anaclet yashimye kandi ubufatanye hagati ya Caritas Rwanda na Guverinoma y’u Rwanda mu gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye. Musenyeri Anaclet yagize ati: “Nidukomeza iyi nzira, tuzagera ku bantu benshi batishoboye kandi duhindure ubuzima bwabo mu buryo bwiza.”
Ku munsi wabanjirije iki gikorwa (itariki ya 1 Ukuboza 2024), Caritas Rwanda yifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa ba Guverinoma mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA ku rwego rw’igihugu wabereye mu karere ka Rubavu. Caritas Rwanda ibinyujije muri Igire Gimbuka yagaragaje ibikorwa byayo mu kurwanya SIDA no gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA na n’ihohotera rishingiye ku gitsina mu bana b’imfubyi n’abandi bana bugarijwe n’ibibazo n’imiryango yabo. Uyu mwaka insanganyamatsiko yo kurwanya SIDA igira iti “Kurandura SIDA, inshingano yanjye”.
Umwe muri aba bafatanyabikorwa kamara, Kwibuka Sostène wo mu Karere ka Nyamasheke, yasangije abitabiriye ubuhamya bw’uko Caritas Rwanda ibinyujije muri gahunda ya Igire Gimbuka yamushyigikiye kugira ngo yige umwuga wo kubaza inanamuha ibikoresho byo gutangiza. Akoresheje amafaranga macye yakuye mu kazi yabanje gukora aho yahembwaga Frw 30.000 n’ibikoresho yari yahwe, Sosthène yafunguye ibarizo rye. Kuri ubu yinjiza amafaranga atari munsi ya Frw 70.000, akaba yarabashije kwigurira ubutaka ku Frw 500.000 anatangiza ubworozi bw’ingurube.
Madamu Claudine Nyinawagaga, Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe iterambere ry’inzego z’ibanze (LODA), mu ijambo rye, yashimye Caritas uruhare yagize mu gushyigikira guverinoma kurwanya ubukene, anasaba uyu muryango kugirana imikoranire ya hafi n’inzego z’ibanze ku nzego zose.
Madamu Claudine Nyinawagaga, Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe iterambere ry’inzego z’ibanze (LODA), yashimiye Caritas kuko ishigikira Leta mu kurwanya ubukene.
Kugira ngo iki cyemezo gikemuke, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza wa Diyosezi ya Nyundo na Perezida wa Caritas Rwanda, yavuze ko Caritas isanzwe ikorana n’ubuyobozi b’inzego z’ibanze, atanga urugero ko bugira uruhare mu gutoranya abafatanyabikorwa kamara, cyane cyane kureba abatarahawe ubundi bufasha. Musenyeri Anaclet yongeyeho ko Caritas Rwanda izakomeza gufasha abatishoboye no muri gahunda iri imbere: “Tuzakomeza gushakisha uburyo bushya bwo kugera ku bantu bugarijwe n’ibibazo”.
Musenyeri Anaclet Mwumvaneza wa Diyosezi ya Nyundo na Perezida wa Caritas Rwanda, yavuze ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bugira uruhare mu gutoranya abafatanyabikorwa.
Perezida wa Caritas Africa, Musenyeri Pierre Cibambo Ntakobajira wari witabiriye iri huriro, yashimye Caritas Rwanda ku byakozwe mu myaka itanu ishize, avuga ko Caritas Rwanda ari urugero rwiza mu gusohoza ubutumwa bwa Kiliziya Gatolika bwo gufasha abatishoboye. Musenyeri Cibamba yongeyeho ko akazi muri Caritas ari ubutuma agira ati: “Igikorwa cya Caritas ntabwo ari akazi ahubwo ni ubutumwa bwo kugarura ibyiringiro ku batishoboye”.
Myr Mgr Pierre Cibambo Ntakobajira, umuyobozi wa Caritas Africa yari yitabiriye ibi birori.
Muri iri huriro ry’abafatanyabikorwa, Philippe Habinshuti, umunyamabanga uhoraho muri minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) yashimangiye ko Kiliziya Gatolika ibinyujije muri Caritas yabaye inkingi ikomeye yo kugarurira icyizere abantu batabarika mu Rwanda. Bwana Philippe yakomeje agira ati: “Ubwitange bwanyu budacogora mu kwita ku mibereho y’abatishoboye, baba abaturage cyangwa impunzi, ubufasha bwawe bwanyu ku bantu bahuye n’ihungabana ry’imibereho n’ubukungu ndetse n’ibiza ni ibintu bigaragarira buri wese. Turashima uruhare rwa Caritas kuva ku rwego rwa Diyosezi na Paruwasi ariko tukanashimira umusanzu ukomeye w’abakristu igihe cyose abaturanyi babo bakeneye ubufasha”.
Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), Philippe Habinshuti, yashimangiye ko Kiliziya Gatolika ibinyujije muri Caritas yabaye inkingi ikomeye yo kugarurira icyizere abantu batabarika mu Rwanda.
Abitabiriye ihuriro ry’abafatanyabikorwa ba Caritas Rwanda rya 2024 barimo abayobozi ba Kiliziya Gatolika, abahagarariye imiryango mpuzamahanga, abayobozi muri guverinoma n’inzego z’ibanze, abagize umuryango wa Caritas, abikorera, za kaminuza n’amashuri makuru, abafatanyabikorwa kamara b’imishinga na gahunda za Caritas Rwanda n’abakorerabushake.